RFL
Kigali

Nyuma y'igihe atababona Chris Brown yagiranye ibihe byiza n'abana be-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/04/2023 8:27
0


Chris Brown wari umaze igihe atabonana n'abana be kubera amaze igihe mu bitaramo bizenguruka ibihugu byo mu Burayi, kuri ubu yongeye guhura nabo barishimana.



Christopher Maurice Brown umuhanzi w'icyamamare akaba n'umubyinnyi kabuhariwe, yongeye kugirana ibihe byiza n'abana be batatu nyuma y'igihe atababona bitewe n'uko yari amaze ibyumweru 7 azenguruka ibihugu byo mu Burayi akorerayo ibitaramo yise 'Under The Influence Tour'.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya R&B ku rwego mpuzamahanga, yagarutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akihagera ahita ahuriza abana be batatu hamwe mu rugo rwe basangira impera za weekend nk'uko Hollywood Life yabitangaje. 

Chris Brown ukubutse i Burayi yagiranye ibihe byiza n'abana be

Abana ba Chris Brown bagiriye ibihe byiza muri pisine yo mu rugo rwe

Abana ba Chris Brown uko ari batatu yabyaranye n'abagore 3 batandukanye, aribo imfura ye Royalty Brown, Aeko Brown hamwe na Symphany Brown bose bagiranye ibihe byiza na Se nk'uko amafoto yashyize hanze yabigaragaje aho bishimanye bakanogana muri pisine iri mu rugo rw'uyu muhanzi.

Chris Brown ateruye umukobwa aherutse kwibaruka yise Symphany Brown

Hollywood Life yakomeje ivuga ko bidasanzwe ko Chris Brown ahuriza abana be bose hamwe kuko inshuro nyinshi akunze kuba arikumwe n'umwe cyangwa babiri ndetse ko bitaba byoroshye ko bose abahuriza hamwe kuko batuye mu mijyi itandukanye, gusa kuri iyi nshuro uyu muhanzi yabashije kuba yakwishimana nabo nyuma y'igihe atababona.

Chris Brown yahurije abana be batutu hamwe maze bagirana ibihe byiza nyuma y'igihe atababona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND