Umukobwa witwa Uwera Ricky Tricia yanditse amateka avuguruye mu irushanwa rya Miss Burundi, nyuma y’uko abaye uwa mbere wo mu bwoko bw’abatwa witabiriye iri rushanwa ry’ubwiza, ubwenge n’umuco kuva ryatangizwa muri iki gihugu.
Sultan
Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, yabwiye
InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa
bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk’urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.
Avuga ati “Ni
ubwa mbere mu mateka y’Igihugu, umukobwa w’umutwakazi yitabiriye irushanwa rya
Miss Burundi."
Uwera Ricky
Tricia wo mu Kirundo yabonetse mu bakobwa 26 bageze mu cyiciro cya cyuma
(Semi-Finals), ari nabo bazavamo Nyampinga w’u Burundi 2023.
Ni nyuma y’ijonjora
rikomeye ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, ryitabiriwe n’abakobwa
143 batoranyijwe mu gihugu hose.
Aba bakobwa
banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje
ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n’ibindi binyuranye.
Hitawe cyane
ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura,
uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y’imbaga n’ibindi
bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.
Abakobwa 26
bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica
Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca,
Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica
Aimée Carolle;
Ishimwe Ange
Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza
Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero
Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange
Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na
Uwimana Ange Belyssa.
Umuyobozi
muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana
Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Burundi,
ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n’ubuhanga ‘bw’abakobwa b’abarundi’.
Uyu muyobozi
yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza
icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi
zabo.
Ni ku nshuro
ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w’u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba
azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.
Uyu mukobwa
wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya
Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.
Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:
-Azahabwa imodoka
yo mu bwoko bwa ‘Ractis’.
-480 Litre
za Essance mu gihe cy’umwaka umwe.
-Ubwishingizi
bw’ikinyabiziga mu gihe cy’umwaka.
-Kumukorera
imodoka igihe igize ikibazo.
-Bazamwishyurira
ishuri.
-Buri kwezi
azajya ahabwa umushahara w'amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni
2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w'u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku
mwaka].
Ibihembo ku
bisonga bye n’umukobwa uzakundwa mu irushanwa ‘Miss Popularity’:
Igisonga cya
mbere azahembwa 2.500.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.
Igisonga cya
kabiri, azahembwa 2.000.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.
Nyampinga
ukunzwe ‘Miss Popularity’ azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.
Sultan
Suleiman [Uri hagati] ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi,
ubwo bari mu gikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 bajya mu cyiciro kibanziriza icya
nyuma
Uwera Ricky Tricia yabaye umukobwa wa mbere wo mu bwoko bw’abatwa wahatanye muri Miss Burundi
Hatangajwe abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023
Muri Miss Burundi bifashisha ‘Metero’ mu kumenya uburebure bw’umukobwa [uburebure bugomba kuba butari hasi ya 1.65cm]
Abakobwa
batambuka mu ntambuko iranga ba Nyampinga imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO