RFL
Kigali

DJ Brianne ni we ufite amajwi menshi: Abatowe cyane muri The Choice Awards 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/04/2023 16:27
0


Ku nshuro ya gatatu ibihembo byari bitegerejwe na benshi bya The Choice bigiye gutangwa, aho haza kumenyekana bya nyabyo abakoze neza kurusha abandi mu mwaka wa 2022.



Kimwe mu bigenderwaho hakaba harimo amajwi y’abakunzi be buri muntu aba yagiye agira mu cyiciro ahatanyemo, ibintu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibyiciro bitandukanye bikaba byari bigiye bihatanyemo abantu bagera kuri batanu bose bagiye batorwa, ariko hari abatowe kurusha abandi kuva amatora yatangira binyuze kuri events.noneho.com.

InyaRwanda tukaba twifuje kubereka, mu gihe habura gato hakamenyekana abegukanye ibihembo, abari bagiye batorwa cyane, aho mu byiciro byose uwatowe n’amajwi menshi ari DJ Briane wagize 3547.

Umuhanzi mwiza w’umwaka [Male Artist of the Year]

Bruce Melodie ni we watowe cyane n’amajwi 435 muri iki cyiciro ahatanyemo n’abarimo Chris Eazy, Juno Kizigenza, Christophe na Kenny Sol.

Umukinnyi wa filimi mwiza w’umwaka [Actor of the Year]

Papa Sava ni we watowe cyane n’amajwi 2,205 muri iki cyiciro ahatanye n’abarimo Nyaxo, Clapton Kibonge, Bamenya na Rusine Patrick.

Amashusho y’indirimbo meza y’umwaka [Video of the Year]

‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie ni yo yatowe cyane n’amajwi 221, ihatanye muri iki cyiciro na ‘Why’ ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, ‘Joli’ ya Kenny Sol, ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King n’Izina ya Bruce Melodie.

Umuhanzi mushya mwiza w’umwaka [New Artist of the Year]

Rumaga ni we watowe cyane n’amajwi 592, iki cyiciro ahatanye n’abarimo Afrique, Bwiza, Mistaek na Yampano.

Umukinnyi mwiza w’Umwaka [Most Valuable Player of the Year]

Bigirimana Abed ni we watowe cyane n’amajwi 63 iki cyiciro ahatanye n’abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Axel Mpoyo, Mugisha Moise na Maringa Kathbart.

Umuntu wabaye icyitegererezo w’umwaka [Influencer of the Year]

Alliah Cool ni we watowe cyane n’amajwi 1479, ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Scovia Mama Rwagasabo, Mukansanga Salima na Mutesi Jolly.

Umuhangamideli w’umwaka [Fashion Designer of the Year]

Joyce ni we watowe cyane n’amajwi ahantanye muri iki cyiciro n’abarimo Chris Designer, Urutozi Gakondo, Moshions na Kezem Rwanda.

Umuhanzi mwiza w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Artist of the Year]

Chryso Ndasingwa ni we watowe cyane n’amajwi 2659 ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Israel Mbonyi, James&Daniella, Bosco Nshuti na Vestine&Dorcas.

Umuhanzikazi mwiza w’umwaka [Female Artist of the Year]

Marina ni we watowe cyane n’amajwi 426 ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Bwiza, Alyn Sano, Butera Knowless na Ariel Wayz

Umuvanzi mwiza w’umuziki w’umwaka [DJ of the Year]

DJ Briane ni we watowe cyane n’amajwi 3547 ahatanye muri iki cyiciro na Nep DJs, DJ Pyfo, DJ Toxic na DJ Marnaud.

Umuyobozi mwiza w’amashusho w’umwaka [Video Director of the Year]

Gad ni we watowe cyane n’amajwi 807 ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Fayzo, Eazy Cut, Isimbi Nailla na Meddy Saleh.

Umubyinnyi mwiza w’umwaka [Dancer of the Year]

Jojo Breezy ni we watowe cyane n’amajwi 503, ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Rashid, Jordan Kallas, Uwase Bianca na Saddie.

Umukinnyikazi wa filimi mwiza w’umwaka [Actress of the Year]

Nyambo ni we watowe cyane n’amajwi 1059 ahatanye n’abarimo Aisha Inkindi, Bahavu Usanase Jannet, Rufonsina na Nadia.

Ku mugoroba w’uyu wa 30 Mata 2023 kuri Hoteli ikomeje kuba igicumbi cy’ibirori n’imyidagaduro kandi iri no muziza imbere mu gutanga serivisi nziza mu birebana n’amahoteli, Park Inn, iherereye mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali haraza kumenyekana abegukanye ibihembo bya The Choice 2022.

Src:www.events.noneho.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND