Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye y’indirimbo 11 yise ‘Saa Cyenda’, ariko avuga ko akiri gutekereza ukuntu yazongera indi imwe.
Ku mugoroba
wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, nibwo uyu muhanzi wamenyekanye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Mvura’ yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri
rusange iyi album y’ivugabutumwa amaze igihe ari kubategurira.
Ni album
yihariye kuko yatangiye kuyikoraho ubwo yari mu Rwanda akomereza muri Amerika,
yifashisha aba Producer batandukanye mu rwego rwo kuyiha icyanga.
Yabwiye
InyaRwanda ko muri rusange indirimbo yakubiyeho zivuga ‘ku buzima bwiza bwa
Yesu Kristo’. Ati “Iriho indirimbo 11 ariko ndateganya ko nshobora kongeraho
indirimbo imwe zikaba 12. Indirimbo ziriho ziravuga cyane ku butumwa bwiza bwa
Yesu Kristo.”
Serge avuga
ko yandika indirimbo zigize iyi album yanasubije inyuma amaso ku buzima sosiyete
ibamo, bituma yita no gushyiraho indirimbo zihumuriza abantu, ubutumwa bwo
gushima n’ibindi yizera neza ko abantu bazayumva bazanyurwa.
Akomeza ati “Ni
indirimbo z’ivugabutumwa. Ibyiza Yesu Kristo yakoze ku buzima bwacu ndetse n’ibindi.”
Uyu muhanzi
akomeza avuga ko kuri iyi album hariho indirimbo 10 ze wenyine ndetse n’indi
ndirimbo imwe yakoranye na Annette Murava [Azwi mu ndirimbo nka 'Niko Nkiri] uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga.
Yavuze ko
yafashe iki cyemezo cyo kudakorana cyane n’abandi bahanzi, ahanini bitewe n’uko
yamaze igihe kinini akorana n’abandi bahanzi. Kuri iyi nshuro, avuga ko
yashakaga ko abantu bumva neza ubuhanga bwe n’ubutumwa yabateguriye.
Iyi ndirimbo yakoranye na Annette Murava avuga ko imaze igihe kinini, Nk’umuramyi, yifuza ko indirimbo ziri kuri album ye ‘zazagarura abantu kuri Kristo cyane cyane urubyiruko, kuko rumaze kubura cyane mu nzu y’Imana’.
Ati “Ni
ikintu gihangayikishije Isi muri rusange. Kuko usanga nyine urubyiruko turimo
turarubura mu rusengero, ukibaza impamvu ariko harimo ubutumwa bwinshi
bagenewe. Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwinshi bw’ibyiringiro kandi buhumuriza
abantu, hari abantu baba bacitse intege bibaza ejo bizagenda gute, bizamera
gute ariko ni ubutumwa bw’ibyiringiro niko navuga.”
Iyamuremye
avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album yihariye, kandi yayikoze mu njyana
itandukanye n’indi ku buryo afite icyizere cy’uko icyiciro cyose cy’ubuzima cy’abantu
bazayisangamo.
Uyu munyamuziki asaba buri wese uzumva indirimbo ze akanyurwa kuzazisangiza n’abantu kugirango ubutumwa bw’Imana bugere kure.
Serge asanzwe afite album zirimo nka “Nta mvura idahita” , “Arampagije”, “Biramvura” ndetse na “Urugendo.”
Serge
Iyamuremye ubarizwa muri Amerika agiye gusohora album yise ‘Saa Cyenda’
Serge yavuze ko indirimbo yakubiye kuri iyi album aziteho kugarura urubyiruko kuri Kristo
Serge avuga
ko yandika indirimbo zigize album ye ya Gatanu yitaye cyane ku butumwa bumazara
igihe kirekire
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTAWUNDI NAMBAZA’ YA SERGE IYAMUREMYE
TANGA IGITECYEREZO