RFL
Kigali

Manchester City yaroshye Arsenal mu ruzi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/04/2023 21:07
0


Ikipe ya Manchester City yatsinze Arsenal mu mukino wishiraniro muri shampiyona y'ikiciro cyambere mu Bwongereza.



Kuri uyu wagatatu  saa tatu z'ijoro, ikipe ya Manchester City iri ku mwanya wa 2 yatsinze Arsenal iri kumwanya wambere ku rutonde rwa gateganyo muri Premier League. 

Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga: Ederson, Walker, Dias, Akanji, Stones, Rodrigo, De Bruyne, Gundogan, Bernardo, Grealish na Haaland.

Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: Ramsdale; White, Holding, Gabriel, Zinchenko; Partey, Xhaka, Odegaard; Saka, Jesus na Martinelli.


Amakipe ane yambere muri Premier League uko akurikirana ndetse n'amanota afite

Uko umukino wagenze umutoza ku munota

Umukino urangiye Manchester City iyoboye n'ibitego 4-1

90+5'Haaland atsinze igitego cya 4 ahawe umupira mwiza na Foden 

90+1'Abakinnyi ba Manchester City bari gukinira umupira inyuma cyane

Umukino wongeweho iminota 5

86' Leandro Trossard ahaye umupira Rob Holding ahita arekura ishoti mu inguni y'uburyo umuzamu ntiyamenya uko byagenze igitego cya 1 cya Arsenal kiba kirabonetse

85' Leandro Trossard ateye koroneri Arsenal yari bonye ariko myugariro wa Manchester City ayikuraho 

82' Nketia winjiye mu kibuga asimbuye ahinduye umupira imbere y'izamu  washoboraga kuvamo igitego ariko habura umukinnyi ukozaho ukunguru ngo ujye mu izamu 

77' Arsenal ibonye kufura iteretse ahantu heza maze Bukayo Saka ayitera mu bafana

73' Thomas Partey na Grealish bashatse kurwana maze abakinnyi barakiza, umusifuzi bose ahise abaha ikarita y'umuhondo



70' Manchester City ikoze impinduka mu kibuga havamo Gündogan hinjiramo Mahrez

68' Arsenal yaciriye umurongo nta rengwa  Manchester City, abakinnyi nka Gabriel Jesus na Bukayo Saka bari kunyazo bakagerageza imbere y'izamu ariko umwanya wo kunyuramo ukabura

63'Arsenal iri kugerageza gushaka igitego cy'impozamarira ariko byayibereye ingume 


58' Arsenal ikoze impinduka mu kibuga havamo Xhaka na Martinelli hinjiramo Jorginho na Trossard

57' Abakinnyi ba Arsenal bagerageje kuburana penariti ariko biranga,ni ku mupira Haaland yarakojejeho ukoboko ari mu rubuga rw'amahina

53' Odegaard mu kibuga hagati akoze amakosa yihera umupira De Bruyne nawe awushyira kwa Haaland ahita yiruka ageze imbere y'izamu awusubiza De Bruyne ahita atsinda igitego cya 3

52'  Haaland byanze burundu, yongeye kurata uburyo imbere y'izamu asigaranye na Ramsdale gusa

51' Abakinnyi ba Arsenal bari gukinira inyuma kugera imbere biri kugorana

47' Xhaka yaratunguranye arekura ishoti mu izamu rya Manchester City ariko Ederson aba maso umupira arasufata

46' Kevin De Bruyne atangiye arata uburyo imbere y'izamu 

Igice cyakabiri kiratangiye


Igice cyambere kirangiye Manchester City iyoboye n'ibitego 2-0

45+2 umusifuzi arisubiye nyuma yo kuvugana n'abasifuzi bo kuri VAR ahita yemeza igitego cya 2 cya Manchester City

45 +1  Kevin De Bruyne ateye kufura nziza maze Stones atsinda igitego akoresheje umutwe maze umusifuzi avuga ko habayemo kurarira

Igice cyambere cyongeweho iminota 2 


43' Haaland yakaniye arashaka igitego ndetse ari no gukorerwaho amakosa


Stones watsinze igitego cya 2 akoresheje umutwe

40' Abakinnyi ba Arsenal bari kurwana n'ubuzima, Gündogan ahaye umupira Haaland nawe arekura ishoti ariko Ramsdale agira Imana umupira ufata mu maguru ye

39' Bernardo Silva ahaye umupira mwiza Jack Grealish imbere y'izamu ariko Robi Holding atabara neza umupira uhita uterekwa imbere y'izamu rya Arsenal

33' Arsenal irase uburyo aho Robi Holding yaratanze umupira mwiza kwa Gabriel Jesus ariko atera hanze

27' Haaland arase uburyo ari imbere y'izamu wenyine afite umupira ariko awuburira mu maguru barawumwaka 

25'  Haaland yongeye guha umupira mwiza De Bruyne aragenda agera mu rubuga rw'amahina asigarana na Magalhaes ndetse na Ben White agerageza kubacenga ashose White aba maso atega ukuguru


22' Arsenal ibonye uburyo aho Xhaka arekuye kufura mu kibuga hagati maze Magalhaes ashyiraho umutwe ariko umupira unyura impande y'izamu

21' Bernardo Silva yaratsinze igitego yinjiye mu rubuga rw'amahina ariko Ramsdale aratabara afata umupira


19' Arsenal yabuze umupira burundu, abakinnyi batangiye gufata umwanzuro wo gukina nabi kugira ngo barebe ko bawufata

16' Umukino uri kugenda gake buri kipe itegereje ko harindi ikora ikosa ngo iribyaze umusaruro ibe yatsinda igitego

13' Abakinnyi ba Arsenal bari kugerageza kubaka bahereye inyuma ariko kurenga mu kibuga hagati byananiranye


10' Kevin De Bruyne ahaye umupira mwiza Haaland imbere y'izamu maze Magalhaes ahita atabara ariko n'ubundi umusifuzi asifura ko umukinnyi wa Arsenal yakorewe ikosa

9' Manchester City ikomeje gusatira ba myugariro ba Arsenal bo bararwana no gukuraho umupira imbere y'izamu

7' Stones ahaye umupira mwiza Haaland nawe ashyira kwa Kevin De Bruyne ahita aterekamo igitego cya 1

2'Jack Grealish ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu umuzamu wa Arsenal awukozaho intoki ugaruka mu rubuga rw'amahina Haaland agiye gutsinda igitego umusifuzi asifura ikosa

1'ikipe ya Arsenal  niyo yatangije umukino 

Kevin De Bruyne wakoze akazi gakomeye atsinda ibitego 2 akanatanga umupira uvamo igitego

Aho umusifuzi abanje gutegereza VAR ko ariyo yemeza igitego cya 2 cya Manchester City








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND