Rimwe na rimwe ubuzima hari igihe ububurira forumire ukumva utabubamo, cyangwa ugahitamo kububamo mu bibazo nyamara utishimye cyangwa se urenzaho. Rimwe na rimwe hari abo twumva biyahuye, gusa siwo mwanzuro nyawo.
Ibi byose nshobora kuba mvuze haruguru, nibyo bivugwa ko byabaye ku muhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda Platini, nk’uko amakuru abihamya.
InyaRwanda
yamenye amakuru y’uko Platini atakibana n’umugore we, nyuma yo kubyarira iwe umwana utari uwe.
Bijya
gutangira, Platini wari umaze igihe abana n’umugore we bishimye ndetse
banishimira ubuzima babayemo, bwaje kuzamo kidobya ubwo yahamagarwaga.
Platini
yahamagawe na Terefone y’umuntu atazi imubwira ko umwana avuga ko yabyaye atari
uwe, ahubwo ko ari uw’uwo musore umuhamagaye, amusaba kubigenzura.
Platini
utarahise yakirwa n’ibyo abwiwe yahise akupa uwo musore, atekereza ko
nk’umusitari baba ari ba batekamitwe bakunda kubahamagara (Bijya bibaho mu bantu
bazwi).
Hashize
iminsi, Platini wa musore yongeye kumuhamagara, maze amubwira ko nyamara umwana
ari uwe (uwo wahamagaye), ahubwo yakwihutira kubigenzura.
Platini
yahise atangira gutekereza kubyo uwo muntu amubwiye inshuro ebyiri, maze
ahamagara umwe mu banyamakuru (umutekano we ni ingenzi) w’inshuti ye maze
amuganiriza uko ikibazo giteye nyuma ya terefone zigera muri ebyiri yari amaze
kwakira.
Platini
yamusobanuriye ibyo uwo musore yamubwiye, maze umunyamakuru amugira inama yo
kujya gupimisha ADN kugira ngo bemeze ibyo uwo musore ari kuvuga.
Bagiye inama
ndetse banzura ko bagomba kujya kwa muganga gupimisha ADN, ndetse bakajyana
n’uwo wavugaga ko umwana ari uwe.
Nyuma yo
kwanzura Platini yasabwe kutagira uwo abibwira yewe n’umugore we, ndetse ko
bazanagenda umugore we atabizi.
Umunsi umwe
Platini ari bwirirwe mu rugo, umugore yabyutse ajya mu kazi nk’ibisanzwe, maze
Platini aba abonye umwanya mwiza wo kumenya ukuri.
Platini yahamagaye uwo munyamakuru bagiye inama, ndetse banzura ko bagomba guhurira
kuri bimwe mu bitaro bya hano i Kigali bagapimisha.
Bahageze
Platini yabonanye bwa mbere n’uwo musore uvuga ko umwana ari uwe, maze amubwira
uko byose byagenze.
Uwo musore
yabwiye Platini ko yabwiwe na Olivia umugore wa Platini (mbere batarashakana) ko
yamuteye inda, maze uwo musore akabyamaganira kure bitewe n’uko yari amuzi, ndetse ngo ataniteguye guhita arera umwana, aramuhakanira.
Olivia
bitewe n’uko yaryamanaga nabo bombi, yahise abibwira Platini, maze yanga
kumukoza isoni ari nabwo bahise bapanga ubukwe bwihuse kugira ngo abyare bari
kumwe (Ababyibuka neza bibuka ko uyu mugore yakoze ubukwe atwite).
Nyuma yo
kuganira ni nabwo uwo munyamakuru yahageraga, maze binjira bajya aho bakorera
ADN. Mu bimenyetso byagaragaye byagaragaje ko umwana atari uwa Platini, ahubwo ari uw’uwo musore.
Platini
yaguye mu kantu ndetse abura aho akwirwa, bitewe n’urukundo yakundaga ‘umwana we’ n’umugore we.
Nyuma y’uko
abari aho babonye ko yabuze aho akwirwa, baramwihanganishije maze uwo
munyamakuru akaba n’inshuti ye magara amusaba ko atahita abibwira umugore we, ndetse ko na Papa we wari umaze kugaragara atahita yerekana ibintu byose.
Bidatinze
Platini yaragiye akomeza kubaho nk’umugabo ibyo byose abizi, ariko anakomeza
gukunda umugore n’umwana nk’ibisanzwe.
Bidatinze Platini
wari ufite ibitaramo muri Amerika yanze kugira icyo amubwira, ndetse umugore we
ni nawe wamuherekeje.
Ku mugoroba
wo kuwa 10 Ukwakira 2022, Platini aherekejwe n’umugore we ndetse n’‘umwana’ bamugejeje ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, aho yari agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.
Umugore
yabimenye gute?
Ubwo yari
muri Amerika, umugore wa Platini yahamagawe na Terefone y’umushuti we ukora ku
bitaro bapimiyeho ADN, amubwira ko aherutse kubona umugabo we ateruye umwana
n’uwo munyamakuru ndetse n’undi muntu bari kuri ibyo bitaro, ngo ariko we
ntiyamubonye.
Umugore
yahise agwa mu kantu yumva ko bamuvumbuye, niko kongera guhamagara uwo mushuti
we wamuhaye amakuru, ngo amurebere icyo bari baje gukora.
Mu kumurebera
basanze bari baje gukora ADN, maze umugore abivumbura gutyo umugabo we ari
muri Amerika.
Nk’undi mugore wese wari utuje yumvise ko ibibazo byavutse, maze ahitamo guta urugo. Uwaduhaye amakuru avuga ko umugore yagiye kubikuza amafaranga ndetse ajyana n’ibintu, ku buryo Platini ava muri Amerika atahamusanze.
Platini na Olivia ku munsi w'ubukwe bwabo
Olivia, umugore wa Platini
Ku munsi w'umukwe bwabo, Clement umujyanama wa Butera Knowless niwe wari umugaragiye
Platini ntiyasibaga kwerekana ibyishimo aterwa n'umwana
TANGA IGITECYEREZO