RFL
Kigali

Umunyamideli Moses Turahirwa yitabye RIB

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/04/2023 16:11
1


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yemeje amakuru y’uko Turahirwa Moses yitabye RIB.



Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, yagize ati: Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Ku munsi w'ejo hashize, kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, nibwo Umunyamideli Turahirwa Moses abinyujije kuri konti ye ya instagram yasangije abamukurikira urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.

Ubwo yasangizaga abamukurikira uru rupapuro yagize ati “Finally officially female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”


Urupapuro Moses yasangije abamukurikira


Moses yitabye RIB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabe1 year ago
    Ntanisoni ngo umugore nubwo bwanwa





Inyarwanda BACKGROUND