Mu Rwanda harabera Inama Mpuzamahanga y’abagore bo muri Afurika, igamije guteza imbere umuco, ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ubukerarugendo bishingiye ku guhanga udushya n’ikoranabuhanga, by’umwihariko bakigira ku bagore bo mu Rwanda ibyo bagezeho.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata muri Kigali Century Parki Nyarutarama, gitangizwa n’umugoroba wo kwibwirana no gusabana (Meet and greet) ku bagore baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira iyi nama.
Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, kirangira saa tatu z’ijoro zirenzeho iminota mike.
Madame Abolaji Odunuga (Duchess), umwe mu bateguye iyi nama
Iyi nama mpuzamahanga igamije guhuriza hamwe abagore bo muri Afurika bakigira ku Rwanda iterambere rumaze kugeraho, cyane cyane iterambere ry’umugore nk’uko twabitangarijwe na Madame Abolaji Odunuga, umuyobozi wa Duchess International Magazine, ari nawe wateguye iyi nama afatanyije n’umufatanyabikorwa we, Olayinka Odeajo, akaba n’umuyobozi wa Custodian Global Consult Ltd.
Bwana Olayinka Odeajo, wafatanyije na Madame Abolaji Odunuga gutegura iyi nama
Uyu mubyeyi (Abolaji Odunuga) usanzwe aba mu Bwongereza, yavuze ko bahisemo kuba iyi nama yabera mu Rwanda kuko bafite byinshi byo kurwigiraho ahereye ku ukuntu abagore bo mu Rwanda bari mu buyobozi bunyuranye bufata ibyemezo, ndetse n’urwego rw’iterambere abanyarwandakazi bagezeho.
Uyu mudamu bakunze kwita Duchess, yagize ati: “Twahisemo kuzana iyi nama mu Rwanda, kubera ko twasanze u Rwanda rufite umubare munini cyane w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, tubona ko ari byiza kuza tukigira ku Rwanda, kureba ibyo abagore mu Rwanda bakora byihariye bituma u Rwanda rutera imbere, bituma ruvugwa mu bindi bihugu byose bya Afurika.
Mba muri UK, ariko na hariya iyo uvuze ibihugu byo muri Afurika, bakubwira u Rwanda, wagera muri Nigeria bavuga u Rwanda, ...bizadushimisha kwigira ku bagore bo mu Rwanda uburyo babigenza tukabijyana iwacu Nigeria.”
Iyi nama irahuriza hamwe abagore barimo abavuye muri Nigeria, UK, South Africa, Uganda, Kenya n’ahandi.
Iyi nama nibwo bwa mbere igiye kuba, ikaba itangiriye mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko izaba ngarukamwaka. Byari biteganyijwe ko umwaka utaha izabera mu kindi gihugu cya Afurika, ariko ngo bitewe n’uburyo bakiriwe neza bakigera mu Rwanda byatumye bifuza ko umwaka utaha nabwo yabera mu Rwanda.
Madame Duchess ygize ati: “Biteganyijwe ko inama y’umwaka utaha izabera mu kindi gihugu cyo muri Afurika, ariko twaganiriye na DG wanyu, Frank Gisha, (Frank Gisha Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri PSF) yatwakiriye neza cyane, twishimiye cyane uburyo yatwakiriye, rero turifuza kuzagaruka umwaka utaha mu Rwanda mbere y’uko tuzajya mu kindi gihugu.”
Akomeza avuga ko kuri bo bizabanezeza nibabasha guhura nkabanyarwandakazi bakabigiraho uko bateza u Rwanda imbere, anashimangira ko ari nacyo cy’ingenzi iyi nama igamije. Ati: “Nicyo kintu cy’ingenzi cyane, kuzana abagore inaha bavuye mu bindi bihugu, kuza guhura n’abagore bo mu Rwanda,
kugira ngo baganire, babigireho hari abagore bakomeye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, kwicarana nabo tukishyira hamwe tugakorera hamwe nk’abagore b’abanyafurika, tukabigiraho ibyo bakora bituma u Rwanda, igihugu cyanyu gitera imbere kurusha ibindi bihugu byo muri Afurika. Turashaka kubigiraho tukajya kubikora natwe iwacu.”
Iyi nama y’iminsi itatu, irakomereza muri Four Points, Sheraton Kigali guhera ku isaha ya saa Tatu kugera saa Kumi n’imwe.
Habayeho kwifotoza bakihagera
Babonye umwanya wo kuganira
Kuganira byakurikiranye no kwibwirana
Habaye n’umwanya wo gusangira ifunguro
Iyo uganiriye n’umuntu mukanasangira ntako bisa
Bahawe n’umwanya wo kwidagadura
Uwabishatse wese yabyinnye uko ashatse
Babyinnye karahava ari nako bakomeza kwibwirana
Buri wese yisanzuye
Ababishoboye bafashe “selfie” z’urwibutso
Amafoto: Nathanael NDAYISHIMIYE-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO