Kigali

Bibaye byiza nasimburwa! Lt Gen Mubarakh yaciye amarenga yo kuba yareka kuyobora APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/04/2023 18:33
1


Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yakomeje ku kuba yareka kuyobora ikipe y'Ingabo z'Igihugu amazemo igihe kingana n'imyaka 2.



Ibi yabitangaje nyuma y'umukino APR FC yari yakiriyemo AS Kigali kuri sitade y'Akarere ka Bugesera mu mikino yo ku munsi wa 26 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. 

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, AS Kigali niyo yakibonye mbere kuri penaliti, APR FC nayo iza kucyishyura kuri penaliti.

Chairman wa APR FC wari warebye uyu mukino, ukirangira yahise ajya guha ikiganiro abanyanyamakuru. Yabajijwe niba yaba umwe mu biyamamariza kuyobora FERWAFA.

Mu gusubiza iki kibazo, yabihakanye avuga ko inshingano afite ziremereye, ahita anakomoza ko bibaye byiza mu bihe biri imbere yabona umusimbura ku nshingano zo kuba Chairman wa APR FC.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati: "Kuba naba umwe mu bayobora FERWAFA, biragoye ntabwo ndimo kubera ko inshingano mfite ziraremereye. N'izi zo kuba Chairman nazo ni nyinshi kuri njyewe. 

Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu bihe biri imbere nabona umuntu unsimbura kubera y'uko niba mubibona uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n'iyo kwishyura". 

"Ku muyobozi urebye imikino 6 urumva na APR FC narabuze, wongeyeho ko nayobora FERWAFA waba udashaka ko itera imbere."


Chairman wa APR FC areba umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimfura Jean berchmas1 year ago
    Ubundi iyo imihigo yanze urarekura





Inyarwanda BACKGROUND