Davido yongeye kwerekana ko akiri wese akorera igitaramo gikomeye i Lagos mu kumurika Album ‘Timeless’ yamaze kwigarurira imitima ya benshi ari na ko ica uduhigo ku ntonde n’imbuga zicururizwaho umuziki.
Tariki ya 31 Werurwe 2023, ni bwo Davido yashyize hanze Album
ya kane yise ‘Timeless’. Iyi Album ikomeje kunyura benshi aho mu byumweru bya
mbere yaciye ibintu cyane kurushaho ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Nyuma yo kuyimurikira mu mijyi irimo New York na London mu
mpera z’icyumweru gishize, hari hagezweho i Lagos muri Nigeria aho ibihumbi by’abantu
byari bitegerejwe ku bwinshi.
Iki gitaramo cy’amateka cya Davido wari umaze iminsi adataramira
muri Nigeria, yagikoreye ahitwa Tafawa Balewa Square. Kitabiriwe ku bwinshi by’umwihariko guhera saa moya z’umugoroba byari bigoye kubona aho
abantu banyura kubera umubyigano.
Itike ya macye yari ku bihumbi 22 Frw, hagakurikiraho iy'ibihumbi
100Frw n'iy’ibihumbi bisaga 200 Frw. Kwinjira muri iki gitaramo byari bigoranye kubera
umubare mwinshi w’abantu bashakaga kwinjirira icyarimwe kandi hagomba kubanza
kurebwa ubuziranenge bw’itike zabo.
Ibi byatumye abari bafite itike zihenze kurusha izindi, binjira mu buryo bworoshye hatabanje gukorwa ‘scan’ ya tike zabo dore ko nabo
bari benshi.
Umubare w’abantu bari hejuru wagoye cyane mu buryo
bugaragara ababakiraga yaba mu kureba tike zabo, kureba ibyo bitwaje no kubabonera
imyanya.
Nk'uko tubikesha ibinyamakuru nka Daily
Post Nigeria na Legit, byaje gutuma abari baguze tike zo hasi mu byiciro bibiri bibanza bivanga banajya kurebera hamwe aho kwicara, byasaga nk’ibidashoboka.
Ku birebana n'aho kuba abantu baparika imodoka zabo, byari
bigoye mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru n’ibiciro byaho biri hejuru cyane ku
buryo imodoka zimwe zagiye guparikwa kure y'aho igitaramo cyabereye.
Uko abahanzi bagomba gukurikirana ku rubyiniro, byahindaguritse n’uburyo abahanzi bari bitezweho si bwo batanze, ariko hari n'abakoze iyo bwabaga bagahagurutsa ibihumbi byari byitabiriye.
Umutekano wari hejuru aho abasirikare, polisi n’abandi
bashinzwe umutekano bigenga bari benshi. Ibi byatumye igitaramo kugenda neza
mu buryo bumwe n’ubundi.
Urubyiniro rwari rwateguwe by'akataraboneka,
amatara, amashusho agaragara neza, umuziki uvuga neza. Ibi byatumaga umuntu wese
witabiriye yumva yishimiye intambwe uyu muhanzi yateye.
Kuba Davido yaratekereje ku bahanzi bakizamuka,
akazana abavanga umuziki bakomeye kandi bashoboye, abahanzi bandi bakomeye yari
yatumiye na we ubwe, byashimwe na benshi.
Abashyushyarugamba bayoboye iki gitaramo Kie Kie na Mr
Macaroni nabo berekanye ko bashoboye kandi berekana ko kuba barahawe kuyobora iki gitaramo nta kwibeshya kwabayemo.
Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Tion Wayne, S1mba,
Iyanya, Odumodu Blvck, Mayorkun, Perruzi, Pheelz, Khaid, Skiibi n’abandi benshi
barimo Maze X Mxtreme bakomoka mu gihugu cya Benin bakoze iyo bwabaga bagasiga
inkuru nziza itazibagirana mu mitwe y'abanya Nigeria.
Davido na we yamaze amasaha agera kuri 2 aririmba ntaguhagarara
ananyuzamo indirimbo zakunzwe zo ku zindi Album.
Ubwo yari ku rubyiniro, hari umufana waciye mu rihumye
abashinzwe umutekano ashaka kumusagarira, Davido amukubita igipfunsi
gikomeye yitabara, abashinzwe umutekano bahita baza basubiza umufana mu mwanya
akwiye kubamo.
Buri ndirimbo yose uyu mugabo yaririmbaga yabaga ajyana n’ibihumbi
birenga 50 byitabiriye igitaramo cye, yaba zimwe mu ziri kuri Album ye Timeless ndetse n'izo yaririmbye mu bihe byatambutse.
Indirimbo ‘Jowo’ ni yo yasize amateka yo hejuru kimwe no
kubona Asake asanga Davido ku rubyiniro bagafatanya kuryohereza abakunzi babo
batari bacye.
Ikindi gitangaje ni ukuntu abafana bari bashyushye ku buryo niyo yajyaga gusoma ku mazi bakomezaga kuririmba izina rye.
Ibi byerekanye ko
yari akumbuwe na benshi kandi ko atibeshye mu gushyira igitaramo cye ahantu
hagari, kuko umunezero we n’ibyishimo bye ari byo byabo.
Benshi batashye baririmba Davido, abandi bavuga ko imvugo
ariyo ngiro yari ‘Timeless Experience’.
Ibi byakoze ku mutima wa Davido, maze yifashishije
imbuga nkoranyambaga ze ati: ”Lagos byari byiza, mu kuri mwari abadasa. Imbaraga
mwakoresheje zari byose, mu kuri byarenze ibyo twiteguraga.”
Yongeraho ati: ”Umutima wanjye wuzuye ishimwe ndabakunda cyane mwese ababashije kuza. Murabizi ko tugomba gukomeza ku isi hose nzabatangariza ibindi bice binyuranye by’isi nzataramiramo vuba.”
David yeretswe urukundo rwinshi i Logos
Abarenga ibihumbi 50 bitabiriye batahana akanyamuneza n'ubususuruke bwo hejuru
Yashimiye buri umwe wese witabirye anavuga ko mu bihe bya vuba azashyira hanze urutonde rw'uruhererekane rw'ibitaramo azakorera hirya no hino ku isi
Album ya 'Timeless' ikomeje guca ibintu ku mbuga zicururizwaho umuzikiYongeye gushimangira ko akiri wese mu muziki
TANGA IGITECYEREZO