Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, rwahuje abaraperi bakomeye mu Rwanda kandi bagezweho mu gitaramo bise ‘Nyega Nyega na Skol Lager’ kigamije gufasha abakiriya babo gusabana binyuze mu muziki ari nako banywa ibinyobwa by’amako anyuranye uru ruganda rwenga.
Iki
igitaramo kizaba ku wa 6 Gicurasi 20223 muri ‘Parking’ ya Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Abahanzi
bamaze gutangazwa bazaririmba muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo barimo Riderman,
Bushali, Fireman, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe ndetse na Zeo Trap. Imiryango
y’ahazabera iki gitaramo izafungurwa guhera saa cyenda z’amanywa.
Ushinzwe
imenyekanisha bikorwa muri Skol Rwanda, Tuyishime Karim, yabwiye InyaRwanda ko
iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya b’uru
ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.
Avuga ko
muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega ibyishimo ndetse no gusabana banywa
ibinyobwa bya Skol. Ati “Abantu bitege kunyurwa n’ikirori giherekejwe na Skol
Lager mu buryo batarigera babona kuva uyu mwaka watangira.”
Tuyishimire
avuga ko bahisemo abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bashingiye ku ‘bahanzi
bazwiho gushimisha benshi no kwitwara neza ku rubyiniro iyo bari imbere
y’abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange’.
Avuga ko nka
Skol ‘turifuza ko buri muntu uri muri Kigali yabasha kumva ibyiza by’umuziki
nyarwanda biherekejwe n’inzoga za Skol’.
Tuyishimire
avuga ko kwinjira muri iki gitaramo “bigusaba kugura amacupa 2 ya Skol
wihitiyemo ubundi ukabasha kwitabira igitaramo’.
Ibi bitaramo
bigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Skol bikomereje i Kigali nyuma y’uko
abahanzi batandukanye barimo Bushali, Marina, Mr Kagame bataramiye mu Karere ka
Muhanga, mu Karere ka Musanze ndetse n’ahandi.
Uruganda rwa Skol rwahuje abaraperi mu gitaramo 'Nyega Nyega na Skol Lager'
Riderman
uzwi mu ndirimbo nka 'Mambata', 'Inyuguti ya R', 'Icupa ry'imiti' n'izindi
ategerejwe muri iki gitaramo kizabera
muri Camp Kigali, ku wa 6 Gicurasi 2023
Umuraperi Bushali wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Kugasima' agiye kongera gususurutsa abakunzi b'ibinyobwa bya SKOL
Fireman wongeye kwigaragaza kuva mu myaka ibiri ishize mu ndirimbo nka 'Muzadukumbura' yakoranye na Nel Ngabo, 'Bafana Bafana' na Knowless na Bull Dogg n'izindi
Umuraperi Danny Nanone ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Nasara' yakoranye na Ariel Wayz, 'Iminsi myinshi' n'izindi
Papa Cyangwe uherutse gusohora indirimbo 'We sha', 'Its' okay' yakoranye na Afrigue na Fireman n'izindi
Umuraperi Logan Joe uzwi mu ndirimbo nka 'Njyewe utazi', 'Ndi Good' yakoranye na B-Threy
Umuraperi
Zoe Trap utanga icyizere muri Hip Hop, azwi mu ndirimbo nka 'Umwanda', 'Naretse
kubaya', 'Si sawa' n'izindi
TANGA IGITECYEREZO