RFL
Kigali

Umutoni Aline wacicikanye asemura mu rusengero yavuze ku buzima bwe anakomoza ku bamwikomye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/04/2023 11:02
1


Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abanyamulenge mu Karere ka Kasarani ko muri Nairobi mu gihugu cya Kenya akaba n’umuririmbyi umaze kwandika izina mu gusemura, Umutoni Aline, nyuma yuko hacicikanye amashusho ye hari amakosa akora mu cyongereza, kuri ubu yagize icyo abivugaho.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umutoni Aline yatangaje byinshi. Ni umukobwa w’imyaka 20 y'amavuko kuko yabonye izuba kuwa 20 Gicurasi 2002 mu gihugu cya Congo Kinshasa, akaba yarahungiye muri Kenya.

Aline yagarutse ku mashusho ye amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga arimo gusemura, ati:”Nigiyemo byinshi cyane ku byabaye abavuga ko ntazi ururimi ndaruzi kwibeshya bibaho mu buzima.”

Akomeza agira ati:”Ababona ko nigirira icyizere ni byo rwose kuko umuntu wenyine ni we ufata iya mbere mu byo akora kandi ntibyakunda utigiriye icyizere.”

Yaboneyeho gutinyura n'urundi rubyiruko, ati: ”Icyo nabwira abandi ni uko bagomba gutinyuka gukora byose babona bifite umumaro kuri bo, ku bandi no ku gihugu cyabo.”

Yongeraho ati: ”Kandi bakamenya ko mu byo dukora byose hataburamo imbogamizi, ariko dukuramo isomo kandi urwo rugendo ni rwo rutugeza ku byiza.”

Abajijwe ku kuba avuga Ikinyarwanda niba hari umuryango yaba afite mu Rwanda, yavuze ko nta wo, mu rugo iwabo akaba ari muri Congo-Kinshasa (DRC).

Yavuze ko muri DRC ari ho yatangiriye amashuri abanza, akaza gukomereza muri Kenya aho bahungiye kubera umutekano mucye wo mu gihugu cye cy’amavuko.

Umutoni Aline avukana n’abana batandatu ku babyeyi babo ari bo Bigabiro Jacques na Narukundo Chantal. Yasoje amashuri yisumbuye mu masomo arimo siyansi n'indimi zirimo Icyongereza n’Igiswahili.

Yakuriye mu rusengero rw’Abapantekote ari umuririmbyi, nyuma aza gutangira kwinjira mu mwuga wo gusemura mu 2022 aho asengera mu rusengero rwa Break Through International Ministry ruri i Kasarani.

Indoto ze ni ukazavamo umuyobozi ukomeye, ibi akaba abiharanira kandi kuva mu buto bwe yifuza kuzabigeraho.

Umutoni Aline uri mu bakobwa bamaze iminsi bagarukwaho cyane yavuze ko nubwo avuga Ikinyarwanda nta muryango agira mu Rwanda ataranahageraYabwiye urubyiruko ko ubuzima butagira imbogamizi nta ntsinzi bugira 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YAFASHWE N'UMUHANYI TV AGARAGARAMO UMUTONI ALINE UMAZE IMINSI ATIGISA IMBUGA NKORANYAMBAGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aylagwiza@gmail.com1 year ago
    She's trying & am sure she will make it 20yrs be blessed ma gal💋🥰💯





Inyarwanda BACKGROUND