Miss Ngabonziza Diane wegukanye ikamba rya Miss Iconic Beauty mu irushanwa rya Miss Supermodel Worldwide, yagarutse ku byo yaryigiyemo n'uko yiteguye gukomeza urugendo rwe mu mideli n’amarushanwa y’ubwiza.
Miss Diane uri muri 6 begukanye
irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 bikamuhesha kwitabira irushanwa rya
Miss Supermodel Worldwide 2023 yanitwayemo neza, mu kiganiro na inyaRwanda Tv, yatangaje byinshi yungukiye muri uru rugendo.
InyaRwanda: Ni iki wungukiye mu Buhinde n'icyo urota
kuzitabira Miss Supermodel Worldwide?
Miss Diane: Iminsi icumi namazeyo, byari byiza
pe! Twabanaga nk’abavandimwe. Nungutse inshuti, ngira ubumenyi bushya nari mfite mbona
inshuti.
Nanahakuye ibihembo bitandukanye
birimo ni ikamba rya Miss Iconic Beauty risobanuye ko mu marushanwa yo mu
Rwanda yaba ay’imideli cyangwa ay’ubwiza, hari icyizere cyo kugera kure mu bihe
biri imbere.
Njyendeye ku byo nabonye, uwashaka
kwitabira, yagenda ashabutse, yumva nta soni, akagenda yiteguye gukora igishoboka
cyose ngo bamubone.
InyaRwanda: U Buhinde ku muntu utarabugeramo
bumeze gute?
Miss Diane: Nabonye ari igihugu cyiza aho nabashije kugera nabonye ko ari igihugu cyateye imbere bakunda umuco wabo nk'uko nabibonye mu duce twagiye dusura.
Nabashije kandi kugera kuri Taj Mahal
inyubako nzi neza ko abantu benshi bazi, nsura imfungwa icyo nabonye mu kuri
bafite urukundo muri bo.
InyaRwanda: Uwegukanye ikamba risumba ayandi
mwabonaga arikwiye?
Miss Diane: Sinavuga ko yari arikwiye kuko
twese turikwiye, sinavuga ko banyibye kuko bafite icyo bagendeyeho.
InyaRwanda: Waba warigeze urota inzozi zo
kwegukana ikamba? Ababyeyi n’abavandimwe
bakira bate intambwe umaze gutera?
Miss Diane: Nakundaga kureba amarushanwa y’ubwiza cyane Miss Rwanda, numvaga nzanayijyamo nubwo ntitinyutse ngo nyigemo.
Babyakiriye neza kuko baranashyigikiye na mbere yuko genda. Abavandimwe babyakiriye neza nubwo wenda ntajyaga mbivuga nyiri muto bari baziko nkunda ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza n’imideli.
InyaRwanda: Hari ifoto zanyu zazengurutse
ahantu hose, zafatiwe hehe? Ese mwabonye mute uko abantu babyakiriye?
Miss Diane: Yafatiwe muri Hotel ya Radisson
Blu yo mu Buhinde, nari nagiye mbyiteguye. Ababyeyi nta bintu byinshi babivuzeho
kuko bari bazi ko ndi mu marushanwa
Naho abantu ubundi iyo ufite, uzi
icyo ushaka, ntabwo wita ku bantu, ntiwita ku bakuvuga nabi, njye mfite icyo nshaka, mfite ahazaza hanjye ndimo gutegura.
InyaRwanda: Inama wagira urubyiruko rwifuza
kumera nka we?
Miss Diane: Niba koko babishaka bibarimo
bagatangira amarushanwa asanzwe amarushanwa menshi y’abanyamideli agenda aba
bahereye ku ryo nanyuzemo rya Rwanda Global Top Model.
InyaRwanda: Ijambo wabwira abanyarwanda
rikuri ku mutima by’umwihariko?
Miss Diane: Icyo navuga namaze gutoranya imideli
nk’akazi kanjye, nifuza ko imbere nazabasha kuba nazana umwanya wa mbere, nkahesha
ishema igihugu cyanjye.
Sinasoza kandi ntasabye abanyarwanda gushyigikirana, ntibagakunde kuvuga ibintu bitari byiza byonyine.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS ICONIC BEAUTY DIANE
Yegukanye ikamba rya Miss Iconic Beauty muri Miss Supermodel Worldwide
Miss Diane yishimiye ubumenyi yungukiye mu Buhinde
Yashishikarije urundi rubyiruko kuyoboka ibyo rukunda
VIDEO: NYETERA BACHIR-INYARWANDA.COM
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO