RFL
Kigali

FERWAFA tubanye neza, kwakirira imikino mu Rwanda - CP Alexandre Muyenge uyobora umupira w'u Burundi-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/04/2023 11:37
0


Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Burundi, Général de Brigade de Police Muyenge Alexandre, atangaza ko umupira w'amaguru mu Burundi ufitanye umubano mwiza n'uw'u Rwanda, ndetse akaba yishimira uburyo amakipe yo muri ibi bihugu akorana.



Ni mu kiganiro cyihariye uyu muyobozi yagiranye na InyaRwanda ubwo umunyamakuru wacu yari yamusuye ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mur Burundi, riherereye mu mujyi wa Bujumbura. 

CP Alexandre Muyenge yatangiye aha ikaze InyaRwanda, ndetse yemeza ko yishimiye gusurwa, no kuba agiye kuganira n'itangazamakuru ryo mu Rwanda.

CP Alexandre wavutse mu 1970, yatangiye agaruka ku ishusho y'umupira w'amaguru muri iki gihugu aho yavuze ko mu mwaka amaze ayoboye umupira w'amaguru, amaze kubona impinduka zirimo sitade iri kubakwa, ndetse n'ihangana riri mu mupira w'amaguru.

CP Alexandre Muyenge usanzwe ashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru barimo n'umukuru w'igihugu cy'u Burundi, yakomereje ku mubano w'umupira w'amaguru mu Rwanda n'u Burundi, aho yemeje ko ibi bihugu bimeranye neza. 

Yagize ati "FERWAFA n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi, dukorana neza, ndetse bya hafi. Iyo biba nta mubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'u Burundi mu mupira w'amaguru, abatoza nka ba Muhire, ndetse na Camarade ntabwo twari kwemera ko baza gukorera amahugurwa mu gihugu cyacu, ndetse amakipe ntabwo aba ahana abakinnyi."

CP Muyenge yemeza ko impamvu amakipe menshi yanga kwitabira CECAFA ari uko ibihembo ahabwa biba biri hasi 

Yasoje agaruka ku mutekano w'igihugu ndetse n'akazi ko kuyobora umutekano w'umukuru w'igihugu. "Umutekano mu gihugu umeze neza. Ndamutse nkusubije ku bijyanye nabyo, wavuga ko ndi kuvuga ibyo nshaka, ahubwo nkawe wavuye mu Rwanda ukambuka umupaka ubu tukaba turi kumwe, ndashaka ko umbwira uko umutekano w'u Burundi umeze. Hari umuntu wakubangamiye? Aho wanyuze hose hari ikibazo wahuye nacyo?"

Yakomeje agaruka ku kazi ko kurinda umukuru w'igihugu, aho yavuze ko "Kuyobora umutekano w'umukuru w'igihugu ni akazi keza kandi gashoboka, upfa kuba ufite ubumenyi muri ako kazi."

CP Alexandre Muyenge amaze umwaka n'igice ari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi aho yemeza ko manda ye izajya kurangira hari ibyo amaze gukora, birimo  sitade Intwari izaba yaruzuye, iterambere ry'umupira w'amaguru mu bagore, imisifurire ndetse n'ibindi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE INYARWANDA TV YAGIRANYE NA CP ALEXANDRE MUYENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND