Kigali

James na Daniella bateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana hamwe n’abantu 1000

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2023 22:01
0


Couple ya James na Daniella yateguriye Abanyarwanda n’abatuye mu mpande z’isi zitandukanye umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni umugoroba wahawe izina rya “Gathering of 1000 Special Extended Worship”. Uzaba tariki ya 2 Kamena (6) 2023, ubere kuri Crown Hotel iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, guhera ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri (6:00) z’umugoroba.

Gathering of 1000 Sepcial Extended Worship iri gutegurwa ku bufatanye na kompanyi itegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Besorah Events. Uyu mugoroba uzitabirwa gusa n'abantu 1000.

Nk'uko bitangazwa n'abateguye uyu mugoroba udasanzwe wo kuramya Imana, intego nyamukuru "ni ukuririmba intsinzi yo gucungurwa kwacu no gutekereza cyane ku rukundo rw’Imana hamwe n’abantu 1000 bazaba bitabiriye iyi gahunda".

Ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza nk’uko bwanditse na Matayo 18:20, riravuga riti: “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

James Rugarama umwe mu bagize itsinda James & Daniella ryamamaye mu ndirimbo "Mpa Amavuta", yabwiye inyaRwanda ati: “Nta bindi bikorwa biteganyijwe usibye kuramya Imana mu ndirimbo z’ubutumwa bwiza bwo mu ijambo ryayo". 

"Ni umugoroba wo kuramya twese duhuje umutima.Ntabwo tuzaba turirimbira abantu ahubwo tuzaba duhuje umutima twese turirimbira mu Mwuka umwe, duhimbaza Umwami wacu waducunbuye.”  Aba baramyi banditse kuri Instagram bati "Imyaka yari ibaye myinshi, mureke dutarame".

Iki gitaramo bagiye gukora, ni icya kabiri kuva batangiye umuziki. Icya mbere bagikoreye muri Werurwe 2020, bagikorera muri BK Arena. Icyakora, hari ibindi binyuranye baririmbyemo yaba mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu bihugu binyuranye ku mugabane w'Uburayi.

Bagiye gukora iki gitaramo mu gihe ibihangano byabo bikomeje gufasha benshi kubera uburyohe bw'amagambo baririmba ndetse n'umuziki w'umwimerere mu majwi anyura umutima. Bamaze ukwezi kumwe bakoze indirimbo y'uburyohe iri mu mudiho udasanzwe, iyo akaba ari "Barihe?".


James na Daniella barakunzwe cyane muri iyi minsi, hano bari bari i Burundi 


Bamamaye mu ndirimbo "Mpa amavuta" ifatwa nk'iyabinjije byeruye mu kibuga cy'umuziki


James na Daniella bateguje igitaramo kizitabirwa gusa n'abantu 1000

REBA INDIRIMBO "BARIHE" YA JAMES & DANIELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND