RFL
Kigali

Umwe yahimbye urupfu rwe! Ubuzima bwa Bester na Dr Nandipha bashukishije Miss Jolly guhura na Drake

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/04/2023 11:36
0


Thabo Bester na Dr Nandipha Magudumana bari mu banyabyaha bakomeye muri Afurika y'Epfo ni bo baheruka gushaka gushukisha za Miliyari Miss Mutesi Jolly ariko akabatahura.



Mu cyumweru gishize ni bwo Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira inkuru mpamo y'ubutekamitwe yakorewe, asaba urubyiruko kugira amacyenga no kugisha inama mu gihe hari abashatse kubafasha mu buryo bumwe n’ubundi cyane cyane mu buryo bunyuze mu ikoranabuhanga kuko hateye abatekamutwe.

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bugaragaza ko hari abantu bashatse kumwereka ibintu by’agatangaza bamuhishiye, nyamara birangira abatahuye.

Abo batubuzi ni abantu bakomoka muri South Africa bifuzaga ko yazabafasha mu bikorwa bya Netflix afatanije na Drake na Kylie Jenner, bakamubwira ko bazamuhemba agera kuri Miliyoni 4 z’amadorali mu mwaka (Miliyari 4 Frw).

Gusa yagize amacyenga agisha inama inzego z’Ubuyobozi bw’u Rwanda zirimo na Ambasade y’u Rwanda muri South Africa, birangira bamufashije gutahura ko abo ari abatekamutwe, akira atyo.

Abo batekamitwe ni Thabo Bester ikigenge kabuhariwe na Dr Nandipha inzobere mu buvuzi ariko ushinjwa gukorana n’uyu muhezanguni wigize umunyamerika agacucura benshi.

InyaRwanda igiye kubagezaho ubuzima bw'aba batekamitwe bombi kuri ubu bamaze no gutabwa muri yombi aho basanzwe mu gihugu cya Tanzania bagahita bajyanwa muri South Africa.

Thabo Bester

Bester wamamaye cyane mu buriganya n’uruhando rw’abanyabyaha, yubatse ikompanyi yaruburika y’ubwubatsi yitwa Arum yari afatanije n’umukunzi we Dr Nandipha.

Iyi kompanyi yagiye yitabazwa na benshi ngo ibagezeho ibikoresho nyamara abishyuye za miliyoni bose nta nu'mwe wigeze ahabwa ibikoresho na serivisi yabaga yemerewe.

Yatawe muri yombi, nyuma biza kwizerwa muri Gicurasi 2022 ko yahiriye mu nzu y’imbohe, ariko nyuma y’ubusesenguzi byavumbuwe ko umubiri we wasanzwe mu cyumba atari we. Yongeye guhigwa bukware guhera muri Werurwe 2023.

Uyu mugabo yagiye ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byibasira abari n’abategarugori yakorera ku mbuga nkoranyambaga. 

Muri 2012 yahamijwe icyaha cyo gutoteza no kwivugana Nomfundo Tyhulu umunyamideli wari umukunzi we.

Muri 2011 nabwo yahamijwe ibyaha by’ubujura no gufata ku ngufu abagore akatirwa igihano cya burundu.

Uyu mugabo nubwo bivugwa ko akomoka muri Afurika y'Epfo, nyamara ntakoresha ibyangombwa byaho nk'uko byagaragaye ubwo yafatirwaga muri Tanzania. 

Nk'uko byatangajwe na Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y'Epfo, Aaron Motsoaledi yasanganwe pasiporo ya Amerika mu izina rya Tom Williams.

Ibi byaturutse ku kuba nyina Maria Mabaso ubwo yamwibarukaga kuwa 13 Kamena 1986, ntiyabashije kumwandikisha.

Kuwa 03 Gicurasi 2022 ni bwo Bester yatorotse gereza y’ibanga ya Mangaung Correctional Services, hahimbwa ikinyoma ko yapfuye.

Umurambo yifashishije acura umupangu wo gucika ni uw'uwitwa Katlego Bereng Mpholo.

Dr Nandipha Sekeleni Magudumana

Dr Nandipha ni inzobere mu buvuzi akaba na rwiyemezamirimo wanashinze Optimum Medical Solutions. Yabonye izuba kuwa 15 Nzeri 1989 mu gace ka Bizana ko muri Eastern Cape.

Yarezwe na nyina muri Port Edward muri South Africa. Kuva ku myaka itandatu yari afite indoto zo kuba Dogiteri.

Yize amashuri abanza mu ishuri rya Port Edward, asoreza ayisumbuye muri Port Shepstone. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami rya ‘Health Science’ n'indi mu kubaga. Izi zose yazikuye muri Kaminuza ya Witwatersrand.

Yakomeje amasomo ye kugera abonye impamyabushobozi y’ikirenga mu buvuzi no kubaga, ibintu amaze imyaka itari micye akoramo.

Uyu mugore afite umugabo witwa Mr Vugo Magudumana bafitanye abana 2 ari bo Aziza na Ayana. Akunda gutemberera mu bice bitandukanye by’isi ari wenyine cyangwa n’umuryango we.

Ubuzima bw’uyu mugore ariko bwaje guhinduka cyane bitewe n’umubano  bivugwa ko afitanye na Thabo Bester umunyabyaha rurangiranwa.

Nyuma y'uko Bester ahimbye amayeri y'uko yitabye Imana, umuntu utaratangajwe amazina yatangaje ko yababonanye mu iduka bari guhaha bombi mu gace ka Sandton City.

Musaza wa Dr Nandipha, Nkosinathi Sekeleni yatangaje ko umuvandimwe we yagiye aca inyuma umugabo we kuri Bester mu bihe bitandukanye ndetse haje kumenyekana ko amafaranga uyu mugabo akura mu byaha bitandukanye anyuzwa muri Optimum Medical Solutions ngo abonerwe igisobanuro.

Muri Mata 2023 yaje gutabwa muri yombi ari kumwe na Bester muri Tanzania. Dr Nandipha ari mu nzobere mu birebana n'ubuvuzi no kubaga muri Afurika Yepfo.

Akurikiranweho ibyaha bifite aho bihuriye n'ihohoterwa ry'abantu n'uburiganya burimo nubwo bashakaga gukorera Miss Jolly

Thabo Bester yahimbye urupfu rwe maze atoroka gereza iri mu zikomeye z'ibanga muri Afurika y'EpfoNubwo avuka muri Afurika y'Epfo nta byangombwa by'iki gihugu agira ahubw afite ibya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Miss Jolly agendeye ku byamubayeho yasabye abantu kugira amacyenga mu byo bakora byose no kugira umuco wo kugisha inamaMiss Jolly yari yijejwe za miliyari gusa ntizamuhuma amaso agisha inama maze inzego za Leta y'u Rwanda zikiza ubuzima bwe bwaganaga ahabi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND