Kigali

AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2023 18:35
0


Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abakristo b'Itorero rya AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, biga byinshi birimo n’amateka mabi yaranze u Rwanda, biyemeza kubaha igihugu kizira amacakubiri.



Kuwa 22 Mata 2023, Itorero rya AEBR Kacyiru ryahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ryunamira abatutsi bishwe urw'agashinyaguro ndetse bagatotezwa bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk'uko byagarutsweho, Abatutsi biciwe ahahoze ari Kiliziya Gatorika ya Ntarama hakaza kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bishwe urupfu rw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.

Iki gikorwa cyakozwe na AEBR Kacyiru, cyitabiriwe n'abashumba b'iri torero, abayobozi basengera muri AEBR, abakristo, urubyiruko, amakorari, ndetse n’imiryango inyuranye yaje kwifatanya nabo mu #Kwibuka29, banaharanira kwiyubaka no kubaka urwababyaye.

Ngombwa Evode, Umuyobozi Mukuru ukuriye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, yatangiye asobanura uko abatutsi bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bakaza ari umubare munini urimo abana bato biga mu mashuri abanza, ababyeyi batwite, abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru, inkumi, n’abasore ndetse n’abandi benshi.

Yavuze ko abagore bari batwite bababaze n’imipanga bababwira ko bagiye kureba uko abana b’Abatutsi basa. Abandi bagore baratwitswe bicwa babanje gufatwa ku ngufu, naho impinja zakubiswe ku bikuta. 

Abantu bakuze bari bashyizwe mu kazu kabo maze babatwika bakoresheje matera zasutsweho esansi. Abana bari barahunganye amakaye bazi ko bazasubira kwiga, nabo barabegeranije babica bashinyagurirwa.

Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicwa urubozo, kitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko aho bigishijwe amateka asharira yaranze u Rwanda ndetse bigishwa kuba inyangamugayo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bishop Ndagijimana Emmanuel, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, akaba n’Umushumba w’Itorero rya Kacyiru, yagarutse ku mpamvu 2 zatumye bategura igikorwa cyo #Kwibuka29, by'umwihariko bagasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Yavuze ko impamvu ari uko hari bamwe mu bakirisu babo biciwe muri iyi Kiliziya, bamwe bakarokoka. Avuga ko impamvu ya kabiri ari uko abatutsi bahungiye i Ntarama bagaragaje ukwizera gukomeye, bamwe bagapfa bizeye Imana nubwo bari mu bihe bikomeye ariko bagakomera mu kwizera.

Bishop Emmanuel yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu nzira yo kubaka imitima yasenyutse ndetse no kugera ku nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ati “Urugendo rwo kwibuka ni kimwe mu bikorwa byatuma inzira y’ubwiyunge bw’abanyarwanda igerwaho, ntabwo twagera ku Bumwe n’Ubwiyunge buri wese atagize uruhare muri rwo”.

Nyuma yo gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ntarama ndetse no kwigishwa inzira yo kwiyubaka hubakwa n’igihugu, aba bakristo berekeje ku rusengero, aho bafashe akanya ko gusengera abatutsi bishwe, ndetse bakomeza kubibuka babasabira ku Mana.

Hon. Bakundufite Christine yatambukije ijambo rikomeye kandi ririmo inyigisho ikomeye ndetse riha umurongo abanyarwanda yaba mu kwibuka no kwiyubaka no kuzirikana Igihugu

Yavuze uko amacakubiri yahemberewe n’Abakoroni, Abahutu bagashishikarizwa kwica Abatutsi binyuze muri Leta yari iriho icyo gihe, maze Abatutsi bakangirizwa ubuzima, bakicwa bashinyagurirwa.

Yagize ati “Kwibuka si uguta umwanya kuko ari ingenzi, ahubwo ni uguha agaciro abacu bapfuye bazira uko bavutse”

Mu butumwa bwatangiwe aho harimo kwiga kunga ubumwe, kugira indangagaciro za gikirisitu, gukundana nk'uko itegeko ry’Imana ribivuga.


Evode Ngombwa uhagarariye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, yasobanuriye abizera ba AEBR amahano yagwiririye Abatutsi muri Ntarama


Abizera ba AEBR bigishijwe byinshi ndetse bashishikarizwa kubaka Igihugu cyabo birinda amacakubiri


Abashumba ba AEBR bashimiye Umuyobozi w'urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku mateka yabagejejeho n'inama yabahaye yo gukomera


Abakristo n'abayobozi ba AEBR bitabiriye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Hitabiriye abizera batandukanye harimo amakorali, abayobozi n'abashumba


Amateka avuga ko muri Ntarama hiciwe Abatutsi benshi bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Bishop Emmanuel Ndagijimana uyobora AEBR yibukije abizera kugira umutima wari muri Yesu Kristo


Abatutsi bishwe bunamiwe ndetse basabirwa ku Mana kuko bari inzirakarengane


Abayobozi ba AEBR bibutse kandi bashyira indabo ku rwibutso nk'ikimenyetso cy'urukundo ku batutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Hon. Christine yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO Y'ABAKRISTO BA AEBR MU #KWIBUKA29 

AMAFOTO: Freddy Rwigema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND