RFL
Kigali

Alexis Dusabe yashyize hanze amatike yo kwinjira mu gitaramo cy'amateka yise 'Integrity Gospel Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2023 9:25
0


Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy'imbaturamugabo yise 'Integrity Gospel Concert' yatumiyemo Apostle Appolinaire Habonimana, Nduwimana David wo muri Australia, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.



'Integrity Gospel Concert' izabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023, ndetse kugeza ubu imyiteguro ayigeze kure. Ni igitaramo kibimburira ibindi bikomeye bizaba muri uyu mwaka bikabera ahantu hanyuranye mu gihugu.

Alexis Dusabe umaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni ku nshuro ya mbere ateguye igitaramo ngarukamwaka yise 'Integrity Gospel Concert'. Yagiteguye binyuze muri kompanyi ye y'ivugabutumwa yise 'East African Gospel Festival'.

Kwinjira muri iki gitaramo cyitezweho guhembura imitima y'abazacyitabira, ni ugushyigikira umurimo Imana yashyizemo muri Alexis Dusabe, ugura itike ku mafaranga 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, ndetse na 20,000 Frw muri VVIP.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, wayabona ku rubuga rwa NONEHO [www.events.noneho.com] dusanga ku inyaRwanda.com. Kanda HANO ugure itike yo muri iki gitaramo cy'abaramyi bakunzwe mu Karere.


Igitaramo Integrity Gospel Concert cyahumuye!!

Alexis Dusabe yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino', 'Njyana I Gorogota', 'Igihango', 'Ndagushima', 'Ninde wamvuguruza', 'Gakondo yanjye', 'Amazi y’ubugingo', 'Yesu araje', n'izindi zikomeje kwegereza benshi Intebe y'Imana.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo cye n'uruhisho afitiye abazacyitabira. Avuga ko yacyise Integrity Gospel Concert, kubera ko "Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

Ni Imana iri 'Integre' kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa."

Akomoza ku ntego y'ibitaramo bye, ati: "Intego y'ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami."

Yavuze ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y'ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

Uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane mu Karere k'Africa y'Iburasirazuba, aragira ati "Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose".

"Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."

Dusabe afite amatsiko y'abantu benshi 'bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper'. Ati "Tuzatarama ariko by'umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk'abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y'bimbamo".

"Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n'ibibazo by'ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z'ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo".

Yakomeje avuga ko nawe afite amatsiko. Ati "Mfite amatsiko n'ibinezaneza by'abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza.

Ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

Mu buzima busanzwe Alexis Dusabe anezezwa cyane gukora ikintu cyari cyaramunaniye. Ati "Nezezwa no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga. Ibyo bindemera umunezero mwinshi".

Akunda cyane umuryango we, abana be, umufasha we Carine Ingabire ndetse n'abarokore bose. Ati "Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange, uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu".


Apotre Appolinaire ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Alexis Dusabe


Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo zirimo "Humura" azaririmba muri iki gitaramo


Aime Uwimana bakunze kwita Bishop azashyigikira Alexis Dusabe mu gitaramo cye


David Nduwimana utuye muri Australia azaririmba mu gitaramo cya Alexis Dusabe


Alexis Dusabe yateguje umunezero mwinshi no guhembuka ku bazitabira igitaramo cye


Iyo ukanze muri 'Link' y'urubuga rugurishirizwaho amatike uhingukira kuri iyi Paji ugahita ukanda ahanditse 'Buy Ticket' [Gura itike]


Nyuma yo gukanda kuri Buy Ticket, ubona ibiciro by'amatike ugahitamo itike ushaka maze ukishyura ukoresheje Mobile Money

KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA ALEXIS DUSABE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND