Ku nshuro ya gatatu ibihembo byari bitegerejwe na benshi bya The Choice bigiye gutangwa, aho haza kumenyekana bya nyabyo abakoze neza kurusha abandi mu mwaka wa 2022.
Kimwe mu bigenderwaho hakaba harimo amajwi y’abakunzi be
buri muntu aba yagiye agira mu cyiciro ahatanyemo, ibintu bikorwa hifashishijwe
ikoranabuhanga.
Ibyiciro bitandukanye bikaba byari bigiye bihatanyemo abantu
bagera kuri batanu bose bagiye batorwa, ariko hari abatowe kurusha abandi kuva
amatora yatangira binyuze kuri events.noneho.com.
InyaRwanda tukaba twifuje kubereka, mu gihe habura gato hakamenyekana
abegukanye ibihembo, abari bagiye batorwa cyane, aho mu byiciro byose uwatowe n’amajwi
menshi ari DJ Briane wagize 3547.
Umuhanzi mwiza w’umwaka [Male Artist of the Year]
Umukinnyi wa filimi mwiza w’umwaka [Actor of the Year]
Amashusho y’indirimbo meza y’umwaka [Video of the Year]
‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie ni yo yatowe cyane n’amajwi 221, ihatanye muri iki cyiciro na ‘Why’ ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, ‘Joli’ ya Kenny Sol, ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King n’Izina ya Bruce Melodie.
Umuhanzi mushya mwiza w’umwaka [New Artist of the Year]
Umukinnyi mwiza w’Umwaka [Most Valuable Player of the Year]
Umuntu wabaye icyitegererezo w’umwaka [Influencer of the Year]
Alliah Cool ni we watowe cyane n’amajwi 1479, ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Scovia Mama Rwagasabo, Mukansanga Salima na Mutesi Jolly.
Umuhangamideli w’umwaka [Fashion Designer of the Year]
Joyce ni we watowe cyane n’amajwi ahantanye muri iki
cyiciro n’abarimo Chris Designer, Urutozi Gakondo, Moshions na Kezem Rwanda.
Umuhanzi mwiza w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Artist of the Year]
Umuhanzikazi mwiza w’umwaka [Female Artist of the Year]
Umuvanzi mwiza w’umuziki w’umwaka [DJ of the Year]
Umuyobozi mwiza w’amashusho w’umwaka [Video Director of the Year]
Gad ni we watowe cyane n’amajwi 807 ahatanye muri iki cyiciro n’abarimo Fayzo, Eazy Cut, Isimbi Nailla na Meddy Saleh.
Umubyinnyi mwiza w’umwaka [Dancer of the Year]
Umukinnyikazi wa filimi mwiza w’umwaka [Actress of the Year]
Ku mugoroba w’uyu wa 30 Mata 2023 kuri Hoteli ikomeje kuba
igicumbi cy’ibirori n’imyidagaduro kandi iri no muziza imbere mu gutanga
serivisi nziza mu birebana n’amahoteli, Park Inn, iherereye mu Kiyovu rwagati
mu mujyi wa Kigali haraza kumenyekana abegukanye ibihembo bya The Choice 2022.
Src:www.events.noneho.com
TANGA IGITECYEREZO