RFL
Kigali

Hazaca uwambaye! Aho ibihembo bya The Choice Awards bizabera hamenyekanye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/04/2023 18:56
0


Amakoti, amakanzu ndetse n’imyenda y’ibirori byamaze gutegurwa mubo ubutumire bwa Isibo Tv bwamaze kugeraho.



Uyu ni umunsi umwe mu mwaka, ndetse uyu munsi usiga urwibutso mu mitima y’abahanzi n’abakunzi babo bitewe n’uko buri umwe yashigikiwe.

Ibihembo bya The Choice Awards byafashe indi ntera mu bikorwa bya benshi, ndetse bihabwa intebe y’icyubahiro nk’ibihembo bitegurwa neza mu Rwanda.

Kujya mu kiciro byibuze kimwe muri The Choice Awards biba bigoye, kimwe n’uko uwakigezemo aba adashaka kurekura. Birumvikana ko habaho ihangana rikomeye.

Muri ibi bihembo Bruce Melodie yanze kurekura mu byiciro bibiri ahatanyemo, Papa Sava nawe yanga kurekura nk’umunyarwenya w’umwaka.

Mu bahanzi bashya Afrique aracyayoboye, mu gihe Bigirimana Abed ariwe mukinnyi umaze gutorwa n’ubwo aha nta ntera nini irimo.

Abarimo Alliah Cool, Alyn Sano, Dj Brianne, Jojo, Nyambo, Gad, Ndasingwa na Urutozi nibo bayoboye abandi ndetse banahabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo.


Iminsi ine gusa niyo ibura ibihembo bigatangwa 

Aba mvuze haruguru, nibo bayoboye ikiciro barimo, gusa n’ubwo bimeze gutyo nta ntera nini irimo mubahatanye.

Kugeza ubu aho ibihembo bya The Choice bizabera hamaze kumenyekana, ndetse uwahawe ubutumire niwe uzinjira.

Ibi bihembo bizatangirwa mu Kiyovu ahazwi nka Park inn, ndetse bikaba bizanyura kuri tereviziyo ya Isibo imbonankubone.


Nyambo Jesca ayoboye ikiciro arimo


Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi batanga ikizere bagezweho

Inkindi Aisha na Nyaxo ni bamwe mu bagezweho muri Comedy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND