Mu byishimo byinshi Michelle Obama yafatanije na Bruce Springteen kuririmba zimwe mu ndirimbo no kuzicuranga imbere y’ibihumbi byitabiriye kimwe mu bitaramo uyu mugabo yakoreye i Barcelona.
Michelle Obama yitabiriye igitaramo
cya Bruce Springteen maze arizihirwa azamuka imbere y’abafana bafatanya kuririmba indirimbo ‘Glory Days’.
Uretse kuririmba Michelle yagaragaye acuranga ‘tambourine’ kimwe mu bikoresho byifashishwa mu muziki.
Iki
gitaramo kitabiriwe n'abakuze cyane dore n’uyu muhanzi wagiye akora
indirimbo nyinshi zanyuze imitima ya benshi, afite imyaka 73.
Kuwa 27 Mata 2023 ikinyamakuru cya
TMZ cyari cyatangaje ko Bruce Springteen, Barack Obama, Michelle Obama, Steven Spielberg
icyamamare mu gutunganya filime, Patti Scialfa umugore wa Bruce kimwe na Kate Capshaw wakanyujijeho muri filime, basangiriye hamwe.
Michelle na Barack Obama bagiriye
ibihe byiza muri White House ariko bakomeza no kuba abo baribo mu buzima
busanzwe bituma mu bihe bitandukanye bagaragara bishimana n’ibyamamare.
Bruce Springteen abikesha iki kuba
umuntu wa hafi w’umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 44?
Muri macye yiswe Bruce Frederick
Joseph Springsteen, yabonye izuba kuwa 23 Nzeri 1949. Ni umunyamerika w’umuhanzi
n’umwanditsi w’indirimbo.
Amaze gushyira hanze Album 21 mu binyacumi 6 atangiye umuziki, nyinshi muri zo yafashwijwe n’itsinda rya E Street.
Injyana yanditsemo izina cyane ikaba ari iya ‘heartland rock’ ijyanishanya
n’ubusizi.
Uyu mugabo bamwe bita ‘The Boss’
azwiho kugira ubuhanga mu kwandika n’ubwitange bukomeye ku rubyiniro aho
ashobora kuririmba adahagarara amasaha 4.
Yashyize hanze Album ye ya mbere
mu 1973, iyo aheruka ni iyo mu 2022, zose zikaba zaragiye zica ibintu ku
ntonde z’umuziki n'izicurizwaho umuziki zisigaye zifashishwa muri iy’imyaka.
Yegukana ibihembo birimo 20 bya Grammy Awards, 2 bya Golden Globes, 1 cya Academy Awards na 1 cya Special Tony Awards.
Yamaze guhabwa umwanya mu cyanya cyahariwe
ibyamamare by’abanditsi ‘Songwriters Hall of Fame’ n’icy'abahanzi b’injyana ya
Rock ‘Rock and Roll Hall of Fame’.
Mu mwaka wa 2016 yambitswe
umudali w’indashyikirwa [Presidential Medal of Freedom] na Perezida Obama.
TANGA IGITECYEREZO