Kigali

Uko ibyamamare byatambutse ku itapi y’umutuku muri The Choice Awards-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/04/2023 23:06
0


Buri umwe witabiriye ibirori bya The Choice Awards yanyuraga ku itapi y’umutuku yari iyobowe na Uwase Muyango afataniye na Phil Peter, bose bakaba ari abanyamakuru ba Isibo TV mu biganiro binyuranye by’imyidagaduro.



Aba bombi batangiye bakira bagenzi babo aribo Emmalito na Isimbi Chritella, ubundi bakomeza bakira n’abandi barimo abahatanye n’abandi bagiye bafatiye runini imyidagaduro nyarwanda.

DJ Briane uhatanye mu cyiciro cy'umuvanzi w'umuziki w'umwaka yashimiye abamutoye agira ati: “Abantu bantoye nibo banshyize muri The Choice Awards, ndabashimira cyane ndumva ntakindi navuga.”

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana yakomoye kuko umunsi we wagenze, n’uko yiteguye itangwa ry'ibihembo ati: “Ni umurimo w’Imana turimo, umuntu wese wegukana iki gihembo ni intambwe twese tuba duteye.”

Umukinnyi wa filimi Papa Sava yashimiye abategura ibihembo, ahamya ko ari iby'ingenzi ati: “Ibihembo iyo bije bidutera imbaraga, kandi ikiba cyose ndaza kucyakira kuko nditeguye."

Bruce Melodie yakomoje ku kuba ingendo amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye zari iz'akazi, kandi umusaruro zatanze uzajya ahagaragara vuba ati: "Ndishimye bya hatari ko mwabonye ko nabikoze, kandi nshimire abantoye. Harahiye byagenze neza n’ubwo byafata igihe ariko ibikorwa birahari." 

Abafite amazina azwi bitabiye itangwa ry'ibi bihembo barimo Killa Man, Aissa Cyiza, Kalex, Yvan, Muyoboke Alex, Jojo Breezy, Chryso Ndasingwa, King Pazzo, Arstide Gahonzire, Coach Gael, Junior Rumaga, Japhet Mpazimaka, Manager wa Kenny Sol.

Hari kandi na Linda Priya, Zaba Missedcall, Murindahabi Irene, Bamenya, Aisha, Bahati, Kigali Boss Babes n'abandi banyuranye bose bari bambaye neza.Umuyobozi wa Park Inn, Umuyobozi wa Forzza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'Umuyobozi wa Isibo TVIsrael Mbonyi asuhuzanya na Phil PeterCoach Gael yari yabucyereye mu birori bya The Choice AwardsDJ Briane watowe cyane mu cyiciro cy'amatora kuri murandasi yashimiye abamutoye Umwe mu nkumi zibarizwa muri Kigali Protocal bari kwakira abitabiyeAbana bato nabo ntibacikanwe, uyu yari yambaye umupira wanditseho Yves SoundRwiyemezamirimo akanaba n'umunyamakuru Emmalito yari yabucyereyeMiss Muyango na Emmalito mu ifoto y'urwibutsoAissa Cyiza na Umuhire Rebecca, abanyamakuru ba Royal FMPhil Peter na Miss Muyango nibo bayoboye itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards 2022Abantu bari baje bambaye neza

Kigali Protocal niyo yakiriye abitabiye boseUmunyamakuru Janvier Iyamuremye n'umukinnyi wa filimi Killa Man

Umwe mu babyinnyi bakomeje kuzamuka nezaUmubyinnyi Jojo Breezy umaze kubaka izina mu kubyinaJojo Breezy yaje aherekejwe n'abagenzi be barimo General Benda

Abajyanama b'abahanzi Muyoboke Alex na Leandre ubifatanya n'umwuga w'itangazamakuruUmujyanama w'abahanzi Artside Gahonzire na we ari mu bitabiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND