RFL
Kigali

Aho bakuye amafaranga, uko bihurije hamwe, imishinga bafite: Kigali Boss Babe bavuze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/04/2023 14:39
0


Abagize ihuriro ‘Kigali Boss Babe’ batangaje ko imyaka irenze 10 ubushuti bwabo n’ibikorwa by’ishoramari bakora byagutse, byatumye igihe kimwe bagira igitekerezo cyo kwihuriza hamwe kugirango bibagire akamaro bigera no ku bandi.



Babitangaje mu kiganiro kirambuye ‘Breakfast with the stars’ bagiranye na Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.

Queen La Douce yavuze ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babe’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko ‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugurira akamaro’.

Avuga ko bagize amazina menshi bashakaga kwita iri tsinda, ariko Yvette arabaganza abumvisha impamvu yo guhitamo iri zina ‘Kigali Boss Babe’.

La Douce yasobanuye ko ‘Kigali Boss Babe’ bisobanuye “Umugore wihagazeho/wigenga, ufite inzozi zagutse, utekereza kure, uzi icyo ashaka, ufite indangagaciro, kandi utaruhuka kugeza ageze ku nzozi ze’.

Aba bagore bavuze ko muri iri huriro bafite ibikorwa bitandukanye birimo n’ikiganiro kigaruka ku buzima bwabo ‘Reality Tv Show’ bise ‘Kigali Lifestyle’.

Alliah Cool avuga ko ari umwe mu bashyigikiye iki gitekerezo cy’iki kiganiro, biyemeza kugishyira mu bikorwa. Ati “Twatekereje ikintu twakora, dusanga twakora ‘Reality Tv Show’ kandi ikaba iri ku rwego Mpuzamahanga’.

Gashema Sylvie yavuze ko bakimara kwanzura gukora iki kiganiro yahise aganiriza umuryango we, bamwemerera gutangira gukora kuri uyu mushinga.

Iri tsinda rikimara gushingwa havuzwe byinshi, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibaza aho bakuye amafaranga n’ibindi byatuma bagaragara nk’abagore b’abanyamafaranga.

Alliah Cool avuga ko bitabaciye intege n’ubwo hari abavuze ko bibonekeje, ariko kuri we siko abibona. Ati “Kwibonekeza ni byiza. Buriya utibonekeje ugasigara inyuma y’abandi waba usigaye, wazasigara inyuma y’abandi.”

Gashema avuga ko yahisemo kudasoma ibitekerezo abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram, ashingiye ku kuntu yigeze kwakirwa akinjira mu ruhando rw’imyidagaduro mu myaka ishize. Ati “Ntabwo njya nsoma ibitekerezo.”

Yavuze ko bafashe icyemezo cyo gushinga iri huriro bazi neza ko bazavugwa, bityo ntibatunguwe. Ati “Twaravuze ngo ibizaza byose turabyiteguye.”-Bituma biyemeza kuzagaragaza isura nziza y’abo. 

Uyu mugore avuga ko abantu bakwiye kwirinda imyumvire iciye bugufi, kuko ntaho yabageza.

Isimbi yavuze ko abagiye bavuga ko bicuruza mu bagabo bibeshya, kuko bafite ibikorwa binyuranye binjiriza amafaranga.

Uyu mugore yavuze ko bafite ibikorwa byagutse bitanga akazi ku bantu benshi, bityo abavuga ko bakuye ifaranga mu bagabo ‘ntabwo batuzi’. Isimbi avuga ko umuntu wenyine agomba ibisobanura ari umugabo we ndetse n’abana bawe.

Gashema avuga ko hari n’ibitekerezo yabonye by’abantu bavuga ko batakandiye mu ishuri, ariko ngo sibyo kuko bibeshejeho kandi barize. Alliah avuga ko ntawe ukwiye kwibaza aho bakuye ifaranga, kuko bafite imitungo ibindi biri muri Banki.

Hari n’abandi bavuze ko amafaranga bayakuye mu bagabo, Alliah ati “Ntabwo waba ufite zero (0) mu mutwe ngo ugire nka Isimbi Group.”

Uyu mugore ashimangira ko bafite abagabo babashyigikira mu bikorwa byabo, bityo ko ntawe ukwiye kwibaza aho bakuye amafaranga.

Isimbi ashimangira ko ubwo basomaga ibitekerezo byaherekeje itsinda ry’abo bashinze, basekaga cyane bitewe n’uko bari bazi neza ibizakurikiraho.

Yavuze ko uyu mushinga w’iki kiganiro kizibanda ‘ku buzima bwabo, ukuri ku byo banyuramo, akazi bakora, niba bajya bashwana, gukunda ubuzima, bwiza, kwizihiza ibirori nk’isabukuru, ibikorwa byo gufasha abantu banyuranye’ n’ibindi.

Isimbi avuga ko iki kiganiro kizaba ari uruhererekane, kandi kizajya kigaragaramo abantu banyuranye. 

Ati “Mbese ni ibikorwa byose tuzajya tugira, abpo twatumiye mu bikorwa, ibintu byose tuzajya duhuriramo n’abantu bazajya bagaragaramo, ariko nyine ab’ibanze nitwe.”

Uyu munyamideli avuga ko ashingiye ku buzima banyuramo biteguye gutanga ibyishimo mu biganiro bazakora.

We, avuga ko ibyo berekanye ari bicye cyane, ku buryo ibyo bari gutegura ari byo binini cyane, kuburyo biteguye kuzakira ibitekerezo byinshi bibashima n’ibindi bibanenga.

Ati “Hazaba harimo ibintu byinshi cyane batazi. Buri kintu cyose abantu bibaza kuri twe, bazakibona kuri twe.”

Avuga ko ashingiye ku bitekerezo bakiriye, bisa n’aho ari ibitekerezo babunguye ku kuntu bazategura iki kiganiro cyabo cya Televiziyo.

Queen La Douce avuga ko mu biganiro bazashyira hanze, harimo ibizaba bigenewe abantu bari hejuru y’imyaka 18 gusa. Kandi ko bari mu biganiro na Teleziyo mpuzamahanga bashora kuzakora mu kwerekana ibi biganiro.

Bavuga ko ibyo bazerekana muri iki kiganiro ‘batazajya kure y’ubuzima bwacu’. Ati ‘Nta kibi kizagaragaramo.”

Ibiteye amatsiko kuri bo cyangwa se ibyo wibaza kuri bo:

Christella avuga ko isengesho rye ryubakiye ku gushima Imana ko abyutse amahoro, inshuti ze n’abavandimwe be.

Uyu mugore avuga ko yagaragaye mu ndirimbo ya Bruce Melodie, Davis D n’abandi. Kandi, yakuze akunda ibijyanye n’umuziki, ku buryo na ‘Video’ nyinshi yagiye agaragaramo ari ‘iz’inshuti zanjye’. Yavuze ko ibijyanye no kujya mu ndirimbo yabihagaritse. 

Uyu mugore avuga ko bose bafite ‘imyumvire ku ngingo zimwe na zimwe’. Ati “Twabaye inshuti igihe kinini, kandi twese duhuza ibitekerezo’. Avuga ko imyaka irenze 10 baziranyi. Ati “Tuziranyi kuva cyera.”

Gashema Syvlie avuga ko acuruza imyenda y’abagore n’abakobwa – Iyi myenda ayikura muri Senegal no muri Mali- Yavuze ko asanzwe ari n’umutekinisiye mu bijyanye n’amazi.

Yavuze ko iyo abyutse banza kureba niba abana bameze neza- ubundi agategura umunsi we.

Isimbi Alliance [Alliah Cool] yivuga nk’umukinnyi wa filime, akaba n’umushoramari- Yavuze ko mu gitondo atazinduka cyane, ahubwo atinda kuryama, kandi akunda gukora akazi ke cyane, ku buryo abyuka hafi saa satu.

Isimbi Model yavuze ko ubu yahagaritse ibijyanye no kumurika imideli, ahanini bitewe n’inshingano zo kwita ku muryango we.

Avuga ko ubu ibikorwa bye bishingiye muri ‘Isimbi Group’ aho akora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda no kubyohereza hanze.

Iki kigo avuga ko kirimo kompanyi eshatu zirimo n’izikora ishoramari, ubujyanama n’ibindi binyuranye.

Isimbi avuga ko iyo abyutse yita ku kubanza kureba niba umugabo we ameze neza- Uyu mugore avuga ko ari umushoramari ukora ibikorwa binyuranye.

Aherutse kuganira n’umwana we w’imyaka 10 amubaza niba kuba afite nyina uzwi ku mbuga nkoranyambaga hari icyo bimubangamiraho ku ishuri, umwana amusubiza ko ntakibazo bimuteye ‘kuko mfite mama mwiza ku isi’.

Isimbi avuga ko ibimufasha gukomeza gutera imbere cyane, ari umugabo we ndetse n’abana be.

Ladouce Bugirimfura [Queen Douce] yavuze ko afite Master's muri ‘Business Administration, kandi yabayeho umukinnyi wa filime wakinnye muri filime ‘Sakabaka’, avuga ko ubu hashize imyaka icumi akinnye muri iyi filime. Uyu mugore yavuze ko ari umutekanisiye, kandi afite umwana we.

Kigali Boss Babe batangaje ko bari gukora ku mushinga w’ikiganiro ‘Kigali Lifestyle’ kizibanda ku buzima bwabo bwihariye n’ibindi abantu banyuramo 

Isimbi Alliance yasabye itangazamakuru kubashyigikira aho gutiza imbaraga ababasenya bibaza ku buzima bwabo babayemo 

Christella yavuze ko imyaka 10 ishize bubatse ubushuti bwabo 

Queen Douce afite Master's muri ‘Business Administration’-Ni umwe mu bakinnye muri filime ‘Sakabaka’ yamamaye cyane 

Gashema Syvlie acuruza imyenda y’abagore n’abakobwa – Iyi myenda ayikura muri Senegal no muri Mali 

Isimbi Model avuga ko atajya acibwa intege n’ibivugwa kuko afite umuryango umubereye urufatiro rw’ubuzima bwe 

Umunyarwenya Rusine Patrick uri mu bakiriye itsinda ‘Kigali Boss Babe’ kuri Kiss Fm


Uhereye ibumoso: Umunyamakuru Andy Bumuntu, Christella, Gashema Sylvie, Amb Alliah Cool, Queen La Douce ndetse na Isimbi Model






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND