Mutangana Uwera Carine uzwi nka Cadette utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze ibitenge 300 kuri bamwe mu bakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bo muri Nyaruguru, batatu muri bo aboroza inka eshatu z’imbyeyi.
Cadette yakoze
iki gikorwa gifite agaciro k’asaga Miliyoni 14 Frw kuri uyu wa Gatatu tariki 26
Mata 2023 abinyujije mu muryango yashinze yise “Foundation Norah”, cyabereye mu
Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Nyarusovu mu Karere ka
Nyaruguru ho mu Majyepfo y’u Rwanda.
Yatanze inka
n’ibitenge nyuma y’uko we n’itsinda ryari rimuherekeje basuye Urwibutso rwa
Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30 bazize
Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Uru rwibutso
ruherereye mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho, Umudugudu wa Sinayi. Rwubatse
muri Kiliziya mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abatutsi bari bashakiye ubuhungiro
muri iyi Kiliziya bicishijwe intwaro zinyuranye, banayitwikirwamo hakoreshejwe
Lisansi ku wa 14 Mata 1994.
Niyo mpamvu
igice kimwe cya Kiliziya cyagizwe urwibutso rushyinguwemo imwe mu mibiri y’inzirikarengane
zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cadette
yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Aka
Karere, bitewe n’uko ariho umuryango we ukomoka.
Mu ijambo
rye, yavuze ko igihe kimwe yagiranye ikiganiro kirambuye na Nyina amubaza
inkomoko yabo na byinshi byerekeye abo mu muryango we atabona. Nyina amubwira
ko ivuko ryabo ari Nyaruguru.
Yagize ati “Nabajije
Mama ngo ubundi njye mvuka he? Ansobanurira ko mvuka muri Nyaruguru, ndongera
ndamubaza ngo kuki abandi bana bagira ba Sekuru, ba Nyirakuru, ba Nyirasenge,
ba Nyirarume…ansubiza ko abo bose nari mbafite ariko bose bazize Jenoside
yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko
kuba yagize amahirwe yo kongera gusubira ku ivuko byatumye aba babyeyi yahaye
ubufasha ababonamo ba ‘Nyogokuru, ba Sogokuru, ba Marume, ba Masenge ntabashije
kubona’. Akomeza ati “Nanjye rero mumfate nk’umwuzukuru wanyu.”
Yakomeje
avuga ko ubwo yaganiraga na Nyina yamubajije ngo ‘iyo umwana agiye gusura
ababyeyi yitwaza iki? Nyina amusubiza ko umwana ashyira ababyeyi imyambaro
ndetse bakanasangira amata.’
Cadette avuga
ko mu bikorwa asanzwe akora binyuze muri Foundation Norah harimo gufasha
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurihira abanyeshuri amashuri n’ibindi
binyuranye.
Yashimye
ubuyobozi bw’umuryango IBUKA bwamufashije muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere
ka Nyaruguru n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati “Nzagerageza
kujya nza kubana namwe haba muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside
yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no muri gahunda zindi ziba zateguwe mu Karere
kacu. Dukomeze kwibuka twiyubaka.”
Akarere ka Nyaruguru kashimye
Cadette, bamuha impano
Visi Meya Ushinzwe
Imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette watekereje
ku barokotse Jenoside muri aka karere akabagenera inka n’ibitenge.
Yavuze ko
muri gahunda bafite nk’akarere ka Nyaruguru (2017-2024) ari uko buri wese
utuye aka karere azaba afite ubushobozi bwo kwiteza imbere uko byagenda kose.
Byukusenge
yabwiye aba babyeyi ko ibitenge bahawe bisobanuye kubona icyo kwambara ariko
ukakigirira isuku, naho inka bivuze kubona amata, ifumbire n’ibindi.
Uyu muyobozi
yanasabye aba babyeyi kuzagabira abandi igihe izi nka zizaba zororotse, nk’uko
bigenda muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.
Byukusenge
avuga ko abayobozi barajwe ishinga n’uko abaturage bagira ubuzima bwiza. Ati “Natwe
turifuza y’uko abacu bagabiwe n’abandi hirya no hino, izi nka zazababera imbarutso
y’iterambere.” Yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho y’izi
nka zahawe abaturage.
Uyu muyobozi
yashimye Cadette kubera ko hari “benshi bagera hanze bagasebya igihugu bakumva
batazanahagaruka, ntibagire umutima wo gutekereza.”
Akomeza ati “Ariko
ibyo ngibyo ni umuco mubi, ni n’indangagaciro mbi yo kwibagirwa isoko cyangwa
igihugu cyakureze. Kandi, igihugu cy’u Rwanda ntawe giheza nta n’uwo gisubiza
inyuma...”
Avuga ko mu
rwego rwo gushimira Cadette, Akarere ka Nyaruguru kamuteguriye impano yihariye
mu rwego rwo kumushimira ineza ye, no gusaba Imana gusubiza aho yakuye.
Uwari
umusangiza w’amagambo yagize ati “Nyaruguru tugira umuco mwiza turakira ariko natwe
turanatanga…. Hari impano nk’Akarere twabageneye, ntimwaduha ngo ntitubereke y’uko
natwe turi abantu tunyurwa…”
Uretse Cadette
wahawe impano, Akarere ka Nyaruguru kanahaye impano Umuyobozi w’Umuryango
Zirikana, Mutiganda Innocent wagize uruhare mu gutuma Cadette ashyira mu
bikorwa igitekerezo cyo gutanga inka n’ibitenge ku barokotse Jenoside.
