Kigali

Ubukure no gukubita agatoki ku kandi, bimwe mu byashegeshe APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/04/2023 7:48
1


APR FC yatsinzwe umukino wayo wa gatatu muri shampiyona y'u Rwanda, ubwo Police FC yayifataga mu biganza iyitsinze ibitego 2-1, ndetse bituma iyi kipe y'ingabo z'igihugu itakaza umwanya wa mbere.



Wari umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 24 wa shampiyona, aho ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC. Mu mukino ubanza, aya makipe yari yaguye miswi. 

APR FC ntabwo yaguwe neza n'uyu mukino kuko hafi umukino wose, Police FC yagoye APR FC ndetse iyirusha n'ishyaka ryo gushaka amanota 3.

Ntabwo byatwaye igihe kinini ngo abantu babone ko APR itari bwivane i Nyamirambo, kubera imbaraga Police FC yari irimo gukoresha, byanatumye ku munota wa 32 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugisha Didier. 

Ku munota wa 38 Police FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Savio. Igice cya mbere cyenda kurangira, APR FC yabonye igitego cya mbere ari na cyo yatahiye, cyatsinzwe na Ishimwe Fiston wari ubanje mu kibuga bwa mbere.

APR FC yazize ubukure n'uburambe mu kazi

Uyu mukino watangiye gutera benshi ubwoba ubwo Police FC yangaga kwakirira APR FC kuri sitade ya Bugesera, byatumye abantu batangira kwibaza niba Police FC noneho ifite gahunda. Police FC yanze kujya i Bugesera ivuga ko itakwakirira APR FC ku kibuga APR FC isanzwe yakiridaho.

Icyizere cy'uko Police FC yatsinda APR FC cyari hasi kuko imibare yagaragazaga ko Police yo na Marine FC arizo kipe zimaze gutsinda APR FC inshuro nke muri shampiyona, mu makipe yashinzwe mbere ya 2010.

Ntabwo ibyo abantu batekereza ari byo babonye kuko APR FC yisanze mu buzima nayo ubwayo yatangiye gucyeka ko itari bwivanemo nyuma y'imbaraga n'ubwenge Police FC yakoreshaga.

Bamwe mu bakinnyi ba Police FC bakinaga bakubita agatoki ku kandi

Nk'uko andi makipe ashaka gutsinda APR FC akunze kubigenza, Police FC yakoresheje intwaro z'abakinnyi banyuze muri APR FC, ndetse biri mu mbaraga nyamukuru zatumye iyi kipe ibona amanota atatu

Mugiraneza Miggy

Ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC igifite abakinnyi b'abanyamahanga ndetse na nyuma yaho. Uyu musore, yari amaze igihe yibera ku ntebe y'abasimbura, ariko yaje mu kibuga akina iminota yose. 

Miggy wafatwa nk'umukinnyi w'umukino, yagaragaje imbaraga zidasanzwe, ishyaka, ndetse ryo hejuru, ndetse no gufasha bagenzi be guhagarara neza mu kibuga. 

Miggy ubwo yari mu ikipe ya APR FC ni umwe mu bakinnyi bakundaga kuba urufunguzo rwo gutsinda ba mucyeba nka Rayon Sports, ndetse bikaba ari byo Police FC yakoze ijya gutsinda APR FC.

Savio Nshuti

Ni umwe mu bakinnyi bagiye muri APR FC bahenze, gusa akaza kuyivamo nabi, ndetse atemera ko yari ananiwe. Kuri uyu wa gatandatu yakinnye umupira urimo gukubita agatoki ku kandi ndetse nyuma yo kugora ba myugariro ba APR FC, yaje no kuyitsinda igitego cyashimangiye ko APR FC ishobora kurohama nititonda.

Rutanga Eric

Ni umwe mu bakinnyi bageze muri APR FC mbere mu bagikina, akaba yazibiye iyi kipe ndetse agaragaza ishyaka bidasanzwe, ndetse akomeza gukorana bya hafi n'abakinnyi bagenzi be birinda uwabinjirana.

Nsabimana Eric Zidane 

Ari mu bakinnyi batangiranye na gahunda ya APR FC yo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa nyuma ayivamo. Uyu musore yari intwaro nyamukuru Miggy yakoreshaga mu kugenzura ikibuga hagati, kuko Zidane yarushaga imbaraga Miggy gusa nawe akamufasha guhagarara neza. Zidane yasenye abakinnyi bohagati ba APR FC, ndetse akomeza kubarisha nabi abakinnyi bashakaga gutsinda baciye mu mpande.

Hakizimana Muhadjiri

N'ubwo atakinnye umupira w'ikirenga nk'uko abizwiho, ariko yagerageje kubahiriza ibyo yari yasabwe, ndetse ba myugariro na APR FC iyo yafataga umupira abenshi bagendaga gake kubera gutinya gucengwa.

Mashami Vincent

Umutoza wa Police FC, usibye gutsinda APR FC yanagaragaje ko ari umwe mu batoza bakomeye hano mu Rwanda nyuma yo gufata imibare ya Ben Moussa akayitereka hasi, ndetse akajya amutanga gusoma umukino, kuko abakinnyi bose Ben yasimbuzaga, Mashami Vincent yabaga abafitiye igisubizo.

Mashami Vincent waciye mu ikope ya APR FC, yagiye kujya muri uyu mukino amaze iminsi mike anyagiye Rayon Sports, ubona ko yari afite intego zo kwisasira APR FC ugendanye n'uburyo yapanze ikipe.

APR FC mu bakinnyi bakuru ndetse bamenyereye ihangana rya kera kuko ariryo Police FC yari yazanye, ni Omborenga Fitina wari na Kapiteni ariko utagize icyo afasha gikomeye cyane ko ikipe ye yari yabuze ibisubizo kuva ku munota wa mbere kugera umukino urangiye.

APR FC yahise itakaza umwanya wa mbere kuko ubu Kiyovu Sports ariyo iyoboye shampiyona n'amanota 56 irarusha ikipe ya APR amanota 3, mu gihe Police FC yahise ifata umwanya wa kane.


Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga 

Mashami abwira Zidane ati 'sigaho witeza akavuyo bareke dukine' 

Rutanga Eric aganira na Omborenga, dore ko bose bari abayobozi b'abakinnyi ku mpande zombi 

Umusifuzi wa kane yongeyeho imota 7, ariko abakinnyi ba Police FC bayigenzura neza kuko bayirushijemo ikipe ya APR FC 

Kwizera Janvier ukinira Police FC, avukana na Ishimwe Pierre ukinira APR FC 

Police FC uyu munsi yari yaherekejwe  


Umutoza w'Amavubi Carlos na Jimmy Mulisa bari bitabiriye uyu mukino 

Mugisha Dididier watsinze igitego cya mbere, azi guhagarara, afite imbaraga, aravuduka, kandi atacyari muto 

Ben Moussa kuri uyu wa gatandatu, imibare ye yose yanyagiwe 

Lt Gen MK Mubarakh yari yitabiriye uyu mukino, gusa yatashye atanyuzwe n'uburyo abasore b'ikipe abereye umuyobozi bitwaye 

Abafana ba APR FC bamwe bageze aho icyizere kirayoyoka 


Muhire Henry wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, aganira na Jule Karangwa uri muri uwo mwanya kuri ubu (Jule ni uwambaye umukara)

Ishimwe Fiston watsinze igitego cya APR FC 

Uburambe kwa Police ntibwari mu kibuga gusa, kuko no ku basimbura Sibomana yarimo gutanga amabwiriza 

Akungo gakuze kagaragaje ko kahozeho 

No gusuhuzanya ubwabyo byerekanye ko ikipe yambara umweru n'umukara kuva kwa Pele biri bugorane 


AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRAGENA dushimirimana1 year ago
    APR dukunda irikutubabaza ubuyobozi bugire icyo buhindura



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND