Kigali

Muhanga: Imodoka ya RITCO yahiye irakongoka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/04/2023 19:20
3


Imodoka ya Sosiyete itwara abantu ya RITCO, yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.



Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00 PM) ubwo imodoka ifite ibirango bya RAD 262, yari igeze i Rugobagoba mu karere ka Muhanga, ifatwa n'inkongi, ariko ntiyabona ubutabazi.

Iyi modoka yari itwaye abagenzi iva mu mujyi wa Kigali, abaturage babonye ishya, bavuga ko umuriro watewe n'ipine ryaturitse rigatangira kwaka, ndetse umuriro uva kuri iryo pine ufata n'ibindi bice by'imodoka, birangira ihiye yose.

Abaturage bagerageje kuzimya ariko umuriro usumba ubushobozi bari bafite.

Umushoferi w'iyi modoka, yasabye abagenzi gusohoka no gukuramo imizigo yabo, gusa ntabwo imizigo yose yabashije kuvamo, kuko hari iyahiriyemo.

Inzego z'umutekano zahise zifunga umuhanda kugira ngo hatagira ikindi kiza cyabaho giturutse kuri iyi nkongi. 

Imodoka ishinzwe kuzimya inkongi, yageze kuri iyi modoka saa Kumi n'ebyiri n'iminota 58 z'umugoroba (18:58 PM) ariko isanga imodoka yabaye umuyonga hasigaye inyuma n'umuririmo mucye warimo kwaka.

Abaturage bagerageje kuzimya iyi modoka biranga 

Yafashwe n'umuriro mu gihe kigera ku isaha yose 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manansenga frederick1 year ago
    nakundi byagenda kuba abagenzi bayivuyemo bose nashoferi ikaba namanuka yindi yabaye mwihangane kapan icyo nigihombo nokubagenzi?
  • Gashugi Adam1 year ago
    Numva imodoka nkaziriya zitwaqa imizigo itandukanye ndetse na abantu yuko hakorwa ubukangura mbaga igahambwa cyizimya mwoto yayo jyendanwa pe murakoze
  • DAVID1 year ago
    Dukeney,amaku Agezweho





Inyarwanda BACKGROUND