Umusangiza w’amagambo
ati “Iyo ufite umwana Mukuru ukamutuma ukabona agutumikira, ukabona agenda
azana inshuti uramushimira kugira ngo azakomeze. Mutiganda nawe rero, so yakwise
neza akwita Mutiganda ntujya wiganda mu bintu byose no gutuma abantu bagaruka
iwabo, gushakira inshuti, rwose nawe turagushimiye…”
Imbamutima z’ababyeyi bahawe inka n’ibitenge:
Mukamabano
Concessa uri mu bahawe inka, mu kiganiro yahaye InyaRwanda yatangiye ashima
Imana kubera ko ‘ndi ku butaka butagatifu ‘i Kibeho kwa Nyina wa Jambo’. Uyu
mubyeyi yasabiye umugisha Cadette, amwifuriza gukomeza ibikorwa byiza nk’ibi by’urukundo.
Ati “Namubwira gukomeza umurimo yashinzwe agakomeza ntatsitare.”
Kayitesi
Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette kuba yarazirikanye
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyi nka igiye kumufasha kunywa
amata no kubona ifumbire azifashisha mu gihe cyo guhinga.
Ati “Nishimye
cyane kubera bampaye inka nkaba ngiye kujya nywa amata nkabona n’ifumbire, none
ubu ngubu nkaba nshimira uriya mwana waturutse muri Amerika ni umwana muto cyane ariko
namukunze, kuko yazirikanye kuza akatwambika.”
Nyirangabe Chantal avuga ko atoroherwaga no kubona amafaranga yo kugura igitenge, kuko byamusabaga kujya guhingira abandi akishyurwa 1300 Frw akagenda yongeranya amafaranga kugeza agwiriye akabafasha kugura igitenge. Ati “None birandenze.” Aba bakecuru bahawe inkunga y’inka n’ibitenge ni abo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Nyaruguru."
Cadette yashyikirije igitenge umwe mu babyeyi 300 bo muri Nyaruguru babihawe
Visi-Meya Byukusenge ashyikiriza igitenge umwe mu babyeyi, yabasabye gukomeza kwiyitaho
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyaruguru, Captain Uwizeye Opetate yahuje urugwiro n'umwe mu babyeyi bahawe ibitenge
Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka n'igitenge yavuze ko anezerewe
Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette watekereje ku babyeyi barokotse Jenoside
Visi-Meya Byukusenge ari kumwe na Cadette muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi-Meya Byukusenge yashyikirije Cadette impano Akarere ka Nyaruguru kamugeneye
Captain Uwizeye yashyikirije Mutiganda Innocent impano Akarere kamugeneye
Cadette yagize n'umwanya wo gusabana na bamwe mu bakecuru bo mu Karere ka Nyaruguru
Ubwo Cadette
ndetse na Captain Uwizeye bashyikirizaga inka ababyeyi batatu bazihawe
Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette wahaye inka n'ibitenge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent yagarutse ku kuntu yahuye na Cadette
Umunyamakuru 'Djihad' yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bya Foundation Norah
Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside nyuma y'uko Nyina amubwiye byinshi ku buzima bw'abo mu muryango we
Ingabire Diane, Mutangana Carine 'Cadette' ndetse na Inkindi Aisha-Aha Cadette yagezaga ijambo kubitabiriye iki gikorwa
Bwana Ntawukuriryayo Venuste, Visi Perezida wa kabiri w'Umuryango IBUKA, yavuze ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy'ubuzima
Mutangana Carine 'Cadette' yatanze inka eshatu kuri bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru
Mbere yo kwinjira mu rwibutso, basobanuriwe uburyo Abatutsi bahungiye muri Kiliziya bizeye kuharokokera ariko Interahamwe zabasanzemo zirabica
Hanze ya Kiliziya Gatolika bagiye berekwa inkuta Interahamwe zifashishije zohereza Lisansi ndetse n'amasasu imbere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi
Umukinnyi wa filime Aisha Inkindi uzwi muri filime nka 'Impanga', 'Nyaxo' n'izindi
Izabayo Innocent [Dj Inno] ubwo yumvaga neza ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana muri aka gace
Umunyamakuru uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube 3D Tv ndetse no kuri Televiziyo Yongwe Tv, Uzabakiriho Cyprien [Djihad] ni umwe mu baherekeje Cadette ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru
Umunyamideli Rukundo Derrick ubwo yari kumwe n'abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru
Muhizi Bertin, Umukozi Ushinzwe inzibutso mu Karere ka Nyaruguru
Ingabire Diane, umuvandimwe wa Cadette ubwo yari imbere ya Kiliziya n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mukacyubahiro Pascaline, umwe mu bavandimwe ba Cadette bamuherekeje ku ivuko ry'abo mu muryango wabo
Umunyamakuru Ndahiro Valens wa BTN yafashe igihe cyo kwitegereza no kumenya uko Jenoside muri aka gace yateguwe
Imbere muri Kiliziya harimo Urwibutso rushyinguyemo inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
IBUKA ivuga ko iri guteganya gushaka Miliyoni 80 Frw zijyanye no kwita kuri iyi Kiliziya mu rwego rwo kubungabunga amateka
Dj Brianne yitegereza ikarita igaragaza uburyo muri Jenoside Kiliziya yatwitswe, hakabaho kuyisana hasigasirwa amateka
Bashyize
indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa
Jenoside rwa Nyaruguru
AMAFOTO:
Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO