RFL
Kigali

Amajwi yabaye ikibazo! Abashinjacyaha mu rubanza rwa ‘Prince Kid’; umwe ati yarahinduwe undi ati ntiyahinduwe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/04/2023 12:48
0


Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, hamwe n’umunyamategeko we Me Emelyne Nyembo, ndetse na Maitre Kayijuka Ngabo, berekanye ko amajwi byavuzwe ko ari aya Prindi Kid yahinduwe.



Kuri uyu wa 28 Mata 2023 ni bwo Ishimwe yasubiye imbere y’urukiko rukuru rwa Nyarugenge, aburana ku bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha.

Urubanza rwatangiye saa tatu na 50 za mu gitondo, umucamanza abaza Ishimwe n’abanyamategeko be niba biteguye kuburana, basubiza ko biteguye, abajije Ubushinjacyaha, busubiza ko bwiteguye.

Uru rubanza rugeze hagati, Prince Kid yagaragaje impamvu eshanu zerekana ko ibi byaha yarezwe byose yabihimbiwe aho yaje no gukomoza ku majwi.

Prince Kid yasabye ko urukiko rwasuzuma amajwi neza kuko muri ayo majwi ibyo yavuze byose bitashyizwemo.

Yavuze ko adahakana amajwi kuko ari aye, ariko avuga ko ayafiteho impungenge kuko amajwi ye yacagaguwe agashyirwamo ibyo abashaka kumurega bakeneye.

Ubwo abashinjacyaha bahabwaga umwanya wo kwisobanura kuri aya majwi, ukuriye ubushinjacyaha (umugabo) yemereye urukiko ko amajwi yahinduwe.

Yavuze ko amajwi ya Prince Kid ari byo koko yagiye avugururwa bagakuramo ayo bakeneye.

Nyuma yo kuvuga ibyo, abari mu cyumba cy’urukiko bose bahise batangara cyane ko iryo jambo ryumvishwe bwa mbere kuva uru rubanza rwatangira, maze bariyamira.

Nyuma y’uko ayo majwi yahinduwe ateye urujijo, umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha kuzana ayo majwi ya mbere atarahindurwa.

Umucamanza yasabye urukiko ko bashyikiriza ubucamanza amajwi ya mbere ataracagagurwamo.

Umushinjacyaha (Umugore) wundi wunganira uwamubanjirije, yahise ahaguruka ahakana ayo majwi, avuga ko nta kintu na kimwe cyahinduwemo.

Prince Kid yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022 aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022, urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urubanza mu mizi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y’amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

Impamvu ari mu Rukiko ubu ni uko ubushinjacyaha bwajuriye, nyuma y'uko yari yari yaragizwe umwere.







Prince Kd yongeye kuburana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND