RFL
Kigali

Icyaba cyose muragabana! Niki Maitre Irene avuga ku mitungo ya Platini umugore we yaje yisangamo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/04/2023 20:51
1


Mu minsi ishize abantu batandukanye bumvishe inkuru ya myugariro w’ikipe ya Paris Saint Germain, Hakimi yavugaga ko imitungo ye yose yayandikishije ku mubyeyi we. Aha hari nyuma y’uko umugore we yari agiye mu rukiko ashaka gatanya.



Nta kindi umugore w’uyu mugabo yifuzaga usibye gatanya, ndetse igaherekezwa na 50 ku ijana y’imitungo yose Hakimi afite. Gusa siko byaje kugenda kuko umushibuka waramushibukanye, ubwo yasangaga umugabo we nta mutungo n’umwe afite.

Nemeye Platini yamenyekanye cyane ku mazina ya Platini P, akaba umuhanzi w’umunyamurava, ugira ishyaka, urwanira ishyaka abandi ndetse akagira ubumuntu no kwihesha agaciro, ku bamuzi ibi mvuze nta nakimwe mbeshye.

Platini yamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys, rimwe mu matsinda yabayeho agashimisha abatagira ingano mu muziki nyarwanda. Uyu muhanzi imyaka yose nta kibi yari azwiho muri iyi myidagaduro, usibye gushaka no guhiga ifaranga binyuze mu muziki mwiza bakoraga.

Aba bahanzi bakoze amateka igihe kiragera baza gutandukana ndetse buri umwe aca inzira ye, ariko byose babikora nta rwango rurimo kuko kugeza ubu ntan’ikintu bapfuye cyigeze kigaragara usibye ko TMC yimutse akajya gutura no kwiga muri Amerika.

Platini nk’umunyeshyaka yaje kurwana intambara ku giti cye, kgeza ubwo yubatse izina rye mu bihe bigoranye, maze akora ingendo zitandukanye ajya kuririmba kugeza n’ubwo yaje gufatwa na Label yo muri Nigeria yitwa One Percent n’ubu niyo abarizwamo.

Igihe cyarageze maze Platini ashaka umugore kugira ngo ibyo yavunikiye babisangire cyane ko no muri Bibiliya ibisobanura neza, imihango yose y’ubukwe arayikora, kugeza ubwo atumiye inshuti n’abavandimwe abereka umugeni, nyuma yaje no kwera imbuto abyara umwana mwiza n’ibyishimo byinshi yerekana uko yamwakiriye.

Platini amaze kugera mu rugo ibintu byabaye bibi kugeza ubwo asanze umwana atari uwe, ndetse ubu imitungo yavunikiye inzira ishoboka akaba ari ukuyigabana n’umugore, cyane ko bari barasezeranye kubana.

Ntiharamenyekana icyo Platini yasezeranye n’umugore we niba ari ivangamutungo, cyangwa ivangamutungo muhahano, gusa bibaye ari ivangamutungo kuri bombi imitungo bayigabanya bakanganya.


Platini ubwo yazamuraga ikiganza asezerana na Olivia

Mu gushaka kumenya niba bagabana hagati nyuma y’ibyo umugore akoreye Platini, twegereye umunyamategeko Irene usanzwe aburanira abahanzi batandukanye, maze abitubwira muri aya magambo:

Yagize ati “Umva icyaba cyose icyaba cyose bagasezerana, iyo habayeho Divorce muragabana batitaye icyateye Divorce, muragabana niko bimeze n’iyo yaba yakubeshye mugasezerana ivangamutungo, kuko umutungo muba mwawuvanze.”


Olivia yazamuye ukuboko ahamya isezerano rye

Yakomeje agira ati: “Iyo mwabanye muba mwabanye, keretse mwarasezeranye ivanguramutungo cyanwa se mwarasezeranye ivangamutungo muhahano.

Hanze ahangaha usigaye ushakana n’umuntu kumbi hari icyo agushakaho, nyuma agahita agushakaho impamvu ituma mutandukana, icyo gihe rwose muragabana buri kantu.’'

Ku byerekeye uwaba ari mu makosa Maitre avuga ko n’ubwo yaba ariwe uri mu makosa icyaba cyose muragabana, gusa nta tegeko riraza ryerekana ko mushobora kugabana ibyo buri muntu yazanye, gusa kugeza ubu iyo Divorce itanzwe muragabana buri kimwe.

Ku bivugwa ko umugore yamutwaye ibintu byose munzu n’amafaranga;


Abagabo Bo kubihamya barimo na Clément

Maitre Irene yavuze ko aha Platini agomba kugaragaza ibyo umugore yamusahuye, noneho bakagabana bakuyemo ibyo yamutwaye ariko ngo nta kibuza kugabana nawe.


Umwana Platini yamwitayeho uko ashoboye


Platini yakundaga Olivia bikabera urugero abandi bahanzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umurerwa1 year ago
    Nukuri mbona umugore yasaba imbabazi umugabo we platini hanyuma bakarera umwana ise wumwana akabaha ibishoboka byo gufasha umwana agakura,nyuma akabyara abandi bana ba platini umuryango ugakomeza kubana.murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND