Kigali

‘Ikinyafu’ na ‘Akinyuma’ zagaragaye mu ndirimbo 33 zitemerewe gucurangwa mu Burundi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/04/2023 16:28
2


Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu gihugu cy'u Burundi rwashyize ahagaragara urutonde rw'indirimbo zitemerewe gucurangwa muri icyo gihugu, harimo iz'Abanyarwanda barimo Bruce Melody na Juno Kizigenza.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023 Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu gihugu cy'u Burundi, CNC rwatangaje ko hari indirimbo z'abahanzi b'Abarundi ndetse n'abanyamahanga barimo abahanzi Nyarwanda Bruce Melody na Juno Kizigenza, zibujijwe gucurangwa mu bitangazamakuru bikoresha amajwi n'amashusho ku butaka bw'icyo gihugu.

Urutonde rw'indirimbo 33 rwiganjemo indirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi mu Burundi, zirimo Kirungo, Inzoga n'ibebi, Mwende, Suguma, Umudodo, Legend, ibisusu, n’izindi, ntizemerewe gucurangwa ku maradiyo n'amateleviziyo akorera  ku butaka bw'u Burundi, nk’uko byemejwe na Nahimana Vestine uyobora Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa CNC yavuze ko icyatumye izo ndirimbo zihagarikwa, byatewe no kutubahiriza umuco gakondo w'Abarundi.

Inkomoko: La Nova Burundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyakaremye faustin1 year ago
    Abarundi ndabemera murabantu bakunda umuco wanyu
  • eryaturinda ye remiya1 year ago
    Niiyihemamvuzitemewe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND