Kigali

APR FC yaguye kuri AS Kigali ikomeza kurinda Rayon Sports ngo bajyane

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/04/2023 14:57
0


Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali mu mikino yo ku munsi wa 27 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatandatu  saa cyenda ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali kuri sitade y'Akarere ka Bugesera. Uyu mukino warangiye APR FC iri ku gikombe cya shampiyona b itakaje amanota bikomeza gushyira mu nyuma Rayon Sports iri ku mwanya wa 3,Murera yo izajya mu kibuga ku munsi wejo ikina Espoir.

Mu mikino 26 yaherukaga  guhuza aya makipe yombi APR FC  yatsinzemo 10, AS Kigali itsindamo 7 banganya inshuro 9.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:Pierre,Fitina, Ynussu , Dieudonne , Byiringiro, Bonheur, Bosco, Gilbert, Djabel, Alain na Yannick.


Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga:Fiacre,Seif, Thierry, Denis, Girbert, Laurance Juma, Ally, Rashid, Jean Bosco, Jacques na Tchabalala.



Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

Umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

90+3' AS Kigali ibonye koroneri ariko ntihagira ikivamo

90+1' Dens akoreye ikosa Innocent umusifuzi atanga kufura ariko Ombolenga ayiteye ba myugariro ba AS Kigali bayikuraho nta nkomyi

Umukino wongeweho iminota 5

88' Ynussu birangiye byanze asohowe mu kibuga ateruwe

87' Abakinnyi ba AS Kigali batangiye gutinza iminota 

85' APR FC yongeye kubona kufura nziza ariko Ombolenga ayitera nabi 

83' Ynussu aryamye hasi kubera ikosa akorewe na Tchabalala

81' Anicet akoreweho kufura maze iterwa na Ombolenga ariko Fiacre aba maso umupira awukuramo 

79' Tuyisenge Jaques yongeye kurata igitego cyabazwe arikumwe n'umuzamu gusa ku mupira yarahawe na Tchabalala

78' Mugisha Gilbert ashatse gutungura Fiacre ari mu kibuga hagati ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato

74' APR FC ibonye koroneri iterwa neza na Alain, Innocent ahise agerageza gutereka mu izamu ariko bamyugariro baratabara 

73' APR FC ikoze impinduka havamo Yannick hinjiramo Innocent

71' Abakinnyi ba AS Kigali bazamukanye umupira neza maze Akayezu Jean Bosco ahinduye neza imbere y'izamu Ombolenga ahita atabara arenza umupira

68' Bizimana Yannick aryamye hasi kubera ikibazo agize mu itako

65' Tuyisenge Jaques ahaye umupira mwiza Tchabalala ariko awutera hanze y'izamu

59'Tuyisenge Jacques byanze ari kubona uburyo mu rubuga rw'amahina ariko agahita atakaza umupira


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyo kwishyura

56' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Kapiteni Djabel hinjiramo Anicet

53'Bizimana Yannick ahaye umupira mwiza Allain-Baca agiye kunyeganyeza inshundura umusifuzi asifura ko yarariye

50'AS Kigali iri gusatira cyane ishaka igitego cya 2

47' Manzi Thierry wa AS Kigali yaratsinze igitego akoresheje umutwe ku mupira waruvuye muri koroneri ariko amahirwe aba make

46' APR FC niyo itangije umukino, Allain-Baca ahise agerageza gushotera kure ariko umupira unyura hejuru y'izamu kure

Igice cyakabiri kiratangiye

Igice cyambere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

45+2 Dusingizimana Gilbert wa AS Kigali akoreye ikosa Ruboneka ahita ahabwa ikarita y'umuhondo

Igice cyambere cyongeweho iminota 3

45' Bosco wa APR FC acenze neza ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko aranyerera atakaza umupira

41'Jacques wa AS Kigali agize ikibazo cy'imvune biba ngombwa ko akurwa mu kibuga ateruwe

39' APR FC nayo ibonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Allain-Baca maze Ombolenga ahita ayitereka mu nshundura

37'Nyuma yiko AS Kigali ibonye igitego cya 1 isa nkiyagabanyije umurego abakinnyi ba APR FC bari guhererekanya gake gake


Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego 

33' APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa Laurance Juma yarakoreye Djabel ariko Ynussu ahita ayitera hanze

30' Tchabalala ahise ayitera umuzamu ayikuramo ariko ntiyayifata neza nituma asongamo igitego kiba kirabonetse

29' AS Kigali ibonye penariti ku ikosa Ynussu akoreye Tuyisenge Jaques

27' Uruhande rw'ibumoso runyuraho Mugisha Gilbert ruri gukora cyane yirukankana imipira nubwo atari kuyibyaza umusaruro ngo ibe yavamo igitego

25' Gilbert wa APR FC ahawe ikarita y'umuhondo kubera gusagarira abakinnyi ba AS Kigali

22' Yannick arase uburyo butaratwa aho Fitina Ombolenga azamukanye umupira arumuheresa asigaranye n'umuzamu gusa atinda gushota bituma Seif aza aratabara ashyira umupira muri koroneri

17'Abakinnyi ba APR FC babuze umupira,bari kuwubona gusa aruko urenze

15'  Gilbert wa APR FC azamukanye umupira acenga ba myugariro ba AS Kigali bagera kuri 3 ariko ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu Rukundo Denis ahita atabara

13' Abakinnyi ba AS Kigali bari kugerageza guhererekanya ngo binjire mu rubuga rwa APR FC ariko bikananirana

10'Yannick yongeye kubona uburyo imbere y'izamu ariko Ntwali Fiacre aramubangamira abura uko atera mu izamu 

7' Tchabalala akoreweho ikosa agerageza kwinjira mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi atanga kufura ariko nta kivuyemo bayiteye nabi 

5' Yannick aryamye hasi nyuma yuko yaretsinze igitego ari mu rubuga rw'amahina ariko ba myugariro ba AS Kigali bakawushyira muri koroneri

3'AS Kugali ibonye koroneri ariko Rashid ashyizeho umutwe umupira Pierre wa APR FC ahita awufata

1'AS Kigali niyo yatangije umukino itangira ukinira inyuma birangira iwurengeje


Pierre yibaza uburyo atsinzwe igitego




Uko Pierre yakuyemo penariti ariko bikanga bakamutsinda igitego



Omolenga yifora ngo atere penariti



Igitego cya APR FC kuri penariti


Tchabalala atera penariti


Perezida wa Gasogi United,KNc nawe yari yaje kuri uyu mukino 




Mbere y'umukino abakinnyi bishyushya






Abasifuzi nabo bishyushya mbere y'umukino

Uwafotoye: Serge







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND