Umuhanzi w'umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] na Victor Rukotana bahuje imbaraga bashyira ahagaragara indirimbo bise 'Igipfunsi' yamamaza Perezida Paul Kagame, kandi bakumvikanisha ibikorwa amaze gukorera u Rwanda, bagasaba Abanyarwanda gukomeza zahitamo neza.
Iyi ndirimbo
y'iminota 2 n'amasegonda 53' yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023:
Amasagonda ya mbere yayo agaragaza amashusho ya Perezida Kagame ubwo yatangaga
ikiganiro muri ‘Council on Foreign Relations’ I New York ku wa 19 Nzeri 2017,
aho avugamo uburyo "kimwe cya kabiri cy'ubuzima bwanjye nabayeho nabi,
ntafite icyizere cyo kubaho ku munsi ukirikiyeho."
Uncle Austin
atangira igitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, avuga uburyo mu bihe bitandukanye mu
mbwirahurame, Perezida Kagame yagiye agaruka ku buzima bwe bwite, imibereho ye,
inzira z’inzitanze Ingabo zari iza RPA zanyuze mu rugendo rwo kubohora Igihugu
n'ibindi byakomeje u Rwanda aho rugeze ubu.
Uyu muhanzi
avuga ko Perezida Kagame afite viziyo (Vision) kandi ko ari umwe mu biteguye
gushyira igikunwe cyabo ku 'gipfunsi'.
Yunganirwa
na Victor Rukotana winjira mu gitero cya kabiri, abaza Abanyarwanda
n'abanyarwandakazi icyo baburanye Perezida Kagame.
Uyu musore
ati "Umusaza ko adukunda [Imfura ifubitse u Rwanda] kandi natwe
tumukunda."
Avuga ko
Perezida Kagame yafashije Abanyarwanda kubona amashuri meza yo kwiga, yagejeje
umuriro w'amashanyarazi mu bice bitandukanye by'igihugu, yahaye amata buri
wese, amavuriro arubakwa uko bucyeye n'uko bwije.
Rukotana
avuga ko n'ibindi bitaraza biri mu nzira, bityo agasaba buri wese gutera
igikumwe ku 'gipfunsi'.
Ubwo
yasohoraga iyi ndirimbo, Uncle Austin yavuze ko 'iki gihugu gifite byinshi byo
kwishimira ariko ntiwavuga iki gihugu wibagiwe amateka ya Perezida Kagame hamwe
na RFP Inkotanyi'.
Yabwiye
InyaRwanda ko yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza inyuma amaso
akareba aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n'Abanyarwanda.
Ati
"Buri wese ureba iterambere ry'Abanyarwanda n'u Rwanda azi neza inkomoko
ya byose, Perezida Kagame. Rero nk'abahanzi twahuje imbaraga mu kugaragaza
ibikorwa bye byinshi amaze gukora, no gukangurira buri wese guhoza umutima ku
'gipfunshi'."
Aba bahanzi
basohoye iyi ndirimbo yumvikana ko yamamaza Perezida Kagame mu gihe amatora y’Umukuru
w’Igihugu mu Rwanda ateganyijwe mu 2024.
Ku wa 24
Werurwe 2023, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ingengabihe y’amatora y’Abagize
lnteko Ishinga Amategeko n’itora rya Perezida wa Repubulika kugirango bizajye
biba mu gihe kimwe.
Komisiyo
y’igihugu y’amatora (NEC) isobanura ko guhuza amatora y’abadepite n’ay’umukuru
w’igihugu bizatuma igihugu kizigama amafaranga agera kuri miliyari 7 yari kuzakoreshwa
mu gihe ayo matora yari kuzaba mu bihe bitandukanye.
This country has given me so much to be thankful for
— Austin Luwano (Uncle Austin) (@UncleAustinT) April 25, 2023
Having said that,now let me sing about the guys that have done nothing but uplift this nation from the trenches.
Allow me to say thank you Mr President @PaulKagame thank you @rpfinkotanyi https://t.co/wLV8MALD3W#Igipfunsi ft… pic.twitter.com/eswBINtE2B
Uncle Austin aririmba yumvikanisha avuga uburyo Kagame yagiye agaruka ku buzima bwe, bwavuyemo ubutsinzi
Rukotana
aririmba yumvikanisha ibyo Kagame amaze kugeza ku Rwanda, akavuga ko n’ibindi
bizaza
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIPFUNSI’ YA UNCLE AUSTIN NA VICTOR RUKOTANA
TANGA IGITECYEREZO