Ikipe ya Arsenal yaraye yitwaye nabi imbere ya Manchester City inyabikwa ibitego 4-1 mu mukino wari ufite kinini uvuze ku gikombe cy'uyu mwaka w'imikino muri shampiyona y'u Bwongereza.
Iyi kipe ikiyoboye urutonde rwa shampiyona yagiye mu mukino ibizi ko icyo igomba gukora ari ugutsinda Mani City niba ishaka kuguma ku mwanya wa mbere birambye ndetse bakaba bakwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya Premier League.
Ibi siko byagenze kuko Manchester City yakoze itandukaniro rigaragara biyiviramo no kubona ibitego mu buryo bworoshye, Kevin De Bruyne niwe wari uri hejuru kuko yatsinze ibitego 2 ndetse anatanga umupira uvamo igitego.
Ku munota wa 7 gusa uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yari yamaze kugiterekamo ahawe umupira mwiza na Haaland. Ku munota wa 45+2 nabwo De Bruyne yarekuye kufura nziza maze Stones atsindisha umutwe igitego cya 2.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 54 De Bruyne yatsinze igitego cya 3 nanone ahawe umupira na Haaland. Umuzamu wa Arsenal Ramsdale yari yarwanyije akuramo imipira ya Haaland ariko umukino ugiye kurangira akagozi kaje gucika maze uyu mukinnyi ukomoka muri Norway atsinda igitego cya 4 cya Manchester City gihita kiba icya 33 amaze gutsinda kuva yagera muri Premier League.
Yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Mohammed Salah ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w'imikino umwe muri Premier League kuko we yari yaratsinze ibitego 32.
Igitego cya Arsenal cy'impozamarira cyatsinzwe na Rob Holding ku munota wa 86 aho yari ahawe umupira na Leandro Trossard wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Impamvu iyi kipe iheruka kwegukana igikombe muri 2004 yatsinzwe ibi bitego byose, wasangaga bitewe n'amakosa y'umukinnyi ku giti cye ndetse na ba rutahizamu barimo Bukayo Saka wari witezweho ibintu byinshi mu kibuga yari yibuze mu mukino.
Dore abakinnyi 3 wavuga ko gutsindwa kwa Arsenal ari bo bishingiyeho:
1. Martin Odegaard: Uyu ni umukinnyi umaze igihe ayoboye Arsenal muri uyu mwaka w'imikino kuva yagirwa Kapiteni mukuru ariko ku munsi w'ejo yari yabuze mu kibuga bitewe nuko De Bruyne asa nk'uwari yashimuse umukino. Nyuma y'uko Arsenal itsinzwe igitego, kugerageza kubaka umupira bahereye inyuma byananiranye burundu.
Odegaard yananiwe kubaka uburyo bw'igitego ngo ahe imipira abakinnyi bakina ku murongo w'imbere ye nk'uko yari asanzwe abikora ari nayo mpamvu abakinnyi nka Bukayo Saka n'abandi tutigeze tubabona cyane.
Odegaard usanzwe ugereranywa na De Bruyne muri Arsenal yaraye ananiwe gufasha ibyo ikipe ye yari ikeneye ngo bashobore kubaka.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Norway ikosa yakoze rihita rimushyira mu batsindishije ikipe ni aho yaragiye gusubiza umupira inyuma maze awutanga nabi Kevin De Bruyne ahita awifatira nawe awushyira kwa Haaland bariruka bageze imbere y'izamu nawe ahita awumusubiza maze atsinda igitego cya 3 gutyo. Odegaard ku munota wa 71 yahise asimbuzwa Emil Smith-Rowe.
Odegaard utigeze yitwara neza mu mukino
2. Thomas Partey
Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana nawe ntabwo yigeze abanira Arsenal ku munsi w'ejo ugereranyije n'ibyo asanzwe akora. Hejuru twavugaga ko Odegaard yananiwe akazi ke ko kubaka uburyo bw'igitego ariko n'uyu abifite mu nshingano kandi ntabyo yigeze akora.
Uyu mugabo ntabwo yigeze ananiza Kevin De Bruyne kuko niwe wari urimo gutsindira Manchester City, ahubwo wasangaga yiruka inyuma y'abakinnyi ba Mani City bajya gutsinda ibitego gusa.
Nyuma yuko Odegaard akoze ikosa ryo kwihera umupira De Bruyne bari mu kibuga hagati nawe akawushyira kwa Haaland, Partey yirutse inyuma ya Haaland ananirwa kumwaka umupira cyangwa ngo amubangamire bigera aho awusubiza De Bruyne atsinda igitego.
Thomas Partey utigeze akora inshingano ze mu kibuga
3. Robi Holding
Uyu mukinnyi ukina inyuma hagati (centre-back) ni umwe mu bakwiye kubazwa intsinzwi ya Arsenal mu buryo bweruye. Ubundi, ubusanzwe ntabwo Rob Holding abanza mu kibuga, nuko William Saliba usanzwe ubanza kuri uyu mwanya afite ikibazo cy'imvune.
Ku munsi w'ejo yari afite inshingano zo gufata Erling Haaland ariko yamujyaga inyuma asa nk'umwihishaho ahubwo, igitego cya 1 ku mupira Haaland yahaye De Bruyne yari amuri inyuma mu mugongo arwana no kumwaka umupira kandi bitari bushoboke.
Haaland yagombaga kuba yatsinze ibitego biri hejuru ya 3 bitewe n'uburyo bwinshi yabonaga imbere y'izamu nta muntu wo kumwambura umupira akarekura amashoti ahubwo ugasanga Ramsdale niwe utabaye umupira ugafatwa mu maguru.
Igitego cya 2 De Bruyne yatsinze cyanyuze mu maguru ya Robi Holding, kuba ariwe watsinze igitego cy'impozamarira ntacyo byari bimaze cyane kuko akazi ke kari kamaze kumunanira.
Robi Holding yananiwe gukora akazi ke mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO