RFL
Kigali

APR FC iguye mu nzara za Police FC, itakaza umwanya wa mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/04/2023 13:24
1


nyuma y'imyaka 11 Police FC idatsinda APR FC, ihinduye amateka kuri sitade ya Pele iyitsinda ibitego 2 kuri 1, ndetse APR FC itakaza umwanya wa mbere.



Mashami Vicent abaye umutoza mbere wa Police FC ubashije gutsinda APR FC mu mikino ya shampiyona kuva mu 2009. wari umukino Police FC yaje yiteguye ndetse ifite abakinnyi benshi bavuye mu ikipe ya APR FC bari bafite umujinya mwinshi wo kwigaragaza imbere y'iyi kipe.

wari umukino wa mbere wari ubereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium nyuma yaho ihinduriwe izina. APR FC yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho Kiyovu Sports banganyaga amanota yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1

uko umukino wagenze

97" Umukino urarangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona ariko wari ikirarana.

90" umusifuzi yongeyeho iminota 7 nyuma yaho imonata isanzwe y'umukino irangiye Police FC igifite ibitego 2 kuri 1 cya APR FC

82" igitego umusifuzi aracyanze bari bamaze gutereka mu kibuga hagati, avugako habayeho kurarira

Alain Kitonda yagiye mu kibuga asimbuye ariko nta mpinduka yakoze

80" Igitego cya Police FC

Police FC itsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Iyabivuze ku mupira azamukanye mu kibuga hagati.

77" umunyezamu Kwizera Janvier aryamye hasi bigaragara ko yagize ikibazo ubwo yarwanaga no gufata umupira.

75" Omborenga azamuye umupira uturutse iburyo, umunyezamu wa Police FC akozeho umupira uramucika, usanga Mugisha Gilbert wari waranganye bituma umurengana.

70" Mugisha Didier ari kugenda acumbagira nigaragara ko yagize ikibazo cy'imvune.

Mashami Vicent utoza Police FC, arimo gusoma umukino

60" APR FC ikoze impinduka Ishimwe Fiston ava mukibuga hinjira Alain Kwitonda ajya mukibuga, Anicet asimbura Yannick Bizimana

abafana ba Police FC bari babukereye bashaka gushyira hasi APR FC

ikipe ya Kiyovu Sports i Muhanga imaze gutsinda ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-1

Ishimwe Fiston umukino we wa mbere yabanje mu kibuga mu ikipe ya APR FC, yahise atsinda igitego

45" igice cya kabiri kiratangiye, APR FC ikaba ikoze impinduka, Niyibizi Ramadhan ava mu kibuga, Nshuti Innocent ajyamo.

45" Igice cya mbere kirangiye Police FC ifite ibitego 2 kuri 1 cya APR FC

APR FC yabonye igitego cyo kwishyura ari nako Kiyovu Sports yishyuraga Gorilla FC

Savio umanitse akaboko, yishimira igitego cya kabiri cya Police FC

abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Mugisha Didier arekura ishoti ryavuyemo igitego

42" igitego cya mbere gitsinzwe na Ishimwe Fiston ku mupira wari uturutse muri koroneri

38" Nshuti Savio atsinze igitego cya kabiri cya Police FC ku mupira ateye n'akaguru k'iburyo, Ishimwe Pierre ntiyamenya aho umuoira unyuze

32" Police FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mugisha Didier amaze gucika ba myugariro ba APR FC, areba uko Ishimwe Pierre ahagaze atereka umupira mu izamu

15" abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ishimwe Pierre

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Rwabuhihi Aime Placide

Nshimiyimana Yunussu

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Bosco

Bizimana Yannick

Mugisha Bonheur

Ishimwe Fiston

Police FC ikomeje kurusha ikipe ya APR FC ubona ko itari singa mu mukino, abakinnyi barimo Miggy, Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Savio, bari kugora APR FC nk'ikipe babyuzemo, abenshi bakayivamo nabi

10" abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Kwizera Janvier 'Rihungu'

Ruhumuliza Patrick

Rurangwa Mossi

Moussa Omar

Rutanga Eric

Mugiraneza Jean Baptiste

Nsabimana Eric 'Zidane'

Hakizimana Muhadjiri

Mugisha Didier

Iyabivuze Osee

Nshuti Dominique Savio

Ben Moussa, asuhuzanya Mashami utoza Police FC

Savio na Omborenga ba kapiteni ku mpande zombi

06" Mugisha Didier wa Police FC ahushije igitego ku mupira yari ahawe na Rutanga Eric ariko ashatse gushota umupira ukupita kuri Rwabuhihi ujya hanze

03" Police FC itangiye igora ikipe ya APR FC cyane ndetse ubona ko ishaka gutsinda hakiri kare

15:02" reka tongere tubahe ikaze

umukino uhiza APR FC na Police FC urangiye, aho ikipe ya APR FC ariyo itangije umukino ilana iri gutsinda iganisha mu biryo, naho Police FC ikaba iri gutsinda igana ku Ryanyuma

14:55" amakipe yombi avuye mu rwambariro, aho ikipe ya APR FC yambaye imyneda yayo y'umweru n'umukara, naho Police FC ikaba yambaye ubururu bw,ijuru.

14:35" amakipe yambi agiye mu rwambariro guhindura imyenda, aho ari bugaruke atangira umukino.

14:20" APR FC yinjiye mu kibuga nayo itangiye kwishyushya ndetse abakinnyi hafi ya bose barahabaye

14:15" Police FC ubu niyo iri kwiyushya yonyine kuko APR FC ntirinjira mu kibuga

14:00" APR FC nayo igeze kuri sitade mu modoka yayo igezweho

13:55" Ikipe ya ikipe ya Police FC niyo igeze muri Sitade mbere n'ikipe ya kiriye umukino.

Sitade ya Kigali Pele Stadium imaze kuberaho imikino 2 harimo imikino yo mu nama ya FIFA, ndetse n'umukino ikipe y'igihugu Amavubi yakiriyemo Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha, gusa iyi mikino yose nta bafana bari bemerewe kwinjira.

abafana ba Police FC bategereje kwinjira Umwaka ushize Police FC, niyo yatwarihweho igikombe nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0. Ikipe ya Police FC iri mu makipe yatangiye nabi, kuko ku munsi wa 3 wa shampiyona yari ku mwanya wa 14 n'inota rimwe, kuri ubu ikaba ifite amanota 42 ku munsi wa 25 wa shampiyona

13:00" Ni bwo umunyamakuru wa inyaRwanda uri kuri stade iberaho uyu mukino yatangiye kugeza ku basomyi bayo bimwe mu byo bamenya kuri aya makipe agiye guhura. Police FC ibaye ikipe ya mbere yakiriye umukino kuri Kigali Pele Stadium nyuma yaho ihinduriwe izina.


Ben Moussa utoza APR FC yagaragaje urwego ruri hasi ndetse Mashami akaba yamugoye cyane

Iyabivuze watsinze igitego umusifuzi yemeza ko yari yaraririye 


Mashami ntabwo yishimiye igitego cya gatatu batamuhaye 

akinnyi ba Police FC bashimira abafana bari baje kubafana 

umusifuzi wa kane niwe wemeje ko igitego Police FC yari itsinze ataricyo

Kwizera Janvier ufatira ikipe ya Police FC yitwaye neza muri uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpayimana Jean de Dieu 1 year ago
    Umukino wagenze neza,nagira ngo mbabaze niba Police igira itiriningi n'ijaketi yaryo bagurisha bitanditseho police FC,bibaho umuntu yayabona ate?ibiciro biba bihagaze gute?murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND