Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu by'umutekano akaba n'umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimye Perezida Kagame amubwira ko inka 10 yamugabiye zamaze kororoka ubu zigeze kuri 17.
Muhoozi yabimubwiye
ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 24 Mata 2023, ubwo yakirwaga na
Perezida Kagame na Madamu mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.
Mu ijambo rye,
Gen. Muhoozi yashimangiye ko Perezida Kagame ari inshuti ye. Avuga ko intangiriro
yo gushimangira ubushuti ari 10 yamugabiye, kandi yishimira.
Avuga ati “Nagira
ngo nkubwire Nyakubahwa, za nka zimeze neza, zarabyaye, wampaye inka 10 none
ubu zabaye 17 zivuye kuri zazindi wampaye.”
Mu ijambo
rye, Perezida Kagame yashimye Gen. Muhoozi ku bwo kuba intangiriro y’imibanire
myiza y’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko u Rwanda na Uganda ari inshuti kandi bafite amahoro. Ati “Turabona amahoro
hagati y’ibihugu byacu. Nibyo, mushobora kugira amahoro ariko hari igihe mutaba
inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite
n’amahoro. Warakoze Gen. Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye
ikiraro gihuza impande zombi.”
Umwaka
ushize Muhoozi yizihirije isabukuru muri Uganda. Icyo gihe yari yatumiye
Perezida Paul Kagame.
Tariki 15
Werurwe 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu rwuri rwe imfura ya
Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, amugabira inka z'Inyambo.
Si ubwa mbere Perezida Kagame agabiye inka abo mu muryango wa Perezida Museveni. Tariki 31 Nyakanga 2011, Perezida Kagame yagabiye Perezida Yoweli Kaguta Museveni inka 10 z'Inyambo ubwo bari mu rwuri rwe, ruherereye mu nkengero z'ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.
Mu mpera za 2011 ubwo Perezida
Kagame yari muri Uganda mu kiruhuko cya Noheli, nawe yagabiwe na Perezida
Museveni inka 20 z'amashashi yo mu bwoko bwa Ankole.
Gen. Muhoozi yashimye Perezida Kagame wamugabiye inka 10 none zikaba zimaze kuba 17
Ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yagabiye Muhoozi inka 10
Ku mugoroba
wo kuwa Mbere tariki 24 Mata 2023, nibwo Perezida Kagame na Madamu
bakiriye Gen.Muhoozi mu kwizihiza isabukuru ye
TANGA IGITECYEREZO