RFL
Kigali

Arya inshuro 6 ku munsi! Ibyo Cristiano Ronaldo akora kugira ngo adasaza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/04/2023 14:37
1


Ku myaka 37 Cristiano Ronaldo ari gukora ibishoboka byose ngo agume ku gasongero ke mu mupira w'amaguru agumana imbaraga ndetse ari na ko arushaho kugira ubizima bwiza.



Mu ntangiriro ziki cyumweru, Cristiano Ronaldo yasangije ifoto abamukurikira kuri Instagram ari muri 'sauna'. Abafana batangajwe n'ukuntu akomeje kuba umusore kandi ari kugira imyaka myinshi. Ikindi cyatangaje abantu ni uko ku nzara z'uyu mukinnyi yashyizeho amabara y'umukara.

Uyu mukinnyi wavuye mu makipe yo ku mugabane w'iburayi akajya gukina muri Saudi Arabia ni umwe mu bakinnyi bakora ibishoboka byose kugira ngo badasaza.

Bimwe mu bimufasha kugumana imbaraga harimo no kurya neza. Cristiano Ronaldo arya inshuro 6 ku munsi, gusa usanga mu mafunguro ye hingajemo amafi cyane nk'uko The Sun yabyanditse.

Amafi yo mu bwoko bwa Tuna, Swordfish na Cod niyo Cristiano akunda cyane kuko inyama z'nkoko azirya gacye bitewe nuko azifata nk'uburozi kubera ibinure zigira. 

Mu gitondo Cristiano Ronaldo afata ibintu bikoze mu mata gusa, mu ma saaha ya saa yine agakunda kwirira urubuto rw'avoka.

Mu Ifunguro rya saa sita Cristiano afata, rishobora kuba rigizwe n'inkoko na salade, cyangwa rikagirwa n'amafi, salade ndetse n'amagi. Ifunguro rya nimugoroba ry'uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru rikunda kuba rigizwe n'inyama zisanzwe cyangwa amafi.

Cristiano Ronaldo akora imyitozo amasaha 4 ku giti cye, niba utekereza ko uyu mukinnyi agaragara kuriya akora imyitozo mu ikipe ye gusa uribeshya. 


Amwe mu mafunguro Cristiano Ronaldo akunda gufata

Iyo bigeze mu bintu byo gukora imyitozo uyu mukinnyi ntabwo ashobora kubikora igice, uhubwo amara iminota hagati 25-30 yiruka ku muvuduko ukabije cyane aho bimufasha gukomeza imitsi ye.

Kugira ngo wemere ko Cristiano akora cyane imyitozo yihariye ku giti cye wabaza umukinnyi bigeze gukinana muri Manchester United witwa Patrice Evra.

Uyu mukinnyi yigeze kwitangariza ko yanga kujya gusangira na Cristiano Ronaldo bitewe nuko nyuma yo kurya ahita agukoresha imyitozo y'imbaraga.

Ikindi kintu Cristiano ari kwitaho ni ukugerageza kuruhuka asinzira ibitotsi bya ku manywa. Ubusanzwe mu ijoro uyu mukinnyi asinzira amasaha 6. 

Uyu mukinnyi avuga ku bijyanye no kuruhuka yagize ati: "Gusinzira neza ni ingirakamaro rwose kuko bigufasha no kugira icyo ukura mu myitozo uba wakoze".

"Njyewe njya kuryama kare nkabyuka kare, cyane cyane mbere y'imikino. Gusinzira bifasha imitsi gusubirana kandi ni ngombwa rwose".

Cristiano Ronaldo ari muri gym 


 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha1 year ago
    aRIBESHYA CYANE UBU YABAYE IGISAZA , UMUNTU YIRUKA RIMWE NTIYIRUKA KABIRI





Inyarwanda BACKGROUND