RFL
Kigali

Michelle Obama yizihiwe n’umuziki wa Bruce amusanga ku rubyiniro i Barcelona barabyina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/04/2023 8:12
0


Mu byishimo byinshi Michelle Obama yafatanije na Bruce Springteen kuririmba zimwe mu ndirimbo no kuzicuranga imbere y’ibihumbi byitabiriye kimwe mu bitaramo uyu mugabo yakoreye i Barcelona.



Michelle Obama yitabiriye igitaramo cya Bruce Springteen maze arizihirwa azamuka imbere y’abafana bafatanya kuririmba indirimbo ‘Glory Days’.

Uretse kuririmba Michelle yagaragaye acuranga ‘tambourine’ kimwe mu bikoresho byifashishwa mu muziki. 

Iki gitaramo kitabiriwe n'abakuze cyane dore n’uyu muhanzi wagiye akora indirimbo nyinshi zanyuze imitima ya benshi, afite imyaka 73.

Kuwa 27 Mata 2023 ikinyamakuru cya TMZ cyari cyatangaje ko Bruce Springteen, Barack Obama, Michelle Obama, Steven Spielberg icyamamare mu gutunganya filime, Patti Scialfa umugore wa Bruce kimwe na Kate Capshaw wakanyujijeho muri filime, basangiriye hamwe.

Michelle na Barack Obama bagiriye ibihe byiza muri White House ariko bakomeza no kuba abo baribo mu buzima busanzwe bituma mu bihe bitandukanye bagaragara bishimana n’ibyamamare.

Bruce Springteen abikesha iki kuba umuntu wa hafi w’umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 44?

Muri macye yiswe Bruce Frederick Joseph Springsteen, yabonye izuba kuwa 23 Nzeri 1949. Ni umunyamerika w’umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo.

Amaze gushyira hanze Album 21 mu binyacumi 6 atangiye umuziki, nyinshi muri zo yafashwijwe n’itsinda rya E Street.

Injyana yanditsemo izina cyane ikaba ari iya ‘heartland rock’ ijyanishanya n’ubusizi.

Uyu mugabo bamwe bita ‘The Boss’ azwiho kugira ubuhanga mu kwandika n’ubwitange bukomeye ku rubyiniro aho ashobora kuririmba adahagarara amasaha 4.

Yashyize hanze Album ye ya mbere mu 1973, iyo aheruka ni iyo mu 2022, zose zikaba zaragiye zica ibintu ku ntonde z’umuziki n'izicurizwaho umuziki zisigaye zifashishwa muri iy’imyaka.

Yegukana ibihembo birimo 20 bya Grammy Awards, 2 bya Golden Globes, 1 cya Academy Awards na 1 cya Special Tony Awards. 

Yamaze guhabwa umwanya mu cyanya cyahariwe ibyamamare by’abanditsi ‘Songwriters Hall of Fame’ n’icy'abahanzi b’injyana ya Rock ‘Rock and Roll Hall of Fame’.

Mu mwaka wa 2016 yambitswe umudali w’indashyikirwa [Presidential Medal of Freedom] na Perezida Obama.Bruce Springteen wanamwita The Boss ari mu bahanzi b'ibihe byose ku isi mu njyana ya Rock Michelle Obama yasanze Bruce ku rubyiniro bafatanya gushimisha abitabiye igitaramo cye i BarcelonaUmuryango wa Perezida wa Obama uri muri micye y'abakuru b'ibihugu babayeho yagaragaje gucisha macye no kubana na bose mu gihe yari ku butegetsi na nyuma yahoMu 2016 ubwo Perezida Obama yambikaga umudali Bruce Springteen






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND