Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba n’itsinda ayoboye, mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.
Ibiro bya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ibi birori byabaye
ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, aho Perezida Kagame na
Madamu Jeannette bakiriye ku meza Kainerugaba mu kwizihiza isabukuru ye.
Ku Cyumweru
tariki 23 Mata 2023, nibwo Gen.Muhoozi yageze mu Rwanda ari kumwe n’iri tsinda
ayoboye ririmo Minisitiri w’Ubutabera, Norbert Mao; Minisiteri w’Umutekano, Maj
Gen Jim Muhwezi; umunyamakuru uzwi cyane Andrew Mwenda [Umuvugizi w’Ibikorwa
bya Gen Muhoozi binyuzwa muri MK Movement], Lilian Aber, Mubyara we Alexander
Mukonzi Akandwanaho, umushoramari Geoffrey Kalugira, Eng. Joel Aita, Elison
Karuhanga n’abandi.
Ubwo yari
ageze mu Rwanda, Gen Kainerugaba yakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Maj Gen Willy
Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Igisikare cy’u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald
Rwivanga.
Ibi bikomeza
kugaragaza ko hari umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi aho hagaragara
kugenderanirana hagati y’ababituye n’abayobozi babyo.
Uyu mugabo w’imyaka
49 yavutse ku wa 23 Mata 1974, avukira muri Tanzania. Yarwanye intambara
zitandukanye mu gihugu cye n’ahandi ubu akaba afite ipeti rya General.
Kwizihiriza
isabukuru mu Rwanda abifashijwemo na Perezida Paul Kagame akunda kwita
Nyirarume, ni amahirwe akomeye kuri we; kandi agaragaza ko amukunda cyane.
Gen. Muhoozi akunze kumvikana kenshi avuga ko u Rwanda ari igihugu akunda cy’abavandimwe, kandi cy’inshuti bityo bikamuha imbaraga n’urukundo bituma ahora atekereza u Rwanda no gukoreramo bimwe mu birori bye bimushimisha.
Perezida
Kagame na Madamu bakiriye Gen. Muhoozi n'itsinda ayoboye, mu birori byo
kwizihiza isabukuru ye
Perezida
Kagame na Madamu bafashije Gen. Muhoozi kwizihiza imyaka 49 ishize abonye
izuba, bakase 'Cake'
Gen. Muhoozi yashimye umuryango wa Perezida Kagame wamufashije kwizihiza byihariye isabukuru ye y'amavuko
Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi wizihiza isabukuru y'imyaka 49
TANGA IGITECYEREZO