Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly na Ambadaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana bari mu bitabiye ubukwe bw’umunyapolitike ukomeye Fred Mukasa Mbidde.
Nk'uko
Miss Mutesi Jolly yabitangaje, yagize ati: ”Byari iby’icyubahiro guhura na
Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda n’umufasha we, umuryango mwiza w’indangagaciro z’imiyoborere
ku banyarwanda bose nta vangura. Buje ubunyarwanda koko.”
Ni
ubutumwa buherekejwe n’amafoto meza amugaragaza mu ikanzu nziza y’umutuku, agakapu gato gasa n’inkweto, byose biri mu ibara rya zahabu, n’umusatsi ufunze
neza ubona ko yari yiteguye guseruka mu birori by’agatangaza by’ubukwe bwa Fred
Mukasa.
Hariho
kandi n'indi ahagararanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda
n’umufashe we, nabo bari batashye ubu bukwe bw’umwe mu basirikare bagize uruhare
rukomeye mu kubohora u Rwanda mu 1994.
Fred
Mukasa Mbidde akaba yashyingiranwe na Fiona Akantonah bari bamaze igihe mu
rukundo dore ko yari yaramusabye muri 2019. Ubukwe bwabo bwagomba kuba
m 2020 buza gusubikwa kubera COVI-19.
Kuwa
27 Mata 2023 nabwo Miss Jolly yagaragaye mu baherekeje Mukasa agiye gukwa
umukunzi we. Uretse kuba Mukasa ari mu babohoye u Rwanda, ari mu banyapolitike
bakomeye muri Uganda.
Uyu mugabo
w’inzobere mu birebana n’amategeko n’uburenganzira bwa muntu, ni umwe mu Badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA.
Ku
myaka 48, Mukasa afite abana bane barimo batatu yabyaranye n’umugore witabye
Imana mu 2015 azize impanduka ndetse n'undi mukobwa witwa Gabrille Mbidde.
TANGA IGITECYEREZO