Abakozi barimo aba Canal +, Canal box na Canal Olympia, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, abakozi bo muri group Vivendi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Abayobozi n'abakozi b'ibyo bigo 3 basobanuriwe ndetse bigishwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w'abakoroni, mu minsi ibanziriza Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho, kugera aho u Rwanda rugeze kwiyubaka.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, abari bitabiriye iki gikorwa, bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane.
Gasasira Jean Maurice wakorokeye mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakorokeye muri Kigali, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 16 y’amavuko aho yari ari mu biruhuko by’amashuri yisumbuye.
Uyu mugabo yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yamutwaye ababyeyi be, asoza ashima Inkotanyi zamuhaye ubuzima buzima, kuko zamufashije kurokoka. Ubu yiteje imbere, ndetse gahunda y'ubwiyunge ntiyamusiga kuko yanababariye abamwiciye ababyeyi.
Umuyobozi Mukuru wa Canal Box wari uhagaririye abakozi bose bo mu kigo Vivendi Group Africa, Julius Kayoboke; ashingiye ku buhamya bwa Gasasira, yavuze ko bisaba umutima ukomeye kugira ngo ubashe gutera intambwe yo kubabarira.Avuga ati "Ni umunsi wari ukomeye kuri buri wese wageze hano. Ubuhamya bwatanzwe bugaragaza koko Ubunyarwanda bugihari. Bisaba umutima ukomeye kubona umwana wiciwe ababyeyi [Gasasira] ajya mu gisirikare ngo atabare igihugu".
Uyu muyobozi yavuze ko nk’abayobozi n’abakozi b’ibi bigo byose bakwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati “Turi hano twibuka no guha agaciro abazize Jenoside, ariko ni inshingano zacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Mwe mutazi ibi, biba ni amahirwe yanyu y’uko mugomba guhangana n'ababihakana kandi barabikoze. Namwe mujye mushyiramo ubwenge mu byo bababwira kuko mutarebye neza babayobya."Umuyobozi wa Canal+ Rwanda w'umusigire, Sasa Sionne yashyize indabo ku mva yunamira inzirakarengane zihashyinguye
Umuyobozi Mukuru wa Canal Box wari uhagarariye abakozi bose ba Vivendi Groupe Africa, Julius Kayoboke, yasabye abayobozi n'abakozi guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu rwego rwo kubaha icyubahiro
Bacanye urumuri rw'icyizere, ndetse biyemeza ko Jenoside itazongera kubaho
Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO