RFL
Kigali

Rayon Sports yabonye amanota 3 kuri Rwamagana City mu mukino w'iminsi 2

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/04/2023 17:30
1


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rwamagana City mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 24 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mukino wakinwe iminsi 2, watangiye ku munsi w'ejo ariko uza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye kuri sitade y'Akarere ka Ngoma ahaberaga uyu mukino. Amazi yabaye menshi mu kibuga bituma umupira utava aho uri umusifuzi ahita afata umwanzuro wo guhagarika uyu mukino. 

Wahagaritswe ugeze ku munota wa 27 amakipe yombi anganya igitego 1-1. Igitego cya Rwamagana cyabonetse kare gitsinzwe na Lisombe Cedric maze Osaluwe wa Rayon Sports aza kucyishyura ku ishoti riremereye yarekuriye mu kibuga hagati.

Uyu munsi saa cyenda zuzuye n'ubundi umukino wasubukuriwe aho wari ugeze, wasubukuriwe ku munota wa 27. Iminota 18 y'igice cya mbere ikipe Rayon Sports yaje yahinduye uburyo bw'imikinire ugereranyije n'uko bakinnye ku munsi w'ejo ariko igitego kirabura.

Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi abakinnyi ba Rayon Sports bakina bashaka igitego byanze bikunze binyuze cyane cyane kuri Ojera wacenganga ndetse akanatanga imipira kuri bagenzi be. 

Rayon Sports yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 69 gitsinzwe na Onana. Mu minota ya nyuma y'uyu mukino, Musa Esenu yarase ibitego 3 byabazwe ndetse yamaze no gucenga umuzamu wa Rwamagana City ariko gutereka mu nshundura biranga. 

Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 ku bitego 2-1. Kugeza ubu iyi kipe yambara ubururu n'umweru iri ku mwanya wa 3 n'amanota 52 irarushwa na Kiyovu Sport amanota 4.


Nyuma y'umukino Perezida ndetse n'abakinnyi ba Rayon Sports bashimiye abafana 



Rayon Sports yatsinze Rwamagana City mu mukino wabaye mu minsi ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsenga j dedieu1 year ago
    Twishimiye itsinzi murera ooyee!





Inyarwanda BACKGROUND