RFL
Kigali

Abantu b’ibyamamare mu Rwanda bitabye Imana mu buryo butunguranye bagashengura benshi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/04/2023 17:44
1


Urupfu ni iki ikintu gitera ubwoba n'agahinda ariko kandi utasubiza inyuma, biragora cyane kwakira ko umuntu wawe cyangwa inshuti yawe agukuweho, bityo ni byiza kwitegura guca muri ibyo bihe bikomeye no gukomeza kubaho.



Rimwe na rimwe kwakira ko umwe mubagufitiye umumaro yitabye Imana, biragora bikanashengura umutima bitewe n’uko ibyo yakoraga ndetse n’icyo yagufashije kitazongera kubaho ukundi.

Ni urutonde rw’abantu benshi bitabye Imana bikababaza benshi, gusa InyaRwanda.com yaguteguriye icumi muribo ndetse banagize uruhare mu byishimo n’umunezero wa bamwe.

1. HIRWA HENRY

Yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi kuya 1/12/2012. Yari akiri ingaragu, akaba yaritabye Imana ku myaka 27. Yaririmbaga mu itsinda rya KGB hamwe na Skizzy ndetse na Manzi. Mushiki we Kayibanda Mutesi Aurore, niwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka wa 2012.


2. Denis NSANZAMAHORO

Uyu yari azwi ku izina rya Rwasa, yitabye Imana taliki ya 5 Nzeri 2019 aguye mu bitaro bya CHUK, azize indwara ya Diyabete. Yamamaye muri Filime nyarwanda, gusa yari afite n'izindi mpano nko gushushanya, ubu DJ, yanabayeho umunyamakuru.


3. DJ Miller

Yitabye Imana amaze iminsi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize ikibazo cy'Imitsi y'ubwonko. Yitabye Imana amaze umwaka ashyingiranwe na Igihozo, akaba yaramusigiye umwana umwe. Yamenyekanye cyane mu kuvanga umuziki muri 2016, acangira umuziki itsinda rya Sout Sol. Yari afite indirimbo zitandukanye.


4. Kizito Mihigo

Yitabye Imana ku 17 Gashyantare 2020, yasanzwe yiyahuye aho yari afungiye. Yavukiye i Kibeho muri Nyaruguru, yari azwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi cyane cyane bwibanda ku myemerere ya Kiliziya Gatolika. Yaririmbye indirimbo zirenga 200 za Misa. Yari azwiho ubuhanga mu muziki.


5. RUBADUKA FRANK

Taliki ya 20/12/2020 nibwo ikiyaga cya Cyohoha cyamize umusore wari umuhanga mu biganiro bitandukanye. Hari icyanyuraga kuri Tv1 cyitwa Decide x show. Uyu musore yari yaranatsindiye 150K $ muri Grand investiment muri Australia. Yanditse ibitabo bitandukanye.


6. MUKESHABATWARE DISMAS

Ni umugabo wamamaye cyane mu ikinamico kuri Radiyo Rwanda, ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye. Yitabye Imana taliki ya 30 Kamena 2021 azize uburwayi, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Bivugwa ko yazize indwara y’umutima. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru.


7. Minisitiri Joe Habineza 

Ku taliki 20 kanama 2020 nibwo inkuru ibabaje yatashye i Rwanda, ko uwahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana aguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Joe yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y'imyaka 33 yari amaze ashinze urugo.


8. TUYISHIME JOSHUA wamamaye nka Jay Polly

Hari kuwa 4 mu masaha ya mugitondo ku itariki 2/09/2021, ubwo inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye. Azwi mu njyana ya HIP HOP, no mu itsinda rya Tuff Gang. Azwi mu ndirimbo nyinshi nka  ‘Akanyarirajisho’, ‘Ndacyariho’, ‘Umusaraba wa Joshua’, ‘Deux fois deux’ n’izindi. Mu mwaka 2014, Jay Polly yatwaye Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).


9. DUSHIME BURABYO YVAN (Yvan Buravan)

Ntawe uzibagirwa ijoro ryo kuwa 17 kanama 2022, aho byatangajwe ko uyu muhanzi yitabye Imana. Yaguye mu bitaro byo mu Buhinde, azize indwara ya cancer y'urwagashya. Uyu muhanzi yavutse tariki 27 Mata 1995. Yahimbye indirimbo nyinshi nka ‘Malayika’, ‘Bindimo’, ‘Just a dance’ n'izindi.


10. NKUSI THOMAS (Yanga)

Yitabye Imana taliki ya 17 kanama 2022 afite imyaka 40. Yamenyekanye cyane mu gusobanura filimi, ari no mu bakoze uyu mwuga bwa mbere mu Rwanda. Ni umuvandimwe wa Junior Giti na Sankara the premier, nabo bamenyekanye muri uyu mwuga.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakiza Prince1 year ago
    Imana ikomeze gutuza aheza abo Bose bayisanze,,,





Inyarwanda BACKGROUND