Abanyeshuri n'abayobozi b'ikigo cya IPRC Musanze basuye Urwibutso rwa Gisuna ndetse n'Inzu Ndangamurage yo ku Mulindi mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, no kumenya amateka yo kubohora u Rwanda.
Mu
rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, Abakozi n'abanyeshuri ba IPRC Musanze
basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ruherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba.
Abayisenga
Emile usanzwe ari umuyobozi wa IPRC Musanze aganira n'itangazamakuru, yavuze ko
uru rugendo rwo gusura Urwibutso ndetse n'Inzu Ndangamurage byari bigamije
intego yo kwigisha abenyeshuri amateka. Yagize ati" uru rugendo rwari
rugamije guha Urubyiruko abanyeshuri bacu turera, amateka yaranze Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse tunabereka andi mateka y'urugamba rwo
kubohora igihugu no guhagarika Jenoside."
Abakozi n'abanyeshuri. babanje kujya ku Urwibutso rwa Gisuna, basobanurirwa uburyo
Abatutsi batangiye kwicwa mbere ya 1994, ubwo icyo gihe babitaga ibyitso
by'Inkotanyi.
Anastase
Kamizikunze ukuriye Ibuka mu karere ka Gicumbi, avuga ko Gicumbi ari hamwe mu
habitse amateka y'u Rwanda by'umwiharimo mu kubohora igihugu. "Ubwo
Inkotanyi zahinduraga gahunda y'imirwanire zikava Kagitumba, zaje ku mupaka wa
Gatuna uhana imbibi na Gicumbi."
Kamizikunze
kandi akomeza avuga ko Urubyiruko kuba rusura Inzibutso ari ikimenyetso kiza
cyo kumenya amateka, kuko abenshi usanga baravutse nyuma ya Jenoside kandi hari
igihe ashobora kubwirwa amateka nabi, ariko yagera ku Urwibutso nawe akimenyera
amateka yaranze u Rwanda.
Nyuma
yo gusura urwibutso rwa Gisuna, bakomereje ku Mulindi w'Intwari ndetse
abanyeshuri bahigira uko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside
rwatangiye. Aba banyeshuri kandi n'abayobozi ba IPRC Musanze basuye indake
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba.
Uwanyirigira
Yvonne, Umuhuzabikorwa wa AERG Ishami rya IPRC Musanze, yemeza ko ugendo
bakoze rwabafashije byinshi. "Uru rugendo twarwigiyemo byinshi, ndetse
hari n'ingamba twarushijeho gufata ku bantu bakunze gupfobya amateka. Nitwe
rubyiruko rugomba guhangana n'abashaka gusubiza igihugu inyuma, kandi tugomba
kubaka igihugu cyacu vuba."
Abashyinguwe
mu Urwibutso rwa Gisuna kugeza ubu ntibazwi umubare kuko bishwe batwitswe, babanje
gukorerwa itotezwa, bitwa ko ari ibyitso by'inkotanyi.
Abakozi ba IPRC Musanze, bashyira indabo ku rwibutso
Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi ari gusobanurira abanyeshuri amateka y'Urwibutso rwa Gisuna
TANGA IGITECYEREZO