Kigali

Tom Close yerekanye umuryango we anifuriza Abayisilamu Irayidi nziza, Tricia ahishura izina yari yiswe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/04/2023 10:54
1


Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close witegura gushyira hanze Album nshya, yerekanye umuryango we ku munsi Abasilamu bizihizaga ‘Eid al-Fitr’ mu gusoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadan.



Kuwa 21 Mata 2023 mu masaha y’umugoroba ni bwo Tom Close witegura gushyira hanze Album yise ‘Essence' yasangije abamukurikira ifoto igaragaraza umuryango we.

Ati: ”Reka mbereke itsinda ryose Ella, Elan, Elai, Ellan n’umwamikazi Tricia mu bakurikire cyane malayika muto Elle. Eid Mubarak ku nshuti z’abayisilamu.”

Yongera kwibutsa abantu ko kuwa 05 Gicurasi 2023 ari bwo azashyira hanze ‘Album’ ye ya 8.

Ku rundi ruhande ariko umugore we yari yambariye umunsi w’ilayidi, benshi iyo babonye uwabigize atyo n'iyo yaba yatumiwe babifata nko kuvumba.

Uyu mubyeyi amaze kwibaruka abana 4 yabyaranye na Tom Close banafatanya kurera undi biyemeje kubera ababyeyi.

Tricia yagize ati: ”Amazina niswe yari Shamima bisobanuye uhumura neza.” 

Ni amagambo aherekejwe n’amafoto meza mu ikanzu y’Abasilamukazi yatangaje ko yambitswe na Dada Kabendera.

Tom Close uretse kuba ari umwe mu bahiriwe n’umuziki, afite n’inshingano zikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda aho ari we Muyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC].

Yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia kuwa 30 Ugushyingo 2013 bivuze ko bitegura kwizihiza ikinyacumi bamaze biyemeje kuba umwe.

Tom Close na Tricia n'abana babo batanu Tricia yizihizanije n'Abasilamu Eid al- FitriYahisemo kwitwa Shamima bivuze uhumura neza Yashimiye Dada Kabendera wamwambitse ikanzu nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp1 year ago
    nice people. Courage a Tom



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND