RFL
Kigali

Uncle Austin na Rukotana bakoze indirimbo ‘Igipfunsi’ yamamaza Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2023 14:28
2


Umuhanzi w'umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] na Victor Rukotana bahuje imbaraga bashyira ahagaragara indirimbo bise 'Igipfunsi' yamamaza Perezida Paul Kagame, kandi bakumvikanisha ibikorwa amaze gukorera u Rwanda, bagasaba Abanyarwanda gukomeza zahitamo neza.



Iyi ndirimbo y'iminota 2 n'amasegonda 53' yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023: Amasagonda ya mbere yayo agaragaza amashusho ya Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro muri ‘Council on Foreign Relations’ I New York ku wa 19 Nzeri 2017, aho avugamo uburyo "kimwe cya kabiri cy'ubuzima bwanjye nabayeho nabi, ntafite icyizere cyo kubaho ku munsi ukirikiyeho."

Uncle Austin atangira igitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, avuga uburyo mu bihe bitandukanye mu mbwirahurame, Perezida Kagame yagiye agaruka ku buzima bwe bwite, imibereho ye, inzira z’inzitanze Ingabo zari iza RPA zanyuze mu rugendo rwo kubohora Igihugu n'ibindi byakomeje u Rwanda aho rugeze ubu.

Uyu muhanzi avuga ko Perezida Kagame afite viziyo (Vision) kandi ko ari umwe mu biteguye gushyira igikunwe cyabo ku 'gipfunsi'.

Yunganirwa na Victor Rukotana winjira mu gitero cya kabiri, abaza Abanyarwanda n'abanyarwandakazi icyo baburanye Perezida Kagame.

Uyu musore ati "Umusaza ko adukunda [Imfura ifubitse u Rwanda] kandi natwe tumukunda."

Avuga ko Perezida Kagame yafashije Abanyarwanda kubona amashuri meza yo kwiga, yagejeje umuriro w'amashanyarazi mu bice bitandukanye by'igihugu, yahaye amata buri wese, amavuriro arubakwa uko bucyeye n'uko bwije.

Rukotana avuga ko n'ibindi bitaraza biri mu nzira, bityo agasaba buri wese gutera igikumwe ku 'gipfunsi'.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, Uncle Austin yavuze ko 'iki gihugu gifite byinshi byo kwishimira ariko ntiwavuga iki gihugu wibagiwe amateka ya Perezida Kagame hamwe na RFP Inkotanyi'.

Yabwiye InyaRwanda ko yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza inyuma amaso akareba aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ati "Buri wese ureba iterambere ry'Abanyarwanda n'u Rwanda azi neza inkomoko ya byose, Perezida Kagame. Rero nk'abahanzi twahuje imbaraga mu kugaragaza ibikorwa bye byinshi amaze gukora, no gukangurira buri wese guhoza umutima ku 'gipfunshi'."

Aba bahanzi basohoye iyi ndirimbo yumvikana ko yamamaza Perezida Kagame mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda ateganyijwe mu 2024.

Ku wa 24 Werurwe 2023, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ingengabihe y’amatora y’Abagize lnteko Ishinga Amategeko n’itora rya Perezida wa Repubulika kugirango bizajye biba mu gihe kimwe.

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) isobanura ko guhuza amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu bizatuma igihugu kizigama amafaranga agera kuri miliyari 7 yari kuzakoreshwa mu gihe ayo matora yari kuzaba mu bihe bitandukanye.

 

Uncle Austin aririmba yumvikanisha avuga uburyo Kagame yagiye agaruka ku buzima bwe, bwavuyemo ubutsinzi 

Rukotana aririmba yumvikanisha ibyo Kagame amaze kugeza ku Rwanda, akavuga ko n’ibindi bizaza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIPFUNSI’ YA UNCLE AUSTIN NA VICTOR RUKOTANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pelagie1 year ago
    Oncle augustin ndamukunda cyaneee
  • Pelagie1 year ago
    Igipfunsi oye





Inyarwanda BACKGROUND