Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1, yatangaje ko yafashe amashusho y’indirimbo ye n’umunyamuziki Jose Chameloene bise ‘Free’.
M1 amaze
iminsi mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, ari naho yahuriye na Joseph
Mayanja [Jose Chamelone] bakora iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo
bayikoze kuri uyu wa 30 Mata, ari wo munsi bombi bizihirizaho isabukuru y’amavuko.
Chameleone agejeje imyaka 44 y’amavuko.
M1 yabwiye
InyaRwanda ko bishimishije kuba yizihiza isabukuru y’amavuko ku munsi umwe na
Chameleone. Avuga ko ubu bageze kure umushinga w’iyi ndirimbo.
Ati “Ndi
gukorana indirimbo na Jose Chameleone. Ni ukugenda gacye kuko nta ‘Audio’
ntabwo ndikuyibona, ariko twamaze no gufata amashusho yayo.”
Yavuze ko we
na Chameleone banditse iyi ndirimbo bitaye cyane ku gukangurira abantu
kwishima. Akomeza ati “Ni indirimbo twise ‘Free’ muri macye ivuga ku kwibohora,
ukumva umeze neza, ugakora uko icyo ushatse ntakibazo.”
Uyu muhanzi
yavuze ko mu minsi ya vuba agaruka muri Kigali, hanyuma agategura uburyo bwo
kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Ndashaka
guhita ngaruka muri Kigali, uba uteganya ko ibintu ukabibona ukabona biratinze
ariko ndakomeza kubikurikirana.”
M1 aheruka gushyira
hanze indirimbo yise ‘Telefone’, amashusho yayo yatunganyijwe na Jordan Hoechlin
wakoranye n’abarimo Chris Brown, Patoranking, Otile Brown, French Montana
n’abandi bakomeye.
Iyi ni
indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atumvikana
mu muziki.
Yavuze ko
impamvu yari yarahisemo kuba acecetse mu muziki ari ibibazo yagiye ahura nabyo,
byatumye aba afashe akaruhuko.
Uyu musore yavuze ko ubu yongeye kwisuganya, ariko akaba asaba abashoramari gushora mu muziki kuko ari ikintu cyunguka iyo cyitaweho.
M1 yaherukaga gukora indirimbo mu 2020, ubwo yakoraga iyo yise ‘‘Do it again’’. Ni umuhanzi wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall.
Yatangiye umuziki mu 2012,
akora zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane, kuva mu myaka
irenga icumi ishize.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi.
Yanyuze mu maboko y’abakomeye mu gutunganya umuziki mu
Rwanda, barimo Pastor P n’abandi.
M1 yatangaje ko ari gukorana na Jose Chameleone indirimbo bise ‘Free’
M1 yavuze ko
bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo kandi ishobora gusohoka mu minsi iri
imbere
M1 yavuze ko bishimishije kuri we kuba yizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki imwe na Chameleone
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIHU' Y'UMUHANZI M1 YAMENYEKANYE CYANE
TANGA IGITECYEREZO