Nk’uko
byari biteganijwe kuri Park Inn mu Kiyovu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ahagomba
kubera ibi bihembo hamaze gutegurwa abantu bahita batangira kwinjira mu myambarire
iteye amabengeza.
Abinjira
bose bri kwakiranwa urugwiro n’abagize Kigali Protocal, igeze kure imyiteguro yo
gutegura ibirori bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu imaze.
Ibi
birori bikaba bibaye nyuma y’uko guhera kuwa 05 Werurwe 2023 hatangiye igikorwa
cy’amatora yabaga hifashishijwe urubuga rwa events.none.com.
Aya
matora akaba yarasojwe kuwa 27 Mata 2023, amajwi abahatanye bagiye bagira akaba
ari mu bishingirwaho mu gutanga ibihembo bihataniwe mu byiciro 13.
Ibi bihembo byagombaga gutangwa mu mpera za Werurwe 2023 ariko biza kwimurwa. Abamaze kuhagera bari kumva umuziki mwiza wayunguruwe n’abahanga bo mu ikompanyi ya Yves Sound, ikomeje kugenda izana impinduka mu kurimbisha no kugira ibikoresha by’akataraboneka.
Abakobwa ba Kigali Protocal bacyereye kwakira abaitabiye The Choice Awards
Umunyamideli umaze no kwamamara mu kuyobora ibirirori wanabaye Miss Photogenic 2019, Uwase Muyango na we ari mu babukereye
Kigali Protocal iri gutegura ibirori by’agatangaza byo kwizihiza imyaka 5 imaze ibonye izuba
Umwe mu bakozi ba BDF Iradukunda Eric n'umunyamakuru Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit bari mu bitabiye
Umunyamakuru wabigize umwuga, Danny Rurema
Umunyamakuru wa Isibo TV, Isimbi Christella
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM