Kigali

Bruce Melodie na Dj Brianne baciye agahigo mu bihembo bya The Choice Awards-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2023 10:41
0


Umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo Bruce Melodie ndetse na Dj Brianne baciye agahigo mu bihembo The Choice Awards bitegurwa na Isibo Tv, nyuma y’uko babaye aba mbere bamaze kwegukana byinshi mu bimaze gutangwa bihabwa abantu banyuranye.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, nibwo kuri Park Inn Hotel habereye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bigamije gushyigikira no guteza imbere abari mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi mu Rwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu banyuranye, byaranzwe no kubanza kunyura ku itapi itukura (Red Carpet), hanyuma ibihembo bihabwa ababitsindiye.

Bruce Melodie yabimburiye abandi kwakira ibihembo, abicyesha indirimbo ye yise ‘Funda Macho’.

Uyu muhanzi yanegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka ‘Best Male Artist of the year’. Bivuze ko yegukanyemo ibihembo bibiri.

Mu 2021, iki gikombe cyatwaye na Niyo Bosco, ariko mu 2020 cyari cyegukawe n’ubundi na Bruce Melodie.

Akimara kwakira igihembo cy'umuhanzi w'umwaka [Best Male artist of the year] yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo 'yabonye ko twakoze', anashima cyane ikipe ngari ya 1:55 Am bareberera inyungu ze mu muziki.

Uyu munyamuziki uherutse mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko aba bahanzi bari bahataniye iki gikombe bakomeye, kandi harimo babiri [Kenny Sol na Juno Kizigenza] yafashije mu rugendo rwabo rw'umuziki.

Bruce yanavuze ko Chriss Eazy bari bahataniye iki gikombe, ariwe wamugiriye inama yo kureka kurapa ahubwo akaririmba. Anavuga ko Christopher ari umuntu bakoranye igihe kinini.

Ati "Aba bantu ni abahanga, ndabemera sana kandi bari gukora akazi neza kugirango umuziki ugere ku rwego rwiza."

Gatete uzwi nka Dj Brianne ugezweho muri iki gihe, yongeye kugaragaza ko ahagaze neza mu kuvanga umuziki, yegukana ku nshuro ya gatatu igihembo cya Dj w’umwaka ‘Best Dj of the year’. Yacyegukanye mu 2021 no mu 2020.

Mu ijambo rye, Dj Brianne yashimye abamutoye banyuze ku rubuga rwa Noneho.com bakamuhesha amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu, anashima Imana ikimutije umwuka.

Yavuze ko iki gikombe agicyesha gukora cyane, ndetse n'abantu bamuha hafi nka Bruce Melodie na Coach Gael. Brianne yabiteyemo urwenya, avuga mu itora ryo kuri internet yakoreshejemo 10,000 Frw, hanyuma asaba abafana be kumutora.

Yanashimye Isibo Tv abasaba gukomeza gutegura ibi bihembo, avuga ko ibihembo nk'ibi bikwiye gukomeza gutegurwa. Ati "Iri n'itangiriro." Brianne yanashimye byihariye M. Irene wamuzanye mu kibuga cy'umuziki.

Ibi bihembo byatanzwe hashingiwe ku majwi 60% y’abafana ndetse na 40% y’abari bagize Akanama Nkemurampaka. 

Bruce yegukanye ibikombe bibiri muri The Choice Awards ya 2022 

Bruce yegukanye igikombe cy’indirimbo nziza ‘Best Video of the year’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Funga Macho’-Igihembo yagishyikirijwe n'Umuyobozi Mukuru wa InyaRwanda.com, NGIRUWONSANGA Jean Claude 

Bruce Melodie yatwaye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka ‘Best Male Artist of the year’ 

Dj Brianne ni ku nshuro ya gatatu yegukanye igikombe cya Dj w’umwaka ‘Best Dj of the year’ yacyegukanye mu 2020 ndetse no mu 2021 

Brianne yashimye Murindahabi Irene wamuharuriye inzira yo kwinjira mu muziki 

Umuyobozi wa Isibo Tv Kabanda Jean de Dieu niwe washyikirije igikombe Dj Brianne  


Bruce Melodie ari kumwe n'umunyemari Alvin Smith


Coach Gael yavuze ko n'ubwo ari umujyanama wa Bruce Melodie ariko 'ndi umufana we cyane' 

Uhereye ibumoso: Coach Gael, Bruce Melodie ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait 


Busabizwa Parfait asuhuzanya na Bruce Melodie mbere y'uko amushyikiriza igikombe

KANDA HANO UREBE AKARI KU MUTIMA W'ABEGUKANYE IBIHEMBO THE CHOICE AWARDS

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze itangwa ry'ibihembo The Choice Awards

AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND