Kigali

Ibyo wamenya ku mukinnyi wa Manchester United ushobora gukinira u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/04/2023 9:12
2


Noam Fritz Emeran ukina asatira anyuze ku ruhande muri Manchester United y’abaterengeje imyaka 21 ni we mukinnyi ushobora kuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Afite ababyeyi b’Abanyarwanda, gusa yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa.



Noam Fritz Emeran yavutse taliki 24 Nzeli 2002, avukira ahitwa Paray-le-Monial mu Bufaransa. Yatangiye gukina umupira w’amaguru ahereye mu ikipe y’abato ya FC Brussels yo mu Bubiligi. Mu 2011 yaje kwerekeza mu ikipe n’ubundi y’abato ya Entente SSG yo mu Bufaransa.

Muri iyi kipe yahamaze imyaka 6, maze mu mwaka wa 2017 ahava yerekeza muri Amiens. Nyuma y’imyaka ibiri gusa ageze muri Amiens, yatangiye gushakwa n’amakipe akomeye arimo FC Barcelona, Paris Saint-Germain na Juventus. 

Mu kwezi kwa 02 muri 2019 byarangiye Noam Fritz afashe umwanzuro wo kujya gukinira Manchester United nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kinini yagiranye n’iyi kipe yo mu Bwongereza. 

Muri uyu mwaka w’imikino uyu mukinnyi amaze gukinira Manchester United y’abaterengeje imyaka 21 imikino 19 yatsinzemo ibitego 2 anatanga umupira 1 uvamo igitego. 

Kugeza ubu uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 16 muri 2017, yahakinnye imikino ibiri, gusa yemerewe gukinira Amavubi bitewe n'uko afite ababyeyi baturuka mu Rwanda. 

Se umubyara Emeran Nkusi yakiniye Amavubi ndetse n’uyu mukinnyi Emeran Noam Fritz yaje mu Rwanda mu birihuko ahita ajya no gusura ikipe y’abato ya Jimmy Mulisa. 

Amakuru ahari ni uko bishoboka ko uyu mukinnyi yakwemera gukinira u Rwanda agahita ahera no ku mukino Amavubi afitanye na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire mu mwaka utaha.


Noam Emeran ashobora gukinira Amavubi


Emeran yigeze no gukora imyitozo mu ikipe nkuru ya Manchester United




Hari icyizere ko uyu musore ashobora gukinira Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shafiyastateur@gmail.com1 year ago
    Mwibeshye ntago yavutse muri 2022 ahubwo yavutse muri 2002
  • Ntirenganya 1 year ago
    Ibyo mumupira wamaguru Wu Rwanda ntiwabimenya wabona atanadukiniye kubwimpamvu twigiyemo kbx



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND