Kate Bashabe uri mu bari n’abategarugori bahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, umaze iminsi abarizwa mu Buhinde, yasangije abamukurikira ibihe byiza ari kuhagirira.
Mu minsi micye ishize ni bwo Kate Bashabe
yagaragaje ko yageze mu gihugu cy’u Buhinde aho yabanjije kujya mu gace bigaragara
ko kari kure y’umujyi, ahantu heza ku muntu ushaka kuruhuka no gutegura ejo
hazaza.
Kuri uyu wa 23 Mata 2023 yasangije
abamukurikira amashusho mato abanza kugaragaza ko u Buhinde yasanze ari bwiza kurenza
uko yabitekerezaga.
Nyuma yafashe umwanya wo kujya hirya gato
y'aho ari kuba, agaragaza ko iyo uvuye mu mujyi gato usanganirwa n’umwanda
udasanzwe, ni mu gihe ariko u Buhinde bugizwe n’abaturage benshi.
Yongeye kugaragaza ukuntu Abahinde
bamurebaga cyane kugera ubwo hari n'uwamwitiranije n’Umunyamerikakazi ati:”Umusore
muto yansabye ngo dufate ifoto mubajije arambwira ngo ni uko ndi umunyamerika munini, muremure.”
Agaragaza ko uko abantu bamwishimiye bamwitegereza
cyane byatumye ahita asubira muri Hoteli bwangu ati:”Yemwe kanihute nsubire
muri Hoteli abantu ukuntu bari kunyitegereza birarenze mbega mbega.”
Yerekanye ko agiye kwisuzumisha muri Mumbai ngo
arebe uko ubuzima bwe buhagaze muri Hinduia Hospital&Medical Centre, asaba
abantu ko uwifuza kugira ubuzima bwiza yabagana kuko bafite serivisi nziza.
Ati:”Ngiye kureba uko mpagaze mu buzima bwanjye,
bantu banjye nabasaba kugana ibi bitaro ni byiza kandi ibiciro byabo ntibihenze.
Niba rero utarajya kureba uko uhagaze mu buzima nakugira inama yo kubitangira
byibuze rimwe mu mwaka.”
Akomeza agira ati:”Kumenya uko ubuzima bwawe
buhagaze hakiri kare ntako bisa.”
Amwe mu mashusho ya Kate Bashabe ukomeje kugira ibihe byiza mu Buhinde Imiterere ye yakangaranije Abahinde bamwe bamwitiranya n'UmunyamerikakaziYasabye abantu kwitabira kwisuzumisha byuzuye ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze byibuze rimwe mu mwakaKate akunze gutemberera mu bihugu bitandukanye aho mu mpera z'Umwaka wa 2022 yagiye muri byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO