RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Police FC, Mugisha Didier akanga abantu - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/04/2023 15:43
0


Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2, mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro.



Umutoza wa Police FC Mashami Vincent yakoze ikosa ryo kubanza mu kibuga Mugiraneza Miggy, byatumye mu kibuga hagati ikipe ya Rayon Sports imurusha ndetse imutsinda ibitego 2-0.

Police FC yaje kugaruka mu mukino itangira gusatira ndetse iza kuyishyura ibitego 2 muri 3 yari yatsinzwe, umukino urangira uko.

Uko umukino wagenze

94" umukino urarangiye

Umukino wahuzaga Rayon Sports yari yakiriwe na Police FC, urangiye Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 3-2

91" Rayon Sports ikoze impinduka

Osaluwe avuye mu kibuga hinjiramo Kanamugire Roger

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 4 y'inyongera igomba gutandukanya aya makipe

Mugisha Didier watsinze ibitego 2 bya Police FC amaze kugaragaza urwego rwo hejuru, nyuma y’aho agereye muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura avuye muri Bugesera FC nyuma y'impindika Police FC yakoze kuva yatsindwa Ibitego 2, Rayon Sports ntabwo yongeye gukina ndetse n'ubu iri gushaka aho yakura igitego.

Mugisha Didier ubwo yashakaga kwinjira mu izamu rya Rayon Sports

Mucyo Didier yahise amautereka hasi iba penariti 

Mugisha yahisemo kuyiterera

Haringingo ntabwo yumvuga uko abakinnyi be barimo kwitwara

71" Police ikoze impinduka

Iyabivuze avuye mu kibuga Ntwari Evode arinjira

69" Rayon Sports ikoze impinduka

Kayitaba Jean Bosco yinjiye mu kibuga, Luvumbu arasohoka, Iraguha Hadji nawe yinjiye mu kibuga asimbuye Ojera.

60" Police FC ibonye igitego cya kabiri

Ikipe ya Police FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mugisha Didier kuri penariti bari bamukoreyeho.

Didier wari utsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino, ateye penariti yo mu bwoko bwa urajyahe, umupira ujya ibumoso, umunyezamu ajya iburyo.

Mashami Vicent arimo gusoma umukino ashaka uko yakishyura Rayon Sports




Rihungu umunyezamu wa mbere wa Police FC, ntabwo yakinnye uyu mukino kubera imvune

Police FC yaje mu gice cya kabiri yahindutse ishaka kwishyura, ndetse ikaba imaze kubona koroneri zigera kuri 3

52" Police FC ihushije igitego

Police FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Rutonesha ateye ufata umutambiko w'izamu

45" igice cya kabiri kiratangiye

Reka twongere tubahe ikaze mu gice cya kabiri aho ikipe ya Rayon Sports iri gukina na Police FC, igice cya mbere kikaba cyarangiye Rayon Sports ifite ibitego 3-1 cya Police FC.

Rwatubyaye Abdul ahagaze neza muri uyu mukino

Rayon uyu ni umwe mu minsi iri gukina ifite abakinnyi hafi ya bose, ubona ko ibura umunyezamu Hakizimana

45 +2" igice cya mbere kirarangiye

45" Police FC ibonye igitego

Police FC iricuye isanga Rayon Sports yayisize, gusa Mugisha Didier ayifasha kubona igitego kimwe, atsinze ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports bari bibagiwe kumufata, bamuhereza umupira, kandi muri iki gihe Mugisha nta kindi yakora.

40" Police FC iri gushaka ahantu yamenera ngo ibone igitego ariko byanze

35" Amakipe ari gutsinda yombi yatangiye gukinira mu kibuga hagati, gusa Rayon Sports iri guhererekanya umupira neza.

30" Igitego cya 3 cya Rayon Sports

Rayon Sports nta mpuhwe iri gukoresha, itsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Onana ku mupira avanye mu kibuga hagati, acenga ba myugariro bose ba Police FC araza umuzamu, umupira uruhukira mu shundura

Onana acenze abakinnyi binyuma bose ba Police FC atereka mu izamu

23" Police FC nayo yatangiye gukanguka, Iyabivuze ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Hategekimana afashe uramucika, ariko Iyabivuze ateye umupira atarebaho umupira ujya hanze

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

20" Police FC irasimbuje

Umutoza Mashami Vincent nyuma yo kurushwa mu kibuga hagati, Mugiraneza Miggy amuvanye mu kibuga, hinjira Rutonesha

Police FC yabuze umunyezamu wayo Kwizera Janvier usanzwe ubanza mu kibuga, ndetse biri gutuma umutekano wo mu izamu udahagaze neza.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

13" Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri

Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Musa Esenu uraje umupira ba myugariro ba Police FC bahagaze nabi, ntibamenya aho umupira uciye

10" Rayon Sports irimo kugora ikipe ya Police FC kubera abakinnyi barimo kunyura mu mpande, Joachim arimo aragora cyane Rutanga uri ibumoso, ndetse na Onana akaba ari kuzenguruka ikibuga cyose

06" Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira uvuye muri koroneri, ashyiraho umutwe

15:30 umukino uratangiye

15:20" umukino ugiye gutangira.

Amakipe yombi avuye mu rwambariro, ikipe ya Police FC yakiriye ikaba yambaye imyenda yayo, mu gihe ikipe ya Rayon Sports yasuye, yambaye imyenda y'umuhondo irimo utubara dutukura

Ni umukino ugiye kuba harabanje impaka zikomeye hagati y'ikipe ya Rayon Sports n'intare zagombaga kwishakamo ikipe izamuka muri 1/2

AMAFOTO: Serge Ngabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND