RFL
Kigali

Iby’urukundo rwa Miss Uganda Karema na Eddy Kenzo ngo wamuhesheje ikamba byongeye gusakuza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/04/2023 9:01
0


Inkuru y’umubano wihariye wa Eddy Kenzo na Nyampinga wa Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde, byongeye kugarukwaho cyane muri iyi minsi.



Nk uko byinshi mu binyamakuru muri iki gihugu bigenda bibigaruka, Eddy Kenzo na Miss Karema hari uko bigenje.

Ibi byaje ubwo uyu mukobwa yiyamarizaga kuba Nyampinga nk'uwifuzaga amajwi, ngo akaba ntacyo atari bukore ngo abashe kubigeraho.

Bityo uyu mukobwa ngo yaba yaranyuze kuri Eddy Kenzo ngo abashe kugira abafana benshi ahereye ku b’uyu muhanzi.

Hagati aho ariko bivugwa ko hirya y'ibyo yifuzaga kuri uyu muhanzi ko yamufasha kubona amajwi, ngo hari ikiguzi, ari byo bihe byiza mu buryo bw’ibanga bagiranaga.

Ibi byongeye kugaruka cyane nyuma y’amashusho yafashwe mu bihe Abasilamu bizihizaga Eid al Fitr mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyo gihe Miss Karema yagaragaye yasazwe n'ibyishimo ubwo Eddy Kenzo yaririmbiraga muri Comedy Store Night.

Miss Karema wari witabiriye ibi birori, yari yishimye aririmba anahamagara ubudahagarara izina rya Eddy Kenzo.

Ubwo uyu muhanzi yageraga ku ndirimbo ‘Nsimbudde’, Miss Karema yarahagurutse arabyina karahava.

Iby’umubano wihariye wa Miss Karema na Eddy Kenzo, uyu mukobwa yagize icyo abivugaho mu minsi ishize ati:”Ni inshuti yanjye n’iy'umuryango wanjye harimo n’abavandimwe banjye.”

Muri Werurwe 2023 ni bwo Hannah Karema yatorewe kuba Miss Uganda ku kigero cy’amajwi yo hejuru. Nyuma haje kuvugwa byinshi birimo ko yaba ari Umunyarwandakazi.

Yaje kubisobanura avuga ko ari Umunya-Uganda nubwo nyina ari Umunyarwandakazi.

Ubwiza bwe buri mu byavugishije abatari bacye bemeza ari ubwa mbere Uganda itoye Miss mwiza mu mateka ya Miss Uganda.

Ubwiza bwe bwavugishije benshi kuva yakwambika ikamba Biravugwa ko ukuboko kwa Eddy Kenzo kwaba kwarakoze ku ikamba ryegukanywe na Miss Karema

Ubwo yiyamazaga ku bw'amajwi ngo ni bwo yatangiye kugirana umubano wihariye na Eddy KenzoEddy Kenzo ari mu bahanzi bakomeye mu Karere ndetse umuziki we wambutse imipaka ugera n'ibwotamasimbiMiss Karema yemeye ko aziranye na Eddy Kenzo ariko ko ari inshuti ye n'umuryango gusa

Amashusho ya Miss Karema yishimye mu ndirimbo ya Eddy Kenzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND