RFL
Kigali

Amateka ya Rev Hamuri Stanislas wari mu bapasiteri bakomeye muri AEBR witabye Imana ku myaka 91

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2023 21:21
2


Rev. Hamuri Stanislas ufite amateka akomeye mu murimo w'Imana by'umwihariko mu Itorero ry'Ababatisita mu Rwanda (AEBR), yitabye Imana ku myaka 91, asigira agahinda umuryango we, inshuti n'abakristo.



Rev Hamuri Stanislas yavutse kuwa 1/1/1932, atabaruka tariki 19/04/2023. Yavukiye mu cyahoze ari Kayove ubu ni mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo. Atabarutse afite imyaka 91 y'amavuko.

Yari mwene MUSHENGEZI na GATOTO. Yari umwana wa 3 mu muryango w'abana 3: Abahungu babiri n’Umukobwa 1. Yize amashuri abanza atandatu ku Nyundo, yiga n’amashuri atatu ya Bibiliya mu CYIMBIRI (ishuri rya Bibiliya).

Rev HAMURI Stanislas yashakanye na NYIRABAGESERA Catherine waje kwitaba Imana, nyuma  ashakana na NYIRAHABIYAREMYE Consessa na NYIRAGITARI Thabea.

Bimwe bu byaranze Rev Hamuri Stanislas ni uko igihe yari atangiye kwinjira mu murimo w’Imana, yari afite umugore umwe gusa mu gushimangira umuhamagaro we.


Rev Hamuri yakoze umurimo ukomeye muri AEBR mu rukundo no kwitanga cyane

Rev Hamuri asize abana 4, n'abandi 2 b’abakobwa yareze, bose babarirwa mu muryango we. Ariko Muri abo 4 umuhungu ni 1(umwe) n'abakobwa 3, gusa hari n’abandi bana benshi yareze babarirwa mu muryango we. Asize abuzukuru 23 n'abuzukuruza 59 ndetse n'ubuvivi 1.

IMIRIMO YAKOZE

Kuva 1954-1964 yakoze akazi k'umwalimu mu mashuri abanza muri Kigeyo 

Kuva 1964-1975 yakoze mu ruganda rw’ikawa muri Nkora 

Kuva 1977- 1980 yabaye umuyobozi w’itorero rya AEBR Mugonwa muri Rutsiro ari Pasiteri

Mu1980 yerejwe umurimo w’ubushumba burundu

Kuva 1980 -1996 Rev. Hamuri yabaye umuyobozi wa Region y’Ubuganza bwa ruguru (icyicaro kiri i Nyagasiga)

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 -1996 Rev Hamuri Stanislas yaje kongererwa ishingano ahabwa kuyobora na Region y’Ubuganza bw’Amajyepfo (icyicaro kiri i Mwurire). 

Kuva 1996 - icyicaro cy’ubuganza bwa ruguru cyimuriwe mu cyahoze ari Byumba, akomeza kuyobora amatorero yose agize AEBR ya Byumba kugeza mu mwaka wa 2004

Kuva 2004-2006 Rev. Hamuri yayoboye AEBR Ngarama

Kuva 2006 Rev. Hamuri yashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Rev Hamuri Stanislas yabaye umwe mu bagize Komite Nyobozi ya AEBR igihe kinini. Usibye kuba yarayoboye amatorero ya AEBR atandukanye, Rev Hamuri yagize uruhare mu gushinga amashuri atandukanye twavugamo: Amashuri ya Nyagasiga, Nyagisozi, Gahara na Ngarama. Yagize kandi urugare mu gushinga amashuri ya Bibiliya ya Ngarama na Nyagasiga.  

UBUHAMYA BWE

Rev. Hamuri Stanislas yakoreye Imana mu buryo butandukanye kuko yagiye atoza abakozi b’Imana akanabereza ishingano z’ubushumba. Ikindi ni uko imirimo y’ivugabutumwa myinshi yakoze, ingendo yazikoreshaga igare ku buryo hari n'aho byamusabaga kurara nzira.

Mu ndangagaciro zamuranze harimo kwitangira umurimo w’Imana nta gucika intege, aho yabaye icyitegererezo cya benshi mu matorero atandukanye yo muri AEBR cyane cyane mucyahoze ari Byumba. 

Rev Hamuri Stanislas yigeze kuba avuye mw’ivugabutumwa i Mwurire arohama muri Muhazi ibyo yari afite byose birarohama we ararokoka ariko ntiyacika intege.

Kuko yari afite iri hame riri mu byanditswe 1 Abakorinto 15:58 hagira hati "Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami".

Urupfu rwa Rev Hamuri rubaye mu gihe u Rwanda n'isi bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba anashimirwa ubuwari yagize muri icyo gihe kuko hari abantu yarokoye bamuhungiyeho.

UBUHAMYA BW'ABANTU BAMWE NA BAMWE KURI REV. HAMURI

Ubutumwa bwa NYIRAGITARI Thabea (umugore wa Rev HAMURI Stanislas)

Mutware wanjye wambereye byose ntacyo nakuburanye mu myaka yose twari tumaranye, sinzibagirwa urukundo n’urugwiro wakiranaga abatugana. Waragwaga n'imbabazi ku bababaye bigaragarira no mu bana twareze.

Ikindi warangwaga n’umuhati ku murimo w’Imana muri byose igihe wari ugifite imbaraga, no mu gihe cy'ubusaza wakomeje kuba icyitegererezo, ugiye ntawe mwanduranije, aho ugiye tuzahagusanga, iminsi nsigaje ku isi nzahora nkwibuka, uruhuke mu mahoro.   

Ubuhamya bw'Umuhungu we HAGUMA Ildephonse

Ati "Iyo nabaga mfite ibibazo, Papa naragusangaga nkabikubwira ukansengera, nkongera nkahumurizwa, niyo byabaga ari mu kazi byanyobeye waransengeraga bigakemuka, papa wanyigishije kwizera Imana no gutuza imbere yayo nta kundi uruhuke mu mahoro kuko sinabona ibyo nvuga kuri uyu munsi gusa uri icyitegererezo cy'ibyiza mu kwizera Imana.

Ubuhamya bw'umukobwa we NYIRAZAMU Anastasie

Simfite amagambo menshi yo kuvuga kuko Imana niyo yisubije uwayo, gusa Papa waratubyaye uturera neza ntacyo twakuburanye, watwigishije kubaha Imana no kubana n’abantu bose amahoro. ugiye tugikundana, dusigaranye mukecuru turakwizeza ko nawe tuzabana mu rukundo.

Papa Imana wakorerye guhera tukiri bato igutuze mu bwami bwayo byee

Rev Dr KABAYIZA Leonard yagize ati: "Dushavujwe n'inkuru mbi yo kubura inshuti yacu ikomeye twabanye mu murimo w’Imana dufite ibyiringiro ko Imana imutuje aheza, Tuzabana nawe mu ijuru". 

Family Pastor Theoneste bati "Turagushimira uburyo watubereye umubyeyi watwigishije gukunda, utwigisha kwihanganira ibibazo no kubishakira ibisubizo mu gihe byabonetse mu murimo w’Imana. Watubereye icyitegererezo, Imana wakoreye kandi wakunze igutuze aheza mu bwami bwayo. Umushumba wawe uzahora ukwibuka igihe mwari mumaranye".

Umukazana we ati "Mubyeyi wanyakiriye neza mu muryango untoza umuco wo kubaha Imana no gukunda abantu Imana iguhe iruhuko ridashira".

Deborah: Sogokuru yatweretse urukundo, yari umubyeyi ugira urugwiro kandi ukunda Imana. Yanyigishije gusenga kandi yankundishije Imana, amasengesho ye yaradukujije kandi ntazazima tukiriho. Tubereyeho kumuhesha ishema. Imana imwakire.

Uwababyeyi: Sogokuru yankundishije umurimo, Gukunda Imana no kubahana, Kwita kunshuti no kubabaye Rest in peace sogoku

Colombe: Sogokuru yambereye umubyeyi mwiza yanyigishije gusenga Imana imuhe iruhuko ridashira. 

Gentil: Muzehe ugiye tukigukeneye wari umubyeyi wa bose ntawakuganaga ngo atahe ashonje watwigishije gusenga no gukunda Imana, komeza uruhukire mumahoro.

Patrick: Muzehe igendere watubereye umubyeyi mwiza nakwigiyeho gukunda Imana no kurwanira ishyaka imbere heza ruhukira mu amahoro

Korali Umurwawera bati "Twe nka Korali Umurwawera, abagore, abagabo, abasore n’abakobwa, twifuzaga ko wagumana natwe ku bwa wa mutima mwiza, ubusabane, Imana yashimye ko umurimo wayo uwukomereza mu ijuru twemeza neza ko watashye aheza Data yaguteguriye.

Natwe turaharanira kuzasoza neza urugendo amahoro nk’uko watubereye urugero rwiza. tukwifurije kuruhuka mu mahoro, Korali Umurwawera ntituzakwibagirwa.

Rev. Hamuri Stanislas azashyingurwa kuwa Mbere tariki 24/04/2023 ku irimbi rya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.


Rev. Hamuri yitabye Imana ku myaka 91 y'amavuko


Umuhango wo guherekeza Rev. Hamuri Stanislas


Umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Rev. Hamuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase souzan1 year ago
    Sogokuru igendere wagaragaje ubutwari bukomeye mukubahisha imana umwuzukuru wawe nzahora nkwibuka watugiriye inama uyumunsi ndiho kubwimana nawe sogokuru we .ngendamahoro nziko wicaye iruhande rwadatamwijuru amen.
  • Pastor Theoneste1 year ago
    Muzehe Rev Hamuli aruhukire mumahoro Umuhate kwitanga kumurimo Umwami Yesu nImana data se wumwami wacu amwakire mumahoro





Inyarwanda BACKGROUND