Kigali

Haringingo yananiwe guhindura Vitensi, Mashami arizira - Amakosa yaranze umukino wa Police na Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/04/2023 9:20
0


Mu buryo bwo kohereza ibuye mu kirere, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3, gusa ryabuye ritangiye kugaruka, Police yishyuramo 2, umukino urangira nta nkukuru ku makipe yombi.



Wari umukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, kuko uyu mukino utabereye igihe kubera ibibazo byabanje kuba hagati ya Rayon Sports n'Intare FC. Uyu mukino wari witezwe na benshi nyuma yaho mu mukino wa shampiyona Police FC yari yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2.

Bitewe n'imibare myinshi yari igize uyu mukino, abatoza ndetse n'abakinnyi baranzwe n'amakosa, yabaye intandaro y'ibitego bigera kuri 5 byaranze uyu mukino. Ikipe ya Police FC n'umutoza wayo, nibo batangiye bakora amakosa.

Mashami Vincent yabanje Miggy mu kibuga

Ni ryo kosa nyamukuru ryaranze uyu mukino ndetse ryavuyemo gutsindwa kwa Police FC, no gutsindwa ibitego 2 mu minota 15.

Mugiraneza Miggy ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ubwo Police FC yatsindaga APR FC mu mukino wa shampiyona, uyu mukinnyi yari amaze iminsi atabanza mu kibuga, ndetse yakina agakina iminota mike.

Nyuma yo kugira umukino w'igitangaza, Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo kumubanza mu kibuga, gusa mu minota 20 ya mbere byagaragaraga ko atari bwikure mu bakinnyi ba Rayon byaje no gutuma Mashami amukura mu kibuga, Rutonesha arinjira.

Ntabwo byari bikwiye ko ku mbaraga za Mugiraneza, Mashami yongera kumubanza mu kibuga n'akazi yari yakoze kuri APR FC.

Ntirushwa Aime mu mwanya wa Ntwari Evode

Mu gihe Hakizimana Muhadjiri atabaje mu kibuga, Ntirushwa Aime yari umwe mu bakinnyi bagombaga kumukorera mu ngata, gusa ntabwo ari ko byagenze kandi ibyaberaga mu kibuga yabibonaga.

N'ubwo Rayon Sports yatsinze ibitego 2 mu minota ya mbere, ibi bitego byose byabonetse bigaragara ko Rayon Sports iri gukoresha impande cyane ndetse abakinnyi bo mu mpande bari hejuru kuko bazaga no kwifatira imipira hagati.

Ku ruhande rwa Police FC abakinnyi bo hagati ugana inyuma bageragezega no kwaka imipira, byagoranaga kugira aho ijya kuko abakinnyi bari imbere umuvuduko wari muke cyane ndetse Ntirushwa Aime yari yananiwe guhagarara mu kibuga, byari kuba byiza Evode iyo abanza.

Haringingo yatinze gusimbuza Luvumbu

Umutoza Haringingo yabonye ibitego 3 hakiri kare, gusa aza gutsindwa igitego, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 3-1. N'ubwo Police FC nk'ikipe yari yatsinzwe ariyo yakoze impinduka kare, gusa na Rayon Sports yagombaga gukora impinduka kugira ngo ikipe igumane umuvuduko yatangiranye, ndetse inabike neza ibitego yari yiboneye.

Luvumbu wari wagize umukino mubi ku buryo buhagije, yagumye gutamba mu kibuga ntacyo afasha ikipe, kugera aho abantu bose babona ko Luvumbu atari mu mukino, ariko Haringingo abirenza amaso.

Kubanza Luvumbu mu kibuga

N'ubwo tuvuga ko Luvumbu yari hasi, ariko Haringingo yakoze n'ikosa ryo kumubanza mu kibuga. Haringingo wari ufite abakinnyi barimo Esomba Onana, Musa Esenu na Ojera Joackiam, ntabwo byari ngombwa ko Luvumbu abanza mu kibuga kuko yagombaga no gukomeza intebe y'abasimbura.

Hari aho byageze wareba ku ntebe y'abasimbura ya Rayon Sports ukibaza umukinnyi w'izina uri bujyemo akabura, ndetse icyo gihe ikipe yari imerewe nabi cyane.

Ba myugariro ba Rayon Sports bibagiwe Mugisha Didier

Rayon Sports n'ubwo yatsindaga, ariko yakomeje guhabwa ubutumwa na Mugisha Didier umaze iminsi yitwara neza muri Police FC. Uyu musore, yageze aho akina impande zose ndetse akagaruka mu kibuga hagati, byatangaga ibimenyetse ko buri mukinnyi wa Rayon Sports ukina inyuma agomba kwitonda kuko hari aho baza guhurira.

Igice cya mbere cyenda kurangira, Rwatubyaye na Ndizeye baje gusiganira gufata uyu musore, Rutonesha Hesbon amuhereza umupira ari mu kibuga hagati, uyu mupira unyuraho wiruka, usanga Mugisha arebana n'umunyezamu, kandi iyo bimeze uko Mugisha nta kindi yagukorera.

Mu gice cya kabiri nanone, uyu musore yongeye gufata umupira noneho ajya kwihanganira na Mucyo Didier wa Rayon Sports, yashatse kumusiga, undi aramuraha, havamo penariti yatewe na kabuhariwe Didier Rayon Sports aba ayitsinze igitego cya kabiri.

Rayon Sports yagombaga kuba yarangije umukino kare, ndetse bikoroha kuzakuramo Police FC, gusa ubu akazi karacyari kabisi ku mpande zombi mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa 3 w'icyumweru gitaha.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Onana yari hejuru cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